Nyagatare: Imyumvire y’ababyeyi n’abana ku kwiga imyuga iragenda ihinduka

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Uburezi, Batamuriza Edith, avuga ko imyumvire y’ababyeyi n’abana ku kwiga imyuga igenda ihinduka, aho ubu abana bahabwa kwiga uburezi rusange basigaye baza guhinduza bashaka amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Bamenye ko kwiga imyuga bituma badashomera
Bamenye ko kwiga imyuga bituma badashomera

Avuga ko mu mwaka wa 2017, mu Karere ka Nyagatare, abana bigaga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro barengaga gato 850, ariko uyu mwaka wa 2024 mu mashuri 18 y’imyuga n’ubumenyi ngiro harimo abanyeshuri 3,119.

Ibi ngo bigaragaza ko ababyeyi ndetse n’abana bahinduye imyumvire, kuko mbere ngo umwana wahabwaga kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ababyeyi be bamushakiraga ishuri ryigenga kuko amashuri nk’aya yitwaga ay’abaswa.

Ati “Bitangira baravugaga ngo ni ahajya abaswa, umwana yatsinda bamwohereza mu myuga mukamujyana mu mushuri yigenga. Ariko ubu turabona impinduka kuko ubu umwana baramwohereza mu mashuri yigisha uburezi rusange akaza guhinduza ngo bamuhe imyuga.”

Umukozi w’Umushinga Ubukerarugendo imbere, ukorera Rwanda TVT Board, Karangwa John, avuga ko abanyeshuri bifuza kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bagenda biyongera buri mwaka, kubera bamaze kumenya akamaro k’umwuga.

By’umwihariko ngo kuva hatangira gahunda y’Ubukerarugendo imbere, aho abanyeshuri basoje amasomo y’imyuga bajya mu bigo bitandukanye bakigira ku murimo mu gihe cy’amezi icyenda, abayisaba nabo ngo bagenda biyongera buri mwaka.

Avuga ko abanyeshuri basaba kwigira ku murimo bagenda biyongera, kuko icyiciro cya mbere ngo batangiranye na 1,200 ariko ikiciro cyakuriyeho baba 2,600.

Ashima uruhare rw’abikorera kuko aribo babafasha muri iyi gahunda ndetse bakanongeraho n’umusanzu wo kubahaka akazi.

Agira ati “Abikorera baradufasha cyane, urumva umunyeshuri aza ataramenya neza ibyo akora, aba yiga, birashoboka ko hari n’ibyakwangirika. Mu by’ukuri Leta yonyine ntabwo yabishobora.”

Ubwo abanyeshuri 10 basoje amasomo muri gahunda yo kwigira ku murimo muri Mantis Epic Hotel Nyagatare, bahabwaga impamyabushobozi, ku wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri iyi Hotel, Dr Christophe Asaba Muyoboke, yavuze ko muri iyi gahunda mu myaka ibiri bamaze guhugura abanyeshuri 50, ndetse uyu mwaka ngo bazafata abandi 20 mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku ntego zayo zo guhanga imirimo myinshi ku rubyiruko.

Kirabo Justine, umwe mu basoje amasomo avuga ko mu mashuri yisumbuye yize ibaruramari, ariko nyuma ngo abona nta kazi azapfa kubona, ahitamo kujya kwiga amasomo yo gutegura amafunguro.

Agira ati “Icyiza cy’imyuga uba ufite isoko hanze. Iyo utize imyuga kenshi ubura akazi, ariko umwuga uwusoza ukabona, nk’ubu ndagafite. Ntabwo waba warize siyansi ngo nusoza Segonderi ubone akazi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka