Abarimu bo mu bigo by’amashuri atandukanye barahamya ko kugira ngo biteze imbere no guhanga udushya bisaba ko bo ubwabo bishyiramo ubushake n’umuhate ngo babigereho.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero aratangaza ko ibaruwa yagaragaye icicikana ku mbuga nkoranyambaga yirukana umwarimu witwa Hakizamungu Celestin wari waroherejwe kwigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mahembe yakozwemo amakosa, ariko ifite ishingiro.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yashyize ingufu mu kongera umubare w’amashuri n’uw’abanyeshuri mu byiciro byose uhereye ku mashuri y’incuke ukageza muri Kaminuza. Ibi kandi byari ngombwa cyane kuko igihugu cyari kimaze kubura Abanyarwanda benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, (...)
Bamwe mu barimu bakoranye na koperative Umwalimu SACCO barishimira ko yabafashije kwiteza imbere kuko n’ubwo umushahara babona udahagije ariko kandi ngo bageze ku rwego rushimishije.
Bamwe mu barimu bigisha mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Rulindo, baratangaza ko kuba bagiye kumara umwaka batishyuwe amafaranga y’ibirarane by’imishahara yo muri Mutarama na Gashyantare 2021, bikomeje kubashyira mu gihirahiro, bibaza niba bazayabona cyangwa bazayahomba burundu.
Abarimu 30 baturutse mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) mu turere twose tw’Igihugu, basoje amahugurwa ku ikoranabuhanga mpuzamahanga rya mudasobwa, baravuga ko bagiye gukora impinduka zigaragara mu guhugura abandi kugira ngo ikoranabuhanga mu mashuri rirusheho gutanga umusaruro.
Itsinda rigizwe n’abantu 10, bize ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe giherereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, barihuje bakora umushinga witwa IESI (Ireme Education for Social Impact), mu rwego rwo gufasha barumuna babo biga kuri icyo kigo cyabareze kikabaha intangiriro y’ubumenyi bahereyeho kugeza ubwo (...)
Mu marushanwa yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ibinyujije mu Ntebe y’Inteko y’umuco, yitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye binyuranye hirya no hino mu gihugu aho abahize abandi bashyikirijwe ibihembo.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Wisdom School witwa Ufitinema Uwase Gisèle, avuga ko ubumenyingiro amaze kunguka bumuhesha ubushobozi bwo guhatana na Rwiyemezamirimo Sina Gerard (Nyirangarama) mu myaka iri imbere.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), ishami ryayo rishinzwe inguzanyo z’abanyeshuri, yageneye abanyeshuri bigira ku nguzanyo ya Leta itangazo ribasobanurira imitangire ya Buruse n’imikoreshereze yayo.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke n’amashuri yo mu myaka itatu ibanza mu mashuri abanza bemerewe gusubira ku ishuri tariki ya 18 Mutarama 2021, ndetse abarimu bakorera ibigo bya Leta bahawe amabaruwa abinjiza mu kazi, basabwe kwiyandikisha ku turere bagashakirwa uburyo bagera ku kazi, ariko hari abarimu bigisha mu (...)
Ambasaderi w’Igihugu cya Turkiya mu Rwanda yiteze kubona umubare munini w’Abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu binyuze muri gahunda yitwa ‘Türkiye Scholarships Program’.
Mu Rwanda haherutse gushyirwaho ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bw’ayo mashuri cyiswe NESA (National Examination and School Inspection Authority), bikaba byakorwaga n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB).
Ubusanzwe abarimu bo mu mashuri y’incuke ya Leta bahembwaga ari uko ababyeyi b’abana bakusanyije amafaranga y’umushahara ariko ngo hari ubwo byagoranaga umwarimu akamara amezi nk’atatu adahembwa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) imaze iminsi mu gikorwa cyo gushaka abarimu bashya benshi kuko n’ibyumba by’amashuri byiyongereye, bikaba byaratumye ingengo y’imari ijya mu mishahara y’abarimu izamukaho miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bishimira kuba ibyumba by’amashuri biri kuzura bikanatahwa, bakibutsa abayobozi ko hanakenewe abarimu bazabyigishamo kandi babifitiye ubumenyi, kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere.
Abarerera ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya kabiri (Gashangiro II) riri mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko batishimiye uko ubuyobozi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe cyo kuhongera ibyumba by’amashuri bari bitezeho kugabanya ubucucike bw’abana.
Niba hari ikintu gitera amatsiko ku banyeshuri ndetse n’ababyeyi, ni ukubona amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange(tronc-commun).Uko ni nako byagenze mu mwaka wa 2019, amanota y’ibizamini bya Leta yarasohotse,abanyeshuri bari batsinze neza bahembwe za mudasobwa, kandi bari (...)
Abagize Diaspora Nyarwanda yo mu gihugu cy’u Budage barashimirwa uruhare rwabo mu gushyigikira ireme ry’uburezi, binyuze mu kongera umubare w’ibyumba by’amashuri mu Turere twa Nyabihu na Musanze.
Leta y’u Rwanda yemeye kwishyura abarimu bigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, ibirarane by’imishahara hariho n’inyongera ya 10% batahawe kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2020.
Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi HIS Rwanda Limited, agamije gufasha kwishyurira amashuri abana b’abahanga bavuka mu miryango itishoboye.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rurasaba ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru gushyira imbaraga mu micungire y’imari ya Leta, nyuma y’uko isuzuma ry’imikoreshereze y’imari ya Leta mu mashuri ryagaragaje ko muri uyu mwaka, amafaranga asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe nabi.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), rigiye gutangira umushinga wo kwigisha urubyiruko rubarwa nk’aho rutamenyekana aho ruzimirira nyuma yo guhagarika amashuri kubera impamvu zitandukanye.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari abarimu 14,140 bigishaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasimbuzwa abandi kuko batasubiye ku mashuri bigishagaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Hategikimana Fred, avuga ko nta barimu ba baringa bari mu kazi kuko bitashoboka, ahubwo abavugwaho kuba baringa byatewe n’uko hari uwo muri dosiye (File) ye hari icyaburagamo kibitswe ahandi.
Ibigo by’amashuri abanza mu Karere ka Muhanga byatangiye kwitegura uko bizajya bigaburira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, aho byatangiye gusiza ahazubakwa ibikoni byo gutekeramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko impamvu hari ibyumba by’amashuri bikiri ku kigero cya 30%, byatewe no kuba hari ahubakwa ibyumba bigeretse, bene izo nyubako zikaba zitwara igihe kirekire ugereranyije n’izindi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yongeye gusaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri kuko hari abataragera ku ishuri.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo yatangajwe, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri.
Mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, ubuyobozi bwazindukiye mu mukwabu wo gushakisha abana banze gusubira ku ishuri, bafata abana 85 ndetse bashakisha n’ababyeyi babo basinyira ko nta mwana uzongera kujya mu isoko igihe abandi bagiye kwiga.