Nyaruguru: Hari abarimu batishimiye kwimurwa batarabisabye nyamara hari ababishaka babibuze

Abarimu babiri bigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Bigugu n’icya Tangabo byombi biherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko batishimiye kwibona ku rutonde rw’abasabye kwimurwa bakanabihabwa nyamara ntabyo basabye.

Ku ishuri ribanza rya Bigugu abarimu binubira kwimurwa
Ku ishuri ribanza rya Bigugu abarimu binubira kwimurwa

Marthe Mukamazimpaka, umwe muri abo barimu wakoraga ku ishuri ribanza rya Bigugu ubu akaba yarimuriwe ku rya Tangabo, avuga ko ku itariki ya 13 Ukwakira 2023 yatunguwe no kwisanga ku rutonde rw’abarimu basabye kwimurwa bakaba barabyemerewe, ku rubuga bahuriraho rwa whatsap, kandi yari azi neza ko ntabyo yasabye.

Gutungurwa kwe kwanabaye kuri Laurien Kubwimana bahinduranyijwe, na we wibaza impamvu bamwimuye mu buryo butemewe n’amategeko, kuko ubundi hari ibyangombwa bisabwa umwarimu ushaka kwimurwa biteganywa n’ingingo ya 54 y’iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, bombi batigeze batanga.

Aba bombi banavuga ko n’iyo baza kwimurwa ku bw’inyungu z’akazi n’Akarere hari amafaranga bagombaga kuba barahawe batabonye kuko ingingo ya 55 yo muri ririya teka ivuga ngo ku bw’inyungu z’akazi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’Akarere ashobora kwimurira umwarimu utabisabye mu rindi shuri riri mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Karere umwarimu yigishamo. Amafaranga yo kwimuka k’umwarimu wimuwe abisabwe n’umukoresha atangwa n’umukoresha.

Igihangayikishije Mukamazimpaka kurusha ni ukubera ko bamwimuye mu gihe afite intege nkeya kuko atwite, akaba agiye kuzajya akora urugendo rw’isaha n’igice ajya ku kazi.

Agira ati “Kuri njyewe aho banyohereje ni kure kuko mfite intege nke muri iyi minsi, kandi na muganga yambujije gukora urugendo rurerure.”

Imvano yo kwimurwa ngo yaba ari ukutumvikana n’umuyobozi w’ikigo

Mukamazimpaka avuga ko amaze imyaka 14 mu kazi k’ubwarimu. Bagenzi be banaherutse kumutora nk’umwarimu w’indashyikirwa.

Uretse kwigisha, afite n’indi mirimo akora mu gace atuyemo harimo kuba ari umwunzi akaba anayobora komite y’ubutaka. Ngo ni na we wari ushinzwe ububiko (stock) mu ishuri ribanza rya Bigugu, ari na byo mvano yo kutumvikana n’umuyobozi w’iri shuri, Eugénie Mukansoro.

Iyo mvano ngo ni ukuba barigeze kuguriza akawunga ishuri GS Bigugu baturanye, bigeze igihe cyo kwishyura, uwo muyobozi w’ikigo amusaba ko bakwishyurwa amafaranga hanyuma amafishi ibiryo byaguriweho bakayaca, undi aramwangira.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri na bwo, ngo hari ibyumweru bitatu abana bamaze batarya imboga, hanyuma abajije umuyobozi impamvu yabyo nk’ushinzwe ububiko bw’ibiribwa, amusubiza ko adashinzwe ikigo, ko niba bamubabaje yazazibagurira.

Nyuma yaho ngo yamushyiriye impapuro za sitoke zari zanditseho zeru ku mboga (0), undi avuga ko atari bubyemere kuko batabyemeranywagaho.

Mukamazimpaka anavuga ko yari muri komite ya SACCO ya Muganza, akaza kuyikurwamo biturutse ku makuru atari yo Mukansoro yamutanzeho.

Mu mpera z’umwaka ushize w’amashuri na bwo, hari abarimu bagera kuri 13 bahawe amanota atari meza ajyanye n’imihigo baba basinyiye. Icyo gihe ngo barindwi muri bo, na Mukamazimpaka arimo, bagaragarije Umurenge ko ayo manota batayishimiye, ikibazo baragikemurirwa uko ari 13.

Icyakora, abo barindwi uwo muyobozi w’ikigo yahise abishyiramo, ku buryo ubu batangiye kugira ubwoba ko na bo bazimurwa, buke buke bakajyanwa ku bigo biri kure cyane y’ingo zabo, Mukamazimpaka akaba ari we ubabimburiye.

Hari abagira bati “Muri rusange mu kigo cyacu iyo ugerageje kuvuga ikintu kitagenda ubaza ubuyobozi, bubifata nabi, ku buryo ubu bari kugenda bashaka uko bakura abantu ku kigo nk’uburyo bwo kubahana. Bagenda batwara umwe umwe.”

Abandi na bo bati “Ubutaha ni twebwe. Niba bakuyemo umwe ntitumenye ibyabaye, ejobundi bazakuramo undi bigende gutyo. Mutuvuganiye wenda ubuyobozi bw’Akarere bukamanuka mu kigo, bwamenya n’ibibazo byaba bihari.”

Hari abifuza kwimurwa bo babibuze

Mu gihe Mukamazimpaka na Kubwimana binubira kwimurwa batabisabye, hirya no hino mu gihugu hari abarimu bifuza kwimurwa bo babibuze. Muri bo harimo Uwitwa Jean Marie Vianney Ngendakumana, na we wigisha ku ishuri ribanza rya Bigugu, uvuga ko amaze imyaka itatu asaba, akaba atarahabwa igisubizo kimunyuze.

Ngendakumana uyu akora ataha mu Murenge wa Nyabimata, ku birometero 20. Mu ishuri ribanza rya Kabere aturiye, yigeze kuhabona umwanya anasaba ko yawuhabwa ariko ntibyamushobokera.

Avuga ko gukorera kure bituma yiyumvamo ko adatanga umusaruro yagatanze aramutse akorera hafi, kuko agera mu rugo ananiwe cyane, no ku ishuri bikaba uko, hakaba n’igihe akererwa.

Anababazwa n’uburere bw’abana afite abona buzahapfira kuko n’umugore we akora kure, bakaba bazinduka cyane bakanagera mu rugo nijoro bombi, ku buryo batabasha gukurikirana uburere bwabo.

Agira ati “Biba bimeze nk’aho nta babyeyi bagira kandi duhari. Batubona nijoro.”

Ku Karere bavuga ko bimuye Mukamazimpaka babisabwe na UEBR

Kigali Today yifuje kumenya icyo umuyobozi w’ishuri ribanza rya Bigugu avuga ku byo avugwaho n’abo ayobora, avuga ko umunyamakuru yabaza ku Karere kuko na bo babizi.

Ku ishuri ribanza rya Bigugu havugwa abarimu binubira kwimurwa batabisabye
Ku ishuri ribanza rya Bigugu havugwa abarimu binubira kwimurwa batabisabye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, we avuga ko kwimura Mukamazimpaka babikoze babisabwe n’Itorero UEBR, ari na ryo ryashinze ishuri yigishaho.

Ngo bwari uburyo bwo kugira ngo ikigo gitekane, dore ko Mukamazimpaka ubu yageze no mu nkiko arega umuyobora ngo ku bw’uko yamusebeje. Binavugwa ko akimara kumenya amakuru yatanzweho n’umuyobora yageze ku ishuri akamutuka, nubwo we abihakana.

Uyu muyobozi anavuga ko bidatinze azasura ririya shuri nk’uko abarikoramo babyifuza, kandi ko nta bandi barimu bateganya kwimura batabisabye nk’uko babikeka, kuko na Mukamazimpaka yimuwe ku bw’uko atari ameranye neza n’umuyobora.

Naho ku bijyanye no guhindurira abarimu ibigo, mu rwego rwo kubafasha gukorera aho bishimiye binatuma bakora neza, ubundi ngo bikorwa na REB, hagendewe ku myanya iba igaragara muri sisitemu (system), kandi ngo iyo myanya igaragazwa n’abashinzwe uburezi mu turere, nk’uko bivugwa na Innocent Hagenimana ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri REB.

Hagenimana anavuga ko kumenya ko ku kigo runaka hari umwanya bidahagije kumva ko umuntu yawuhabwa, mu gihe utagaragajwe muri sisitemu, bityo abajya bavuga ko bangiwe kwimukira mu kigo runaka nyamara hari umwanya badakwiye kubivuga kuko bataba bazi ibiteganywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Hakcyenewe ubukangurambaga mu bayobozi bi bigo by’amashuri kuko rimwe na rimwe abayobozi bikoma abarimu babahora ubusa.kdi buriwese abazi icyamuzanye. Nyamara abakeneye Mutation twarazibuze. Twatse Mutation tubura imyanya mu bigo by’amashuri nyuma iboneka bayishyiramo abatayikeneye kdi batayisabye. Nyabona muge mutuvuganire twarahagorewe.

TUGIRIMANA Jonas yanditse ku itariki ya: 2-11-2023  →  Musubize

Hakwiye no kwimura nabandi bahasigaye kuko bimakaje amatiku Aho gukomeza kwita kunyungu zabana bacu bahiga gusa batinze kubikora.kunyungu zabana bacu ubuyobozi bukwiye gukora ibenze ibyakozwe.

Tuyisenge Adonie yanditse ku itariki ya: 2-11-2023  →  Musubize

Nyamara ibi bintu bireze mu bigo by’amashuri
Nanjye ndi umwarimu ariko ijoro ribara uwariraye !!

Nyirabizimana Claudine yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Ni bajye gukora akazi abo barezi rwose akazi umuntu agasanga aho kari kandi umuntu usaba kwigisha ntasaba aho yigisha.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Alias wowe ibyo wanditse ushobora kuba utazi ibyo Ari byo. Hari amategeko agenga kwimurwa ku kazi. Ni bayakurikize rero

Mugabo yanditse ku itariki ya: 2-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka