Ni gute ishuri ryarinda abana ibikapu byuzuye amakaye bibavuna?

Umwana witwa Ishimwe Salem wiga mu wa Kane w’amashuri abanza, ajya ku ishuri buri munsi afashe akaboko murumuna we, mushiki we na we abagenda inyuma, bose bahetse ibikapu byuzuye amakaye, ku buryo bagenda bunamye.

Kuva iwabo kugera ku ishuri aho biga, ni urugendo rwa kilometero irenga imwe bakora inshuro ebyiri buri munsi bahetse ibikapu, kuko baba bajya kwiga mu gitondo, nimugoroba bagahindukira bataha.

Ishimwe yagize ati "Ubu harimo ibitabo n’amakaye gusa, usibye Igifaransa, andi masomo nka 6 cyangwa 8 twiga none yose nyafite mu gikapu, usanga nk’imibare ifite ikaye ya ’numeration and operation’, iya ’Geometry’, ’Metric system’, hakiyongeraho iy’imyitozo ku ishuri ndetse n’iyo mu rugo."

Ishimwe avuga ko uretse amakaye arenze atatu ya buri somo mu masomo arenga atandatu biga ku munsi, banasabwa gutahana ibitabo bijyanye na yo, na byo bingana n’uwo mubare.

Umuganga witwa Ferdinand Twizeyemungu avuga ko nyuma y’imyaka ibiri umwana ukiri muto yamara aheka ibintu biremereye, biba byatangiye kumuhetamisha umugongo.

Umubyeyi witwa Mukashyaka na we avuga ko kugurira umwana amakaye menshi, uretse kumutera ubumuga iyo ayatwariye rimwe, ngo binateza ubukene mu rugo.

Umuyobozi ushinzwe amasomo ku Kigo Ishimwe yigaho, Kamanzi Theoneste, yemera ko guheka ibikapu biremereye kw’abana bibateza imvune, ariko ko barimo gushaka uburyo bagabanya amakaye n’ibitabo abana batahana, ibindi bikaguma ku ishuri.

Kamanzi agira ati "Icyakorwa tugerageza gushyira mu bikorwa, ni uko umwana yagabanyirizwa imitwaro y’ibyo atahana buri mugoroba, niba hari isomo runaka yaherewe umukoro(wo mu rugo) agomba gutahana igifitanye isano na wo nk’igitabo cyangwa ikaye ya note, ibindi bikaguma ku ishuri mu ntebe z’abana cyangwa mu tubati two mu ishuri."

Kamanzi avuga ko kuba abana bikorera ibikapu bibaca imigongo ari amakosa y’abarimu, bagakwiye kubaha ibijyanye n’umukoro wo mu rugo gusa, kandi bakirinda guha abana ibyo bandika byinshi kuko ngo baba bananiwe.

Kamanzi avuga ko kugendana ibitabo n’amakaye kw’abana batari bubikoreshe, ngo byongera ibyago byo kwangirika kubera imvura no kubitwara nabi.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Vianney Augustine Kavutse, ushinzwe ubugenzuzi, avuga ko bagiye gukurikirana kugira ngo abana batongera kuvunwa n’amakaye menshi.

Ati "Ni ikibazo rwose, reka tubikurikirane murakoze rwose, ndasaba abagenzuzi bajye mu mashuri barebe, hagasohoka umurongo ukurikizwa mu Gihugu hose, kugira ngo barebe ko abo bana nta kibazo cyabageraho."

Kavutse avuga ko hari uburyo abana bagomba kumenya ibyo batahana n’ibyo basiga ku ishuri, kuko muri iki gihe hasigaye higa abana bato batagomba kuvunwa n’ibitabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nukuri babikorere inyigo

Kabega jerdin yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Nibyo rwose ariko ibigo bishobora kugira intebe zifite ububiko kugirango ibyo badakoresha uwo munsi bijye bisigara ku ishuri ariko security yabyo igakurikiranwa nubuyobozi bwikigo thx

Kabega jerdin yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Ikibazo nge nkibonera mubayobozi b’ibigo bamaze imyaka n’imyaka ntibagifatire umwanzuro. Mwarimu afite Timetable cg Horaire kuki ahatira abana kuzana amakaye n’ibitabo byose NUKO ATEGANYA KO ASANGA HARI ISOMO ATATEGUYE,AKIYIGISHIRIZA IRINDI. ibi nizo ngaruka zo guhetama imigongo y’abana. Abayobozi nibakanguke, guheka amakaye n’ibitabo byose ntabwo aricyo kimenyetso cya Education quality .

Sano yanditse ku itariki ya: 29-10-2023  →  Musubize

Muraho neza,
Iki se ni ikibazo kigomba guhuruza itangazamakuru koko? None se ibigo by’amashuri ntibigira ingengabihe z’amasomo? Ubwo abigisha ntibari bakwiriye gutegura amasomo y’icyumweru, ku buryo abanyeshuri baba bazi ibitabo, amakayi n’ibindi bikoresho bazakenera buri munsi, akaba ari byo bagendana bakurikije izo ngengabihe?
Ahandi birakorwa, n’iwacu birashoboka. Ndakeka ko nta gikomeye kirimo.

Kigali Today, Murakoze ku makuru menshi kandi meza, muhora mutugezaho.

Théophile yanditse ku itariki ya: 28-10-2023  →  Musubize

Inkuru nziza cyane abana baravunitse umwana ntashobora kurambuka ari nayo mpamvu iyo bagiye secondary school bagaruka babaye barebare nuko baba baruhutse ibikapu.

Uwimana yanditse ku itariki ya: 28-10-2023  →  Musubize

Hari ikintu abahanga by’ubumenyanuntu bavuga:
1) IKintu cyose umwana yize akamara amasaha 6 ataragisubiramo yibagirwa kimwe cya kabiri cyacyo! Iyo amaze amasaha 12 atarongera kugisubiramo aba amaze kwibagirwa 3/4 byacyo
2) imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho!

Turecye abana bakore

Rururu yanditse ku itariki ya: 27-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka