Perezida Kagame yasabye abarangije muri RICA gukemura ibibazo bikibangamiye Afurika

Mu birori byo gutanga impamyabumyenyi ku banyeshuri 75 barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA), riri mu Karere ka Bugesera, byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abanyeshuri biga muri iri shuri, guharanira gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara ku mugabane wa Afurika.

Bishimiye intambwe bateye
Bishimiye intambwe bateye

Perezida Kagame yitabiriye igikorwa cyo kubaha impamyabumenyi, anabagezaho inama zabafasha gutanga umusanzu wabo mu kubaka umugabane w’Afurika, bakanawuteza imbere.

Yagize ati “Munyemerere mbasangize amasomo atatu ashobora kuba ingirakamaro kuri mwe mu gihe mutangiye ‘page’ nshya mu buzima bwanyu. Isomo rya mbere mujye mugira icyerekezo. Kuva mu ntangiriro y’Ikigo cya RICA, intego yacyo yari iyo gukemura ikibazo abahinzi bafite cy’ubutaka buto, binyuze mu buhinzi burengera ibidukikije”.

Perezida Kagame yavuze ko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba mu iterambere rya Afurika, ariko ko hataraboneka uburyo bwo kububyaza umusaruro uko bikwiye.

Ati “Banyeshuri murangije none, ndabasaba gusesengura ikibazo mukagitekerezaho neza, hanyuma mukiha intego yo kugikemura. Muzahura n’inzitizi nyinshi ariko kugira icyerekezo cyo kuzikemura niryo tangiriro ryo gucogora no gucika intege”.

Perezida Kagame yasabye abarangije muri RICA gukemura ibibazo bikibangamiye Afurika
Perezida Kagame yasabye abarangije muri RICA gukemura ibibazo bikibangamiye Afurika

Isomo rya Kabiri Perezida Kagame yahaye aba banyeshuri, ni uko bazahura n’ababashidikanyaho ariko buri gihe bajye bakora ibyo batekereza, kuko ari byo bikwiye kugera ku ntsinzi, ababwira ko bisaba kunyura mu nzira yagenzwemo na bake, ibi bivuze ko rimwe na rimwe bakumvwa nabi cyangwa se bakanengwa.

Isomo rya gatatu Perezida Kagame yagize ati “Nta kintu cy’ingenzi wageraho wenyine, abafatanyabikorwa ba RICA harimo na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi benshi, bagize uruhare mu kubaka RICA, iba ikigo kizwi ku rwego mpuzamahanga nk’uko bimeze uyu munsi. Ahabazengurutse hari abantu babatera akanyabugabo ngo mube indashyikirwa, ntimukibagirwe na rimwe isano iri hagati yanyu na bagenzi banyu ndetse n’ishami mwarangijemo, muzakomeze kunga ubumwe”.

Perezida Kagame yabagaragarije ko ikibazo Afurika ifite atari icyo kutagira impano cyangwa umutungo kamere, ikibazo ko ari ukudakorera hamwe mu buryo butanga umusaruro, no gushyira hamwe ubukungu ifite ngo bukoreshwe neza.

Ati “Aya masomo ahuye neza n’urugendo rw’iterambere ryacu nk’Igihugu, ndetse n’abaturage bacyo”.

Umuyobozi w’icyubahiro wa RICA, Howard G. Buffet, yavuze ko icyamuteye ishyaka ryo gufatanya n’u Rwanda ngo iri shuri rishingwe, byaturutse ku buyobozi bwarwo yasanze bwihariye.

Buffet yavuze ko gukora ubuhinzi bugezweho kandi butanga umusaruro ari ibintu bishoboka, igisabwa gusa ngo ni uguhindura imyumvire aribyo RICA yahawe inshingano zo gukora.

Yasabye abanyeshuri basoje amasomo kwibuka ko ubumenyi bahawe atari bwo bwonyine bukenewe, ngo batange umusaruro bitezweho.

Bamwe mu banyeshuri barangije muri RICA bavuga ko ubumenyi bahakuye buzatuma bafasha Igihugu gukora ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, kandi bitangije ibidukikije.

Abanyeshuri bahabwa umwanya wo kwimenyereza mu bigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhinzi, ku buryo ubunararibonye bahakuye buzabafasha mu buzima bwo hanze bagiyemo.

Howard G. Buffet
Howard G. Buffet

RICA ifite umwihariko wo kuba ari iya mbere muri Afurika yigisha ubumenyingiro, mu by’ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka n’ibidukikije.

Iherereye mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera, yafunguye imiryango mu 2019.

Ni kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1,300 ziriho inyubako, imirima ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo. Ni kaminuza iri hagati y’ibiyaga bibiri, Kirimbi na Gaharwa.

Uwiga muri RICA ashobora guhitamo kuba inzobere mu bworozi (Animal Production) cyangwa ubuhinzi (Crop Production), gukoresha imashini mu buhinzi (Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).

Iri shuri rifite abaterankunga barimo Umuherwe w’Umunyamerika Howard G. Buffet ari na we Muyobozi Mukuru w’icyubahiro waryo.

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Moise Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka