REB yasobanuye iby’amafaranga agenerwa abarimu bimuwe

Bamwe mu barimu mu Rwanda bagendeye ku iteka rya Perezida no 064/01, ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko badahabwa amafaranga y’igikorwa cyo kwimurwa mu gihe agenwa n’iri tegeko, icyakora ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), buvuga ko iyo bimuwe ku nyungu z’akazi batabisabye bafashwa kwimuka.

Hasobanuwe iby'amafaranga agenerwa abarimu bimuwe
Hasobanuwe iby’amafaranga agenerwa abarimu bimuwe

Johnson Ntagaramba, Umuyobozi muri REB ushinzwe imicungire y’abarimu, yabwiye Kigali Today ko abarimu bimurwa 99% ari ababyisabira bashaka kwegera imiryango yabo, kandi aba badafashwa kwimuka.

Agira ati “Igikorwa cyo kwimura abarimu kiba mu buryo bubiri, kandi ubukorwa cyane iyo bikunze, ni abarimu bandika basaba kujya gukorera aho begera imiryango yabo. Aba ntabwo bafashwa kwimurwa kuko aribo baba babyisabiye.”

Mu ngingo ya 53 ya sitati yihariye igenga Abarimu, ivuga ko umwarimu ashobora gusaba mu nyandiko umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’akarere, kuva ku kigo cy’ishuri ajya ku kindi adahinduye intera y’urwego yari asanzweho.

Ingingo ya 55 y’iyi sitati ivuga ko kubera inyungu z’akazi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’akarere ashobora kwimurira umwarimu utabisabye mu rindi shuri riri mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu karere umwarimu yigishamo.

Icyakora amafaranga yo kwimuka ku mwarimu wimuwe abisabwe atangwa n’umukoresha. Minisitiri ufite uburezi mu nshingano agena ingano y’ayo mafaranga n’uburyo atangwa.

Iyi ngingo ni yo ikomeje guteza urujijo ku barimu bimurwa batabisabye ntibahabwe aya mafaranga avugwa, kuko mu barimu bimuwe ngo hari abatarayahawe.

Ntagaramba avugana na Kigali Today, yatangaje ko nubwo havugwa amafaranga ngo ikiba kigamijwe ni uko umwarimu afashwa kwimuka aho yari atuye, akajya ahandi agiye gukorera, bityo ikigo kikaba cyamufasha kwimuka.

Agira ati “Icyo iyo ngingo ivuga ni uko umwarimu usabwe kwimuka kubera inyungu z’akazi afashwa kwimuka, kandi ibyo bikorwa ashakirwa nk’imodoka imwimura ariko ntibivuze ko ahabwa amafaranga.”

Ingingo ya 56 ya sitati igenga Abarimu, ivuga ko igihe cy’iyimurwa ry’umwarimu adashobora kuva mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Karere ngo yimurirwe ahandi, mbere y’uko umwaka w’amashuri urangira.

Icyakora, umwarimu ashobora kwimurwa atabisabye, bikozwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’akarere, hagati mu mwaka w’amashuri ku bw’inyungu z’akazi, ariko nabwo umwarimu ntashobora kwimurwa atararangiza igihe cy’igeragezwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe izi nkuru ziba zikenewe ariko muby’ukuri mbona ari nka rapport abayobozi baba bashaka kuzuza ni he se bimuye umurezi agahabwa iyo modoka ko ahubwo akenshi bamwimura bamwitirira amakosa,iyo bamaze kukubikamo ubwoba ko wimuwe k’ubwamakosa nta n’igitekerezo wagira cyo kujya kubaza ibyo ibyo kwimuka cg ngo ujye gusoma status ikugenga,ugenda utareba inyuma kuko urangaye bakwirukana da!

IRIGUKUNZE EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Iyi nkuru ntacyo ivuze. Mwalimu baramwimura, bitewe nahabonetse Icyuho mu karere, bakamutegeka, ko natajyayo bamwirukana ahubwo. None ngo ahabwa ubufasha. Murabeshye cyane kbs. Cyokoze nukugirango dusome.mumpe number yuwo mukozi muri REB atubwire uwo bafashije kwimuka, igihe bamwimuye kubw’ inyungu zakazi

J.Paul yanditse ku itariki ya: 5-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka