Uko imyiteguro yari yifashe ahabera ibirori bya Kaminuza y’u Rwanda (Amafoto)

Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 karaberamo umuhango wo gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu gihe haburaga amasaha make, imirimo yo gutunganya Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze uwo muhango uberamo yari irimbanyije.

Ni Umuhango ubaye ku nshuro ya 9 aho byitezwe ko abanyeshuri 8,321 bahabwa impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye uhereye ku cyiciro cya mbere cya Kaminuza kugeza ku cyiciro cy’imyamyabumenyi zihanitse (Doctorate).

Muri abo uko ari 8,321 barimo 221 basoje amasomo ya Kaminuza y’igihe gito, mu gihe abagera ku 7,435 bo barimo abasoje amasomo uhereye ku y’icyiciro cya mbere kugeza ku cyiciro cya kabiri cya Kaminuza hakiyongeraho 627 barimo abahabwa impamyabumenyi z’umwuga n’iz’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ndetse abandi 38 bo bakaba ari abahabwa Impamyabumenyi zihanitse.

Ku rwego rwa Kaminuza, Ishuri Rikuru ryigisha Uburezi College of Education (CE) ni ryo rifite umubare munini w’abanyeshuri basoje amasomo ahabarirwa abagera ku 3,471 rigakurikirwa n’Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi n’ubuzima (College of Medecine and Health Sciences - CMHS) rifite abahasoje 1361, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technology) riza ku mwanya wa gatatu n’abanyeshuri 1323, abandi 1080 bo basoreje mu Ishuri ryigisha ubucuruzi n’Ubukungu (College of Business and Economics - CBE) mu gihe Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi, Ubumenyi bw’Inyamaswa n’Ubuvuzi bw’Amatungo hamwe na College of Art and Social Science (CSS) imwe irangijemo 550 indi ikagira 416.

Mu bahabwa Impamyabumenyi barimo 127 baturutse mu bihugu 20 ari byo Kameruni, Eritereya, Etiyopiya, Kenya, Nigeria, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Malawi, u Burundi, u Bushinwa, Mali, Namibia, Peru, Sierra Leone, Somalia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Kigali Today yasuye ahateganyijwe kubera uwo muhango kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, ubwo ibikorwa byo kuhatunganya, hakorerwa amasuku no kuharimbisha byari bikomeje.

Ikibuga gisanzwe gikinirwamo umupira w’amaguru cy’iyi Stade cyatewemo amahema menshi abantu bitabiriye ibyo birori bicaramo, haragaragara abahawe imirimo itandukanye yaba ijyanye no gusukura umucaca, gukwirakwiza amashanyarazi no gushyiraho imizindaro n’ibikoresho binini bigaragaza amashusho, n’indi mirimo ijyanye no kunoza isuku yaho kugira ngo ibyo birori bigende neza.

Ni ku nshuro ya mbere Akarere ka Musanze kabereyemo umuhango nk’uyu, bikaba byitezwe ko witabirwa n’abantu basaga ibihumbi 17 baturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka