Amashanyarazi yabahinduriye ubuzima

Mu mwaka 2005 ingo zari zifite umuriro w’amashanyarazi n’uturuka ku zuba zari 4.3% ariko uyu munsi ingo 76 zifite umuriro w’amashanyarazi mu ngo ijana. Ibi byahinduye ubuzima mu ngeri zitandukanye. N’ubwo hakigaragara imbogamizi kubagezweho nawo n’abo utarageraho, REG itanga ibisubizo ifatanyije n’abaturage.

Umwe mu babonye impinduka mu buzima bwabo babikesheje umuriro w’amashanyarazi, Habimana Evariste ufite ibyuma bikoresha umuriro w’amashanyarazi bitunganya ibigori bikavamo akawunga, avuga ko bimufasha kwishyura abana amafaranga y’ishuri no kubaho neza mu rugo we.

Ati:” Bimfasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, nyatangaho mituelle (ubwishingizi bwo kwivuza) ndetse no muri ejo heza, bikamfasha no kwibeshaho mu byo kurya.”
Avuga ko hakiri imbogamizi zitandukanye, agasaba ko abafite mu nshingano umuriro w’amashanyarazi babikoraho.

Ati:” Iyo turigukora n’abaturage bacanye umuriro transfer irikupa, turifuza ko baduhindurira kuko guhera saa munani bitangira kwikupa.”

Uzabakiriho Immacule nawe avuga ko ubuzima bwahindutse ugereranije na mbere yo kubona amashanyarazi, ubu bakora ibyo bashaka batikanga ijoro.
Yagize ati:” Iwacu twabaga turi mu kizima ariko ubu twatekera igihe dushaka kuko tuba tubona ari nko ku manywa nta kibazo, byabaye byiza!”

Masengesho Emmanuel ni umubyeyi utuye mu karere ka Burera, uvuga ko umuriro w’amashanyarazi woroheje imyigire y’abana n’ubundi buzima muri rusange.

Ati:” Icya mbere, iyo ufite abana biga nijoro, ikindi cya kabiri hari imirimo wakora nijoro kubera ko waba ureba, icya gatatu wagura imashini ukajya wogosha.”

Agereranya kera uko wabakoresha buji cyangwa udutadowa agira ati:”Amashanyarazi iyo yageze mu nzu wacuranga na radiyo ugakoresha 700Rwfr cyangwa 500Rwfr mu gihe buji wakoresha nk’iz’igihumbi.”

Manirumva Dieudone ni umwarimu uvuga ko habaye impinduka mu burezi agereranije n’igihe yigiye. Avuga ko ikoranabunga ryakoreshejwe cyane bitewe nuko umuriro w’amashanyarazi wageze henshi.

Ati:”Mu bigo by’amashuri hari ibyo witegerezaga ukabona bitazashoboka, kumva ngo umwana yakwiga akora ku mashini. Nkange nkiga, nta computer (mudasobwa), nageze mu wa gatatu ntarayikoraho ariko none umwana wo mu wa gatatu mu wa kane, yiga ayikoraho ayireba kandi nta bwo wayiga nta muriro w’amashanyarazi.”

Nubwo bishimira ibyo bagezeho bagaraza imbogamizi y’uko hari aho utaragera ariko naho wageze hari ibice uburamo cyane.

Geoffrey Zawadi, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), avuga ko Abanyarwanda bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bangana na 76.3% mu gihe 23.7% basigaye nabo bagerwaho vuba kuko uyu munsi umuriro atari uwabishoboye.

Ati:”Ubu Abanyarwanda bafite umuriro, bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bagera kuri 76.3% ariko gahunda nuko Abanyarwanda bose umuriro ubageraho.Abasigaye rero, hakaba hari gahunda yateguwe kandi yemejwe yo kugeza kuri abo ngabo 23.7% basigaye nabo bakabona umuriro mu gihe cya vuba. Harashyirwamo imbaraga nyinshi, ibikoresho birashakwa kugira ngo Abanyarwanda bose babone umuriro.”

Agira inama Abanyarwanda gufatanya kurinda ibikorwa by’amashanyarazi kuko bitera ibura ry’umuriro iyo byangijwe, bigatuma abandi bataragerwaho byihuse.

Agira ati:”Aho ibikorwa by’amashanyarazi byageze, turasaba abaturage bose gufatanya kubirinda, kuko hari abantu bari konona ibikorwa by’amashanyarazi ari byo bituma abantu babonye umuriro akenshi usanga wabuze, kuko hari abibye insinga, haba hari abibye transformer bakaza bakazonona bagatwara amavuta, ugasanga n’abagezweho n’umuriro ntibawubona kuko hari abandi baza bakabyonona ibyo bikorwa.”

Ku wa 13 Gashyantare 2024, mu kiganiro minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagezaga ku nteko ishinga amategeko, imitwe yombi, ku byagezweho na guverinoma muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya covid-19.

Yagize ati: “Muri rusange, kuva mu 2020, ingo zisaga miliyoni zimaze kugezwaho amashanyarazi (yaba ashamikiye ku muyoboro mugari (on grid) cyangwa aturuka ku ngufu z’imirasire y’izuba (off-grid). Ibi byatumye ingo zifite amashanyarazi mu gihugu cyacu zigera kuri 74%.”

Yakomeje agira ati:” Murabizi ko intego dufite ari uko buri rugo mu gihugu cyacu rugomba kugezwaho amashanyarazi, kandi twizeye kubigeraho mu gihe kidatinze.”

Mu mwaka 2019/2020 abari bafite umuriro w’amashanayarazi, banganaga 54.3% mu gihe mu mwaka 2022 bageze kuri 61%. Abakoresha udutodowa bavuye 12.7% muri mwaka 2005 bagera kuri 1.6% mu mwaka 2022. Abakoresha buji bari 1.6% mu mwaka 2005/6.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kiki utabajije abashinzwe amashanyarazi ukabaza ushinzwe abakozi?

Kalisa yanditse ku itariki ya: 18-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka