30% by’Abanyarwanda ntibazi gusoma

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) itangaza ko kuri ubu Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika babarirwa muri 70%.

Gutoza abana bakiri bato umuco wo gusoma bituma bakura babikunda
Gutoza abana bakiri bato umuco wo gusoma bituma bakura babikunda

Byatangajwe ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma uba buri mwaka ku itariki ya 08 Nzeli.

MINEDUC ariko ivuga ko hari intego yuko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika bazaba bageze ku kigero cya 90%.

Ibyo ngo bizagerwaho binyuze mu mashuri no kurushaho kwegereza Abanyarwanda amasomero n’ibitabo byo gusoma.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Isaac Munyakazi asanga bikwiye ko abana bakiri bato bakangurirwa gusoma, bagakura babikunda, bakabikuramo ubumenyi bikanabafasha kwiga neza.

Agira ati “Birasaba guha abakiri bato ibitabo byo gusoma no kubegereza amasomero. Abihayimana n’ibigo by’amashuri bijya bidufasha, kugeza ubu dufite amasomero 120 mu Rwanda hose kandi tuzagenda tubyongera.”

Mutesi Gasana, ufite inzu igurisha ibitabo yitwa “Raise Education” avuga ko Abanyarwanda bakuranye umuco wo kubara inkuru aho gusoma.

Ahamya ko ugasanga n’abazi gusoma batazi aho bagurira ibyo basoma. Avuga ko ko ari urugamba batangiye kugira ngo uwo muco mwiza wo gusoma ukwire hose.

Agira ati “Uruhare rwacu ni ukwegereza abantu ibyo basoma, turazenguruka ahantu hatandukanye tubakangura.

Gusa nubwo washyira amasomero ahantu hose, hari Abanyarwanda batanazi ko hari ibitabo yewe ntibamenye n’aho bashobora kubigurira. Ni ukubibakundisha rero no kubegereza aho biri.”

Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC, Isaac Munyakazi yemeza ko Abanyarwanda 70% bazi gusoma bagomba kubibyaza umusaruro
Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC, Isaac Munyakazi yemeza ko Abanyarwanda 70% bazi gusoma bagomba kubibyaza umusaruro

Mukagasamunyiga wo mu Karere ka Ruhango atanga ubuhamya bw’ukuntu umwana we yangaga kuvuga, akaza kubicikaho abifashijwemo no gusoma.

Agira ati “Umwana wanjye ntiyavugaga. Na mwarimu yaramubazaga ntamusubize nyamara naje kujya mwigisha gusoma nkamuha ibitabo, arabikunda akajya ataha ambwira inkuru bamusomeye. Byatumye afunguka ndetse atangira gutsinda neza.”

Nubwo Abanyarwanda 70% bazi gusoma no kwandika ngo haracyari inzitizi zuko nta banyarwanda bashishikarira kwandika ibitabi. Niyi mpamvu ngo nta bitabo byinshi by’ikinyarwanda biboneka.

Ibi byatumye hatangizwa irushanwa ryo kwandika ku bakiri bato, abatsinze bakazahembwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mirongo itatu ku ijana(30%)batazi gusoma ni benshi pe!

baptiste yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka