UR/Huye: Abiga mu myaka ya nyuma bababajwe no kwimwa mudasobwa

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye) hatanzwe mudasobwa ku banyeshuri bahiga, ariko abari mu myaka ya nyuma batunguwe banababazwa no kuba bo batazihawe.

Kuba batabyishimiye ahanini bituruka ku kuba bageze mu gihe bazikeneye cyane, nk’uko babigaragarije abababwiye ko bo ntazo bari buhabwe.

Jérémie Niyiguha yagize ati "Ntabwo tunejejwe n’ibibaye kuko ni twe tugeze mu bihe tuzikeneye cyane mu byo kwandika ibitabo. Ikindi kwiga ntibirangirira muri ‘Bachelors’, abazakomeza muri Masters bateganyaga kuzazifashisha. Turahombye cyane."

Esther Tuyisenge na we yagize ati "Nari nayatse nteganya kuyifashisha nkazanayishyura, kuba ntayihawe ntabwo binshimishije."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, ari na we wari waje gutanga mudasobwa muri UR/Huye, yavuze ko kuba abiga mu myaka ya nyuma batazihawe byaturutse ku kuba ubwo batangaga iz’icyiciro cya mbere mu kwezi k’Ukwakira, byaragaragaye ko hari abazifashe nabi n’abazigurishije.

Icyo gihe ngo biyemeje kuba bahagaritse kuzitanga bakabanza kugenzura ko koko abazihawe bakizifite, hanyuma mu babarirwa mu bihumbi birindwi bari bamaze kuzihabwa basangamo ababarirwa muri 200 batari bakizifite, biganjemo abo mu myaka ya nyuma.

Ati "Twaravuze tuti nidukomeza kuziha ababura amezi makeya ngo barangize banagiye birwanaho, uzaza mu wa mbere tukabura icyo tumuha, bizagenda gute?"

Yunzemo ati "Nidukora imibare tukabona kuzibaha na bo byakunda, tuzagaruka. Ntabwo bishimye, ariko bumve ko bahariye barumuna babo."

Abashyikirijwe mudasobwa bo byabashimishije kuko ngo zigiye kubafasha mu myigire yabo.

Belyse Ashimwe wiga mu mwaka wa mbere ati "Byajyaga biba ngombwa ko ntira igihe nyikeneye nko mu gukora ubushakashatsi. Mu ishuri ryacu turi 140, ariko abari bazifite babarirwa muri 20."

Noella Umuhire na we wiga mu mwaka wa mbere ati "Hari izindi mbaraga ziyongereye mu kutworohereza kwiga."

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, mu kiganiro kuri Radio Salus yavuze ko icyemezo cyo kudaha mudasobwa abari mu myaka irangiza kitari ku bigira mu ishami ry’i Huye gusa, ahubwo n’abo mu yandi mashami yari atarazihabwa.

Kandi ngo abamaze kuzihabwa bo ntibazazamburwa, kabone n’ubwo abafatiweho icyemezo bijejwe kuzareba ko na bo bazazibonerwa bitashoboka.

Ikindi, ngo abo byagaragaye ko batari bakizifite basabwe kuzisubiza, byaranatangiye, n’abo byagaragaye ko kuzisubirana ngo bazizane bitashoboka bazishyujwe mu buryo bw’amafaranga.

Amasezerano yo guhabwa inguzanyo ya mudasobwa ku biga muri Kaminuza y’u Rwanda na yo yaravuguruwe, ku buryo abo bizajya bigaragara ko batakizifite bazajya bahagarikirwa n’amafaranga ya buruse kuko bazaba bagaragaye nk’abakoresha inguzanyo bemerewe mu buryo butari bwo.

Naho ku bijyanye n’abahawe mudasobwa mbere zigahita zipfa, barimo n’abatacyiga muri Kaminuza y’u Rwanda, basabwe kuzegera ababahaye inguzanyo, bakabiganiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka