Imvura yamubujije gutaha, arokoka urupfu rwamutwaye umugore n’umwana

Mu ijoro rya tariki 16 Mata 2024, Nsanzimana Jean w’imyaka 40 yarokotse urupfu rwamutwaye umugore we Mukandekezi Francine wari ufite imyaka 35, ndetse n’umwana wabo Kagame Hamdan wari ufite imyaka ibiri. Yasigaranye n’umwana wabo mukuru w’imyaka itandatu gusa.

Nsanzimana atuye mu Mudugudu wa Rurenda, Akagari ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma w’Akarere ka Huye. Urupfu rw’umugore we n’umwana wabo, rwaturutse ku gice cy’inzu yabo, cyabagwiririye mu masaha y’ijoro babura ubatabara barinda bapfa.

Iki ni kimwe mu biza 677 u Rwanda rwahuye na byo kuva muri Mutarama kugera tariki ya 05 Gicurasi 2024, byahitanye ubuzima bw’abantu 105.

Mu kiganiro na Kigali Today, Nsanzimana yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, imvura yamusanze aho asanzwe akorera akazi ko kogosha mu Mujyi wa Huye. Yakomeje kugama ngo ategereze ibanze ihite abone gutaha, ariko imvura iza gukomeza kuba nyinshi, kugeza ihise mu rukerera nka saa cyenda za mu gitondo.

Nsanzimana avuga ko yashatse guhita ataha kuko umunsi wo ku wa gatatu atari gukora, ariko aza guhamagarwa n’umukoresha amusaba ko yazindukira ku kazi (ntiyari azi ko yaharaye), kugira ngo akingure kuko uwari ufite izo nshingano yari yagize izindi gahunda.

Ubwo ngo Nsanzimana yahise aguma ku kazi, ariko bigeze saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 za mu gitondo, aza guhamagarwa na telefoni y’umuturanyi, amusaba kwihutira kugera mu rugo kuko inzu ye yaguye.

Icyakora Nsanzimana ngo ntiyahise abyumva nk’ikibazo gikomeye, kugeza yumvise abantu barira bavuga ko inzu yagwiriye umugore n’abana be, kandi ko bashobora kuba bapfiriyemo.

Mu kiniga cyinshi, ati “Nahise numva nkubiswe n’inkuba, nsaba umukoresha wanjye ko yamperekeza ko mu rugo habaye ikibazo. Tugeze mu rugo nasanze abantu ari benshi barira, ndumirwa”.

Nsanzimana avuga ko nyuma yo gutabaza inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano, bafatanyije gukuraho ibyari byagwiriye umugore n’umwana, bakuramo iyo mirambo hanyuma ijyanwa ku bitaro bya Kabutare.

Uyu mugabo kandi avuga ko iyo haza kuba abantu batabaza inzu ikimara kugwira abo mu muryango we, baba baratabawe batarapfa.

Icyumba ba nyakwigendera bari baryamyemo, ni cyo cyonyine cyaguye ari na yo mpamvu umwana mukuru wari uryamye mu kindi cyumba we yabashije kurokoka.

Nsanzimana n’umugore we Mukandekezi, baherukaga kuvugana ku manywa yo ku itariki 16 Mata 2024. Icyo gihe bavuganaga ku mafaranga bari barashoye mu kugura imyaka ngo bazayisubize ibiciro byazamutse, bakaba baravuganye bashaka kujya kuyigurisha ngo babone amafaranga yo gushyira parafo mu nzu yabo.

Ati “Twari twavuganye mu gitondo ambwira ko ibishyimbo byazamutse, bityo ko ibyo twari twarasabye musaza we kutugurira twajya kubigurisha. Ndabyibuka nko mu ma saa yine yarampamagaye ansaba nomero za telefoni z’umugore wa musaza we ngo abahamagare, abamenyeshe ko tuzaza kubigurisha. Ni aho twaherukaga kuvuganira”.

Nsanzimana atekereza ko ibiza byatumye igice kimwe cy’inzu ye kigwa kikanahitana ubuzima bw’abe, byaturutse ku mazi aturuka ku nzu z’abaturanyi atarafashwe uko bikwiye. Aha ni na ho ahera asaba inzego z’ubuyobozi gukomeza gushishikariza abaturage gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira Ibiza, zirimo no gufata amazi yo ku nzu.

Muri rusange, kuva muri Mutarama uyu mwaka kugera ku itariki ya 05 Gicurasi, mu Rwanda hamaze kuba ibiza 677, byahitanye ubuzima bw’abantu 105 mu gihugu cyose. Ibi biza kandi byakomerekeje abantu 213, bisenya inzu 129, izindi 872 zirangirika ku buryo bworoheje ndetse n’ubukomeye.

Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko kuva umwaka watangira, Ibiza bimaze kwangiza imyaka ku buso bwa hegitari 150.71, bikaba byarishe inka 31 ndetse n’andi matungo 3,029.

Iyi raporo kandi igaragaza ko Ibiza byasenye ibyumba by’amashuri 51, bisenya Ikigo Nderabuzima kimwe, ndetse binangiza uduce tw’imihanda tugera kuri 50. Hasenyutse urusengero rumwe, hasenyuka amateme 22, ndetse ninyubako zikoreramo ubuyobozi zirindwi zirangirika. Hangiritse imiyoboro y’amazi itatu, hangirika imiyoboro y’amashanyarazi 11 ndetse n’uruganda rumwe.

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi, zikomeje gusaba Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, birinda ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga bitewe n’ibiza.

Mukandekezi Francine, umugore wa Nsanzimana Jean
Mukandekezi Francine, umugore wa Nsanzimana Jean

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, kivuga ko abatuye muri metero nibura 10 uvuye ku migezi ndetse na metero 20 uvuye ku bishanga hatagomba guturwa.

Mu kiganiro urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Dr Emmanuel Rukundo yongeye kwibutsa abaturage gufata amazi aturuka ku nzu zabo, bakayayobora aho atakwangiza.

Uyu muyobozi kandi yibukije abaturage kongera gusibura inzira z’amazi kuko hari aho usanga zarasibamye bityo amazi yahagera akishakira inzira akaba yakwangiza byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka