Nyanza: Abanyeshuri babarirwa muri 50 bari birukanywe batangiye kugaruka ku ishuri

Abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya G.S. Mater Dei mu Karere ka Nyanza, batangiye kugaruka ku ishuri baherekejwe n’ababyeyi babo. Ni nyuma yo kwirukanwa ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 kubera guhishira mugenzi wabo wari wakubise umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere.

Abanyeshuri bo kuri G.S. Mater Dei bagiriwe inama yo kwirinda guhishirana mu makosa no kwirinda urugomo (Ifoto: Umuseke)
Abanyeshuri bo kuri G.S. Mater Dei bagiriwe inama yo kwirinda guhishirana mu makosa no kwirinda urugomo (Ifoto: Umuseke)

Abo banyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye birukanywe mu kigo kubera ko banze kwerekana mugenzi wabo wari wakubise umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere, mu gikorwa bita kunnyuzura, bakamubabaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, avuga ko nubwo ataramenya imibare y’abana bagarutse, barimo no kugenda batanga amakuru ku waba yarakubise umwana wiga mu wa mbere.

Ku kijyanye no kuba abanyeshuri barirukanywe muri rusange kandi uwakoze amakosa ari umwe, Kayitesi avuga ko bitari bikwiye ariko ko nanone ubuyobozi bw’ishuri butagombaga kurebera abakora amakosa ari na yo mpamvu bahanwe.

Agira ati “Ikosa ntabwo rikosozwa irindi, abana batangiye kugaruka, haranatangwa amakuru ku buryo hamenyekana uwakoze ikosa, bari boherejwe mu rugo ngo bitekerezeho bazaze bazanye n’ababyeyi babo ntabwo ari ukwirukanwa”.

Kayitesi avuka ko nyuma yo kugaruka ku ishuri haza gukurikiraho gahunda yo kubaganiriza, bagacika ku muco wo guhishirana no kunnyuzura kuko bitemewe kandi bari barabibujijwe.

Agira ati “Turasaba abanyeshuri kwirinda amakosa no guhishira umunyamakosa, twari twarabasabye ko batannyuzura bagenzi babo kuko bakwiye kurangwa n’urukundo, na n’ubu baracyarimo kwakirwa uko bagenda bazana n’ababyeyi babo”.

Amakuru avuga ko abirukanwe babarirwa muri 50 batangiye kugaruka, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko atazi neza umubare wabo. Ubuyobozi bw’ishuri bwo bwanze kugira icyo butangariza Kigali Today, naho umunyeshuri wakubiswe we ngo ntabwo yagize ibibazo byinshi nubwo yari yababaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tuvugishije ukuri haribigo bikinnyuzura ndatunguwe pe

Joel yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Guhana nibyo rwose! Naho se Ubu uyu muyobozi uri gutangaza amakuru adafite we iyo byibura avuga ko atarabimenya. Nturamenya abagarutse ntunazi exact numbers y’abirukanwe Ubu se Koko yewe ndiwe nari kuvuga ko tukibikurikirana.

Rugira yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Mutugerere no muri College Maranatha,mutumenyere uburyo abajura binjira mu kigo bakiba abana ibikoresho barangiza bakabuza abana kubivuga naho tubimenyeye twabahamagara bakanga kwitaba.

Lili yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka