U Bushinwa: Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi

Ku wa 15 Kamena 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 22 b’Abanyarwanda, baminuje mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Alibaba (Alibaba Business School), ryo muri Kaminuza ya Hangzhou Normal University iri mu Bushinwa.

Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi
Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi

Aba banyeshuri basoje ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bucuruzi mpuzamahanga, agashami k’Ubucuruzi bukorerwa kuri Murandasi (e-commerce), bakaba baratangiye amasomo mu 2019.

Ni cyo cyiciro cya mbere cyoherejwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Alibaba Group yasinywe mu 2018, ashamikiye kuri gahunda ya ‘eWPT: Electronic World Trade Platform’.

Muri uyu muhango, Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, Rwanyagatare Virgile, yavuze ko uku guha impamyabumenyi abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaragaza indi ntambwe ikomeye mu mibanire myiza, hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi.

Yagize ati “Ubu bufatanye bwatanze umusaruro ushimishije mu kwihutisha ubukungu bw’u Rwanda, bushingiye ku ikoranabuhanga binyuze mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibijyanye n’imari, kubaka ubushobozi n’ibindi”.

Rwanyagatare Virgile
Rwanyagatare Virgile

Yakomeje agira ati “Abahawe impamyabumenyi uyu munsi ni abagenerwabikorwa bemerewe kwiga binyuze muri gahunda duhuriyeho ya ‘eWTP’, kandi baragaragaza umusaruro mwiza muri ubu bufatanye bugikomeza”.

Umuyobozi Mukuru wa Alibaba Business School aba banyeshuri bigagamo, yavuze ko aba Banyarwanda n’abandi bo mu bindi bihugu bashyikirijwe impamyabumenyi, bahawe ubumenyi bw’ingirakamaro mu by’ubucuruzi bwo kuri murandasi, buzabafasha guteza imbere aho bakomoka.

Ku ruhande rwabo, aba banyeshuri barangije bagaragaje ko bishimiye ayo mahirwe, yo kwiga muri kaminuza ikomeye mu bucuruzi bwo kuri murandasi. Bashimangiye ko bashishikajwe no gukoresha ubumenyi bwabo no kugira uruhare mu iterambere mu bucuruzi. Ubumenyi bafite bugamije kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubucuruzi bwo kuri murandasi mu Rwanda n’iterambere muri rusange.

Kuva gahunda ya ‘eWTP’ yatangizwa yagiye itanga amahugurwa mu by’ubucuruzi bwo kuri muranadsi ku bayobozi, ba nyiri ibigo by’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo, ndetse no ku barimu ba kaminuza baturutse mu Rwanda. Magingingo aya hari abandi banyeshuri bakiri gukurikirana amasomo yabo muri uru rwego.

Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi
Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka