Nyamagabe: Haracyari abana bavunwa n’ingendo ndende bajya ku ishuri

Mu rwego rwo kugira ngo abana bose babashe kugera ku burezi bw’ibanze, Leta igenda ishyiraho amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, aho abana babasha kuyageraho bitabagoye. Icyakora, i Kaduha mu Karere ka Nyamababe hari abakora ingendo ndende ku buryo hari n’abagenda amasaha atatu bajya ku ishuri.

Kuri ES Kaduha hari abahiga bakora urugendorw'amasaha atandatu uko bagiye ku ishuri
Kuri ES Kaduha hari abahiga bakora urugendorw’amasaha atandatu uko bagiye ku ishuri

Umwarimukazi wo kuri kimwe mu bigo bibiri biri mu isantere ya Kaduha, ari na byo abana bigamo kugeza mu wa gatandatu w’ayisumbuye muri uyu murenge, kuko ku bindi bigo birimo ayisumbuye bagarukira mu mwaka wa gatatu, agirira impuhwe abana baza kwiga baturutse kure.

Agira ati “Hano i Kaduha amashuri arahari, ariko ntahagije. Nk’abana baturuka ahitwa mu Mukongoro bakora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri. Igihe cy’imvura cyo baranyagirwa kuko gucumbika ubona birenze ubushobozi bwabo. Usanga babaye ibyondo. Rimwe na rimwe bagasanga amasomo yabacitse.”

Yungamo ati “Barakerererwa cyane, bakanasiba, kuko rimwe na rimwe iyo arebye akabona amasaha yamurenganye, wenda nk’imvura yaramukiye ku muryango, aravuga ati n’ubundi ndagerayo nsanga basohotse, agahitamo gusiba.”

Hari n’abana baturuka hafi y’ishuri rya Kirehe Catholique. Aba bo bakora urugendo rw’amasaha atari munsi y’atatu. Imvune abana bo muri iki gice bahura na zo mu kujya no kuva ku ishuri, kuko bagenda igihe cy’amasaha abarirwa muri atandatu ku munsi, ngo hari igihe zituma bata ishuri.

Blaise Bucyedusenge na we w’i Kaduha, we avuga ko ababyeyi bafite abana baturuka kure binubira ko nta n’icyo babafasha mu mirimo yo mu rugo, bityo ntibanabashe kubatoza gukora uturimo tumwe na tumwe, kuko igihe cyabo cyose gishirira mu nzira.

Agira ati “Hari umubyeyi umwe twaganiriye ambwira ko abana babo usanga nta murimo n’umwe bakora. Kubera ko niba umwana avuye mu rugo saa kumi n’imwe akajya mu masomo, nimugoroba agataha saa kumi n’imwe akagera mu rugo saa mbiri, ahagera ahita arya anaryama. Nta murimo n’umwe yakora.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu, Thadée Habimana, avuga ko ikibazo cy’abanyeshuri bajya kwiga kure kitari i Kaduha gusa, ahubwo no mu Karere hose, kandi ko bagenda bagikemura buke buke uko ubushobozi bugenda buboneka. Yongeraho ko n’ikibazo cy’abana b’i Kirehe kiri mu byo bazaheraho bakemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka