Ruhango: Abanyeshuri ba Heroes Integrated TSS batorotse bigira mu bindi bigo

Abanyeshuri 45 bigaga imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rya Heroes Integrated TSS, baraye batorotse ikigo bose bajya kwiga mu mashuri ya Mpanda TSS, na Sainte Trinité biri mu Karere ka Ruhango.

Heroes TSS ubu nta munyeshuri uyirangwamo
Heroes TSS ubu nta munyeshuri uyirangwamo

Uwashinze iryo shuri avuga ko byakozwe ku kagambane ko kumwambura ishuri no kumwicira ishoramari, kuko bitumvikana ukuntu abana bose babyukira rimwe basohoka ikigo ntawabagiriye iyo nama.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko abo bana ari bo bigiriye inama yo kuva muri icyo kigo kubera imikorere mibi yacyo.

Avuga ko abana bashatse uko bazava muri icyo kigo kandi banashaka uko bazimukira ahandi, ari na byo bakoze kuko bimukiye ahari amashami basanzwe bigamo muri icyo kigo, akavuga ko nta kagambane karimo cyangwa kurenganya nyiri ikigo kuko n’ubundi ubuyobozi bw’Akarere bwari buzi ko hari imikorere mibi.

Ku kijyanye no kuba nyiri ikigo atarafungiwe mu buryo bweruye nko kumwandikira ibaruwa, Mukangenzi avuga ko bamuganirije kenshi bamusaba kugira ibyo ahindura ntabikore kandi ko na nyiri ikigo yemera ko iyo mikorere mibi yari ihari ikaba yabangamira ireme ry’uburezi.

Agira ati, "Twaraganiriye kenshi tumusaba kugira ibyo ahindura ntabwo twamufungiye ikigo, ariko turi kuganira na we arabizi iby’iyo mikorere mibi irimo no kutigisha neza n’imyenda abereyemo abantu batandukanye, abana rero ni bakuru bashatse aho bajya kwiga kandi barakiriwe bariga nta kibazo".

Nzayisenga Abdoul washinze icyo kigo avuga ko kuba amazemo imyaka ibiri cyari gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri basaga 800, ariko kikaba cyari gifite gusa 45, byatewe n’ubuyobozi bw’Akarere bwitambitse mu byemezo byo kumwoherereza abanyeshuri batangwa na REB.

Avuga ko mu bikorwa yakoze muri icyo kigo bigera ku gaciro gasaga miliyoni 60frw, akifuza ko niyamburwa ikigo Akarere kazamwishyura kuko yari agifitanye na ko amasezerano.

Naho ku kijyanye n’imikorere mibi yavugwaga muri icyo kigo, asobanura ko nta bidasanzwe yaganiriye n’ubuyobozi, usibye ideni ry’ibihembwe bibiri by’ubukode abereyemo Akarere ringana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane.

Avuga ko abarimu bo yari abagezemo asaga gato miliyoni zirindwi, kandi bari bamaze kuganira uko azabishyura kuko yari yamaze kubona sheki iri mu madolari ya Amerika yo kubishyura kuko amafaranga akoresha ayakura mu kazi akora muri Amerika.

Agira ati, "Ndifuza ko nk’umudiyasipora wifuje gushora imari mu Rwanda yari akwiriye gufashwa aho gutezwa igihombo, kandi ko niyamburwa ikigo yazahabwa impozamarira z’amafaranga yahombye".

Nzayisenga avuga ko agiye gusigira ikirego cye abanyamategeko be, kuko we ari hafi yo gusubira muri Amerika, bagakurikirana ibyo yita akagambane ko gushaka kumwambura ishuri yari yashoyemo amafaranga, ashaka guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo aragiye asige yambuye abo bantu 7M ariko abarimu weee ubwo se azagenda atabishyuye koko

KT FANS yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka