Rwanda Coding Academy: Menya byinshi kuri iri shuri ryigisha ikoranabuhanga

Rwanda Coding Academy (RCA), ni ishuri ryatangiye kumvikana mu Rwanda muri 2018, rigamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga, aho abenshi baba bifuza ko abana babo baryigamo.

Hari abarifata nk’ishuri rigenewe abana bo mu miryango y’abaherwe, ibyo bikaba bikiri mu mitekerereze ya bamwe, aho n’uwumvise ko umwana we yahawe kwiga muri iryo shuri yumva agize impungenge, bamwe bagasaba ko abana babo bahindurirwa ikigo.

Ubuyobozi bw’iryo shuri ntibwemeranyi n’abafite iyo myumvire, aho bwemeza ko mu kwakira abaryigamo bitagendera ku bukira cyangwa kuba yarize ku bigo bihenze, ahubwo ko rigendera ku bwenge n’ubushake bw’umwana.

Rwanda Coding Academy ni ishuri riherereye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu, aho ryakiriye abanyeshuri ba mbere mu 2019, hagamijwe kubonera igisubizo urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite impano mu gukora za porogaramu zo muri mudasobwa, guteza imbere ireme ry’uburezi n’ubudashyikirwa mu gukora za porogaramu za mudasobwa, ku buryo u Rwanda ruzajya rufatwa nk’ahantu hateza imbere impano z’abantu.

Ni ishuri ryatangiranye abanyeshuri 60 hagendewe ku mikoro ya Leta y’u Rwanda, ariko kugeza ubu umubare w’abo ryakira ugenda wiyongera, nyuma yo guterwa inkunga n’Umushinga mpuzamahanga w’Abanyakoreya (Korea International Cooperation Agency/KOICA) ndetse na Banki y’isi, aho kugeza ubu rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 120 ku mwaka.

Mu byo biga harimo porogaramu za mudasobwa mu gihe cy’imyaka itatu, aho baba bategerejweho kuzatanga umusanzu mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri Interineti.

Mu kumenya ibisabwa umunyeshuri wiga muri RCA, Kigali Today yegereye Egide Nsabyimana Ushinzwe abarimu bigisha muri iryo shuri, amara impungenge ababyeyi bafite amikoro make, agaragaza abana iryo shuri ryakira.

Ati “Biradutungura iyo twumva hari abantu batinya kurerera muri iri shuri, ugasanga baratekereza ko abana twakira ari abo mu miryango y’abaherwe, ugasanga umuntu aravuze ngo hariya nta mwana wo mu rugo rukennye wahigira, ngo bakira abana baturutse mu mbyeyi. Ndagira ngo mbabwire ko iyo myumvire atari yo”.

Arongera ati “Umwana yoherezwa hano hagendewe ku bwenge, mu mutwe, uko yatsinze, igitangaje abana dufite hano nta n’ubwo abenshi ari abo mu miryango ikize, nta n’ubwo ari abaturutse muri bya bigo byigenga bisaba byinshi, oya rwose abenshi ni n’abize muri ya mashuri afatwa nk’aho aciriritse”.

Uwo muyobozi, avuga ko abana bakirwa muri iryo shuri n’ubwo baba basanzwe ari abahanga, ishuri ribongerera ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga.

Ati “Abana twakira ni ababa basanzwe ari abahanga, ariko ishuri rikabashyira ku rundi rwego ruhanitse rw’ubumenyi, tubigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, bafite abarimu beza babafasha umunsi ku wundi kugira ngo babashe gukora imishinga myiza y’ikoranabuhanga ishoroba gufasha igihugu muri rusange ndetse n’isi, aho tubaha umwanya wo gutekereza ku bibazo by’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’ibibazo bihangayikishije isi”.

Uwiga muri Rwanda Coding Academy asabwa iki?

Egide Nsabyimana yavuze ko mu bana bakira, umubare w’abakobwa ugomba kuba ungana n’uw’abahungu ( abakobwa 50% n’abahungu 50%), bakaba ari abatsinze neza amasomo yose mu cyiciro rusange (Tronc Commun), ariko akaba yarujuje Isomo ry’imibare, ubugenge (physique) n’icyongereza.

Umunyeshuri uje kwiga uretse imyambaro yitwaza, ibindi birimo matola, mudasobwa,… abisanga ku ishuri.

Ubundi ibigenda ku mwana umwe wiga muri RCA ku gihebwe, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 800, atangwa na Leta buri gihembwe, mu rwego rwo gutoza ababyeyi kugira uruhare ku bana babo, Leta yasanze ababyeyi bagomba kwishyura amafaranga ibihumbi 85 ku gihembwe atangwa hose muri za TVET, nyuma y’uko abize mu myaka ya mbere nta nkunga umubyeyi yabazwaga.

Ubuyobozi bw’iryo shuri kandi buvuga ko, KOICA nk’umuterankunga ukomeye w’iryo shuri, inshingano zayo za mbere z’uwo mushinga, ari ukuzamura urwego rw’abarimu aho babahugura ibijyanye n’imiyoborere (Leadership), n’uburyo bwiza bwo kwigisha, bugamije gufasha abanyeshuri kurushaho kunoza imishinga yabo.

Uwo mushinga kandi ufasha n’abanyeshuri kwiga tekinoloji igezweho mu rwego rwo kugira ubumenyi bwigiye imbere, bufasha abana kunoza imishinga yabo izafasha igihugu kurushaho gutera imbere.

Nsabyimana ati “Abanyarwanda icyo bakwitega kuri iri shuri, nuko ari umusemburo ukomeye cyane ku gihugu ku bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, ariko by’umwihariko mu gukemura ibibazo u Rwanda rufite dukoresheje cyane imishinga y’ikoranabuhanga, nk’uko Umukuru w’igihugu abivuga, nuko tuzatera imbere ikoranabuhanga ribigizemo uruhare”.

Abanyeshuri biga muri iryo shuri babayeho bate?

Nk’uko umwe mu biga muri iryo shuri yabibwiye Kigali Today, gahunda y’umunyeshuri muri Rwanda Coding Academy uko ihagaze, babyuka mu gitondo saa kumi n’ebyiri bakisukura, saa kumi n’ebyiri n’igice bakajya ku mafunguro ya mugitondo, barangiza bagasubira mu masomo, amasomo agatangira saa mbili n’igice.

Bafata amafunguro yo ku manywa saa sita n’igice, nyuma bagafata akaruhuko, saa munani n’igice bagasubira mu masomo, aho biga mu masaha abiri bagafata akaruhuko k’iminota 10, bagakomeza amasomo aho basoza amasomo saa kumi n’imwe, izindi gahunda zijyanye no gusubira mu masomo zigakomeza, ariko bakagira n’igihe cy’imyidagaduro.

Ubwo tariki 20 Nzeri 2023 abanyeshuri bagaragazaga imishinga yabo muri gahunda yiswe ‘The 1st RCA Hackathon’ imbere y’abafatanyabikorwa, abo bana bakoze ku mitima ya benshi kubera ubuhanga bagaragaza haba mu mivugire y’ururimi rw’Icyongereza no mu misubirize y’ibibazo babazwaga ku mishinga yabo.

Abanyeshuri bamuritse imishinga yabo
Abanyeshuri bamuritse imishinga yabo

Mu mishinga 10 bagaragaje harimo (Digital Treatment), umushinga ugamije gufasha umurwayi kwivuriza aho ari bitamusabye kujya mu bitaro bihanitse yoherejwemo, nk’uko umwe muri abo banyeshuri witwa Imfura Hyguette Murinda abivuga.

Imfura Hyguette Murinda, umwe mu biga muri RCA
Imfura Hyguette Murinda, umwe mu biga muri RCA

Ati “Twakoze umushinga uzajya ufasha umurwayi kujya kwivuriza kure, aho azajya afashirizwa mu ivuriro riri mu Karere ke, aho impuguke z’abaganga bazajya baganira n’abaganga bo mu bitaro byo mu turere uburyo bwo kuvura umurwayi”.

Arongera ati “Twabitekereje nyuma yo kubona ko hari bamwe mu Banyarwanda bagorwa no kujya kwivuriza mu mahanga, barimo abarwaye za kanseri bikaba byatera umurwayi gupfa, kandi hari uburyo byakorwa ari mu Rwanda bikamurinda gutakaza amafaranga menshi ajya mu mahanga”.

Mugenzi we witwa Ishimwe Vainqueur yagize ati “Kwiga ikoranabuhanga byamfunguye mu mutwe, aho namaze kubona ko ibibazo byinshi duhura na byo mu buzima busanzwe, bishobora gukemurwa na tekinoloji”.

Uwo munyeshuri uri mu itsinda ryakoze umushinga witwa Quonvoy, avuga ko umushinga wabo ugamije gufasha abantu bajya mu nzu nini batamenyereye cyane cyane iziri kuzura mu Mujyi wa Kigali, aho bafashwa na za camera, mu rwego rwo kugera aho bifuza bitabagoye.

Hari n’indi mishinga bakoze irimo ijyanye no kugabanya impanuka mu mihanda, gufasha ba mukerarugendo gusura inyamaswa mu buryo budateza ibibazo, gufasha abaturage kwishyura amazi hifashishijwe ikoranabuhanga n’indi.

Uko abarangije muri iryo shuri babayeho

Imyaka ibaye ibiri iryo shuri risohoye abanyeshuri. Nsabyimana Egide, umwarimu akaba anashinzwe abarimu muri RCA wavuze mu izina ry’umuyobozi w’ishuri uri mu butumwa, avuga ko mu bana basaga ijana bamaze gusoza amasomo yabo muri iryo shuri, bose bari kubyaza umusaruro ubumenyi bungutse, bateza imbere Igihugu.

Ati “Abana barangije hano bamwe bari hano mu Rwanda muri Kaminuza, banakora ibikorwa biteza imbere Igihugu, abandi bakomereje amasomo mu mahanga cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Arongera ati “Dushyiramo imbaraga zishoboka kugira ngo umwana wese urangije hano agire umusanzu atanga kuri Leta, dukora ibishoboka byose tukamenya ubuzima bw’umunyeshuri warangije hano”.

Umuhoza Esther na Ihozo Marie Honnette basoje amasomo yabo muri iri shuri, bavuga ko ubumenyi bakuyeyo bukomeje kubafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabo.

Abo banyeshuri bamaze gukora umushinga ufasha abaturage kurinda abajura, aho bemeza ko Abanyarwanda benshi bakomeje kuwifashisha mu gufata abagizi ba nabi.

Abarangije muri iryo shuri baza kumurikira barumuna babo imishinga yabo
Abarangije muri iryo shuri baza kumurikira barumuna babo imishinga yabo

Barasaba abantu bumva ko umukobwa adashobora kwiga amasomo y’ikoranabuhanga guhinduka, kuko abakobwa bashoboye kandi bitwara neza mu mitsindire nk’abahungu.

Ihozo Marie Honnete yamaganye abavuga ko abana biga muri iryo shuri, ari abaturuka mu miryango ikize gusa, ati “Abo barabenshya, ni ubwenge bukuzana hano, iyo uri umuhanga ubishoboye ubikorera kandi nawe ufite uwo murava, aha urahakwiye, upfa kuba uzi icyo ushaka kandi ukunda ibyo ukora”.

Korea ni umuterankunga ukomeye wa Rwanda Coding Academy
Korea ni umuterankunga ukomeye wa Rwanda Coding Academy

Umunyakoreya, Ilyong CHEONG, PhD, yavuze ko KOIKA ishyize imbaraga mu kuzamura gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ikoranabuhanga, by’umwihariko mu ishuri rya Rwanda Coding Academy, aho biteguye kurifasha kugera ku rwego rutanga umusaruro udashingiye ku banyeshuri gusa, ahubwo ushingiye no ku baturage muri rusange, mu rwego rwo kugeza u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye ku rwego rw’isi no guhanga udushya.

Abarangiza amasomo y’imyaka itatu muri iryo shuri, bahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rwa A2, bakoherezwa mu kazi mu bigo bitandukanye, mu rwego rwo kugabanya umubare w’inzobere mu ikoranabuhanga u Rwanda rutumiza mu mahanga.

Bagaragaje imishinga yabo
Bagaragaje imishinga yabo
Abize muri iri shuri baratanga icyizere cy'ejo hazaza heza
Abize muri iri shuri baratanga icyizere cy’ejo hazaza heza
Rwanda Coding Academy
Rwanda Coding Academy
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri shuri ryaje rikenewe cyane,mfite umwana wifuje kuba yakurikiranamo amasomo ariko ntiyashobora gukora applying kdi ariya masomo yayanonyemo 6, mbese nta buryo bwashyirwaho abacikanywe nabo bakageregeza amahirwe yabo,nko kubigisha online,cg bagasaba bakenererwa bakaza kwiga

UMULISA Gisèle yanditse ku itariki ya: 25-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka