Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kutiyandarika

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwitwararika bagatanga urugero ku bandi birinda ingeso mbi.

Abarezi mu nama basabwe kuba intangarugero birinda ingeso mbi.
Abarezi mu nama basabwe kuba intangarugero birinda ingeso mbi.

Babisabwe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2016 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Butasi Jean Herman, ati ”Mu nama nk’izi ... tubibutsa kwitwara neza batanga urugero birinda ubusinzi, ubusambanyi ndetse n’izindi ngeso mbi kuko ni bo ndorerwamo abanyeshuri n’abaturage.”

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, na bo ngo basanga umurezi nyawe yagombye kubera bose intangarugero.

Ngendahimana Joseph, uyobora Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Manihira, yagize ati ”Abiyandarika baba baduhemukiye kuko iyo umuyobozi w’ishuri cyangwa umwarimu asinze cyangwa agasambana urubwa rutujyaho twese.”

Niyorurema Damas, ushinzwe Uburezi mu Karere ka rutsiro, we avuga ko bafashe ingamba zo kugenzura abarimu n’abayobozi b’ibigo kugira ngo na bake bagaragarwaho n’iyo mico mibi babireke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Izo nama mukora ni impfabusa kuko kubivuga murabivuga ariko kubishyira mu bikorwa birakajya. Mwabimenya mute se mutagera kuri ibyo bigo ndetse ahubwo ugasanga n’abo bayobozi mwarabashyizeho batanze akantu? Turabazi ntacyo mwakora usibye kuvuga gusa.

BAMURANGE yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Birakwiye ko hafatwa ingamba zihamye nta murezi wo kwiyandarika kuko abo urera bafata imico mibi

Nzabarankize yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka