Imbuto Foundation irakangurira abana b’abakobwa gutinyuka amasomo ajyanye n’aho isi yerekeza

Umuryango Imbuto Foundation urasaba abana b’abakobwa kugira umuhate wo gutinyuka amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga kugira ngo bagire ubumenyi bwo kuvumbura kuko ariho isi yerekeza.

Inkubito z'Icyeza zahembwe mu ifoto y'Urwibutso n'abayobozi
Inkubito z’Icyeza zahembwe mu ifoto y’Urwibutso n’abayobozi

Ni mu butumwa bwa Madame Jeannette Kagame, bwatanzwe na Francine Tumushime Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba wari umuhagarariye, mu muhango wo gushimira Inkubito z’icyeza zigizwe n’abana b’abakobwa 63 bahize abandi mu mitsindire y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2017, mu Ntara y’Amajyaruguru n’agace k’Intara y’uburengerazuba.

Min Tumushime mu ijambo rye yagaragarije abana b’abakobwa umugambi mwiza bafitiwe na Madame Jeannette Kagame watangije imbuto Foundation mu 2005, hagamijwe guteza imbere imyigire y’abana by’umwihariko abana b’abakobwa, abasaba kudapfusha ubusa amahirwe bahawe.

Yavuze ko kuba bashimira abana b’abakobwa bitavuze ko abahungu bibagiranye, ko ahubwo ari ukugeza abana b’abakobwa bari baribagiranwe ku rwego rw’abahungu.

Min Tumushime yasabye aba bana kwita ku bumenyi bujyanye n'aho isi iri kwerekeza
Min Tumushime yasabye aba bana kwita ku bumenyi bujyanye n’aho isi iri kwerekeza

Yanavuze kandi ko nubwo abakobwa bakomeje kwigaragaza mu masomo y’ikoranabuhanga batarabasha kugera ku rwego rw’abahungu, abasaba gutinyuka amasiyanse n’ikoranabuhanga.

Yagize ati " Inkubito z’icyeza murasabwa gukangurira bagenzi banyu kwiga amasomo ajyanye n’aho isi yerekeza, mutinyuka amasiyanse n’ikoranabuhanga.

Dukeneye abiga gutekereza, abiga kuvumbura udushya. Ntabwo tugomba kuba isoko ry’abandi, tugomba gukora ibyo tugurisha ku bandi bakatubera isoko. Abarimu turabasaba kutigisha abana gufata mu mutwe gusa, ahubwo babigishe kubyaza umusaruro ibyo biga bavumbura."

Minisitiri Tumushime yagarutse ku kibazo cy’abana bato bakomeje guterwa inda aho mu Ntara y’Amajyaruguru, aho hamaze kubarurwa abakabakaba 2500, avuga ko byose biva ku kudohoka kw’ababyeyi bataganiza abana babo ngo bamenye ibibazo bafite, aho bashukishwa utuntu duto.

Yasabye aba bana kwigirira icyizere birinda ibishuko kandi bita ku hazaza habo heza.

Ati”Uwihanganye arya ibinoze. Ndizera ko ibishuko mushukishwa mutazongera kubigwamo. Mukomeze kuba indashyikirwa aho muri hose kuko nimwe igihugu giteze amaso, nimwe bayobozi b’ejo hazaza, igihugu kirabakunda”.

Umuhoza Rolande w’imyaka 18 urangije amashuri yisumbuye avuga ko ibanga ryo kuba indashyikirwa ari ukwigirira icyizere akiga amasomo y’ikoranabuhanga kandi akayatsinda neza.

Ati“icyanteye guharanira kuba uwa mbere ni uko nigiriye icyizere niga ikoranabuhanga kuko nabikundaga ngira amanita 56. Icyo nabwira abakobwa bitinya ni ukubasaba kwigirira icyizere. "

Umuhoza Rolande yakanguriye bagenzi be kudacika intege no kwigirira icyizere
Umuhoza Rolande yakanguriye bagenzi be kudacika intege no kwigirira icyizere

Uhirwa Sylvie w’imyaka 21 avuga ko yatangiye kwiga amashuri abanza bamuca intege nyuma yuko ise yari amaze gupfa. Bamucaga intege bavuga ko kuba asigaranye na nyina w’umupfakazi ngo ntacyo azigezaho, none ubu ageze mu mwaka wa gatanu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi.

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, avuga ko bafite gahunda yo gufasha abana b’abakobwa kurushaho kwaguka bagafunguka mu mutwe, bagira ubumenyi buhagije buzafasha igihugu guhangana n’ibindi bihugu ku masoko mpuzamahanga.

Ati" Uyu munsi dushimiye abana 63. Iyi gahunda yatangiye ari uburyo bwo kugira ngo abana bose bige, ariko uko imyaka igenda yigira imbere nuko u Rwanda ruri gutera imbere mu ruhando mpuzamahanga, turashaka ko abana bafunguka mu mutwe bakavumbura, kugira ngo igihugu cyacu kibashe guhangana n’ibindi bihugu”.

Umutoni Sandrine, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation
Umutoni Sandrine, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation

Kuva 2005 kugeza 2016 imbuto Foundation imaze guhemba abana b’abakobwa 4600 babaye indashyikirwa mu mitsindire. Mu mwaka wa 2017 hazahembwa abana 172.

Abana 63 bahembwe ni abo mu turere twa Musanze, Gakenke, Burera,Gicumbi, Rulindo, Rubavu na Nyabihu. Bahawe ibihembo bitandukanye birimo n’imashini za Laptop bazifashisha mu masomo yabo

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine, Guverineri JMV Gatabazi na Minisitiri Tumushime bahembye abakobwa babaye indashyikirwa mu masomo.
Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine, Guverineri JMV Gatabazi na Minisitiri Tumushime bahembye abakobwa babaye indashyikirwa mu masomo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Isi y’ubutaka,imaze imyaka ibarirwa muli billions/milliards.Ariko umuntu we amaze imyaka mike ku isi.Dukurikije human history na bible chronology ,umuntu amaze imyaka 6000 ku isi.Abahanga bamwe bavuga ko abantu babaye ku isi kugeza ubu ari hafi 100 billions/milliards.Ese twaba tuzi aho isi yerekeza?Umuremyi wacu niwe utanga igisubizo.Nkuko 2 petero 3,umurongo wa 13 havuga,dutegereje isi nshya izaba paradizo.Muli iyo si,nta muntu uzongera kugira ikibazo na kimwe nkuko ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Nabyo bisome muli yeremiya 25,umurongo wa 33 na imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Uwo munsi uri hafi iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 27-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka