Amerika yafashije Nyamagabe kongera ibyumba by’amashuri

Ibyumba by’amashuri byubatswe mu karere ka Nyamagabe ku nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bizongera umubare w’abanyeshuri.

Bubakiwe ibyumba 10 ku nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika
Bubakiwe ibyumba 10 ku nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika

Ibi byumba 10 byubatswe ku kigo cy’amashuri cya Diyoseze Gatulika ya Gikongoro cyitwa Don Bosco Technical Secondary School, byaratangiye kubakwa mu mwaka wa 2014.

Abanyeshuri baryigaho, bavuga ko bizatuma umubare w’abahiga wiyongera, kuko hari urubyiruko rwinshi rukeneye kwiga imyuga nk’uko Hakizimana Damascene abivuga.

Yagize ati “Iri shuri ridufitiye akamaro kanini kuko twabonye aho twiga imyuga hafi kandi bikazadufasha kwihangira imirimo. Ubundi twajyaga kuyiga muri za Muhanga n’I Nyanza.”

Padiri Valens Harerimana,umuyobozi w’iri shuri avuga ko, ku banyeshuri 301 bagiraga, buri mwaka hazajya hiyongeraho abandi 350, kuko ibi byumba 10 kimwe kijyamo abanyeshuri 35.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yashimiye Leta Zunze ubumwe za Amerika mubano mwiza.

Yanashimye Perezida Kagame imiyoborere myiza ye, ituma u Rwanda rugirana umubano n’ibindi bihugu.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda Erica Barks-Ruggles yavuze ko yishimira kuba iri shuri rigiye gufasha urubyiruko kurushaho kwiga imyuga.

Yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe babonye, bakigirira akamaro, bakakagirira n’igihugu.

Ati “Mwibuke ko ejo hazaza hanyu, hari mu biganza byanyu, mugomba guharanira iterambere ryanyu n’iry’igihugu cyanyu”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda Erica Barks-Ruggles
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda Erica Barks-Ruggles

Ishuri Don Bosco Technical Secondary School, ryigisha imyuga irimo ububaji, ubwubatsi, ubudozi n’ubukanishi.

Ibyumba 10 ryubakiwe byatashwe ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Nzeli 2016.

Byuzuye bitwaye amadorali ya Amerika ibihumbi 240 na 892.

Baretse Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda imyuga ihigirwa
Baretse Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda imyuga ihigirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka