Abana basomera ibitabo mu rugo baracyari bake

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) irifuza ko abateza imbere umuco wo gusoma bakwegera abaturage, kugira ngo babishishikarize abakiri bato.

 Abafatanyabikorwa ba MINEDUC mu bijyanye no guteza imbere gusoma.
Abafatanyabikorwa ba MINEDUC mu bijyanye no guteza imbere gusoma.

Kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2016, MINEDUC yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa bayo bashinzwe guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda. Muri bo harimo abaterankunga, abanditsi b’ibitabo n’abikorera bashinzwe kubikwirakwiza.

Dr Joyce Musabe, Umuyobozi wungirije ushinzwe integanyanyigisho mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, yavuze ko gahunda yo gukundisha abana umuco wo gusoma imaze imyaka ine itangijwe, nyamara abana benshi bakaba bataramenya gusoma ikinyarwanda nibura.

Imurika ry'ibitabo bitandukanye by'abana, ryakozwe mu nama y'abafatanyabikorwa.
Imurika ry’ibitabo bitandukanye by’abana, ryakozwe mu nama y’abafatanyabikorwa.

Yagize ati "Mu rugo ni ho abana bamara igihe kinini mu buzima busanzwe, nyamara ababyeyi ntacyo babafasha n’ubwo nabo harimo abatazi gusoma bakeneye kubanza kwigishwa."

Niyo mpamvu dusaba ababyeyi n’abafatanyabikorwa batandukanye gufasha abana gusoma, kuko hari byinshi bihishwe mu bitabo kandi abantu bakaba bakeneye gusoma ibyo bitabo kugira ngo bajijuke."

Gusa yavuze ko hari ikibazo cy’ibitabo bidahagije kandi bigihenze ndetse no kutagira inzu z’amasomero. Gusa yongeraho ko birimo kuganirwaho na Ministeri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo.

Kugeza ubu mu gihugu harabarizwa imiryango 100 ifatanya na Ministeri y’uburezi guteza imbere umuco wo gusoma. Muri yo hari uwa ’Save the Children’ ufite umushinga witwa “Mureke dusome.”

Tom Close ni umwe mu banditsi b'ibitabo by'abana.
Tom Close ni umwe mu banditsi b’ibitabo by’abana.

Umuyobozi w’uyu mushinga ukorera mu turere twose tugize igihugu, Alex Alubissa yijeje ko bafashe ingamba nshya mu mezi arindwi ashize. Muri zo bazatanga ibitabo 100 nibura muri buri shuri rya Leta.

Biyemeje kandi gufatanya n’amashuri gutunganya neza uburyo abana bazajya basimburana mu gusoma, ndetse no gukangurira ababyeyi gutoza abana gusoma bageze mu rugo.

Dr Muyombo Thomas, umwanditsi akaba n’umuhanzi, avuga ko abana b’iki gihe ngo batarimo gutozwa gusoma kubera kutagira ibitabo.

Avuga ko yari amaze imyaka myinshi yandika ibitabo by’abana, ariko ngo nyuma ya gahunda ya leta ishishikariza abana gusoma, nawe agiye gukomeza gukora mu nganzo ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka