Ngororero: Ishuri ryasambuwe n’imvura rimaze imyaka itanu ritarasakarwa

Abatuye Umurenge wa Matyazo Akarere ka Ngororero, barinubira uburyo ishuri barereragamo ryasambuwe n’imvura ntirisakarwe, hakaba hashize imyaka itanu abanyeshuri biga bacucitse.

Iryo shuri ribanza ryitwa Gatikabisi, ni iryo mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Matare Umurenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero, aho ibyumba bibiri by’amashuri bigaragara ko bikomeje kwangirika.

Abo babyeyi bavuga ko bagejeje iki kibazo kuri Kigali Today, mu rwego rw’ubuvugizi nyuma y’uko ngo bakigejeje ku buyobozi, bubima amatwi.

Ibyo ngo bikaba bikomeje kugira ingaruka ku myigire y’abana biga bacucitse, nyuma y’uko abigiraga muri ayo mashuri yasambutse babagabanyirije mu yandi.

Bamwe mu baturiye iryo shuri n’abaharerera, baremeza ko birengagijwe mu buryo bukabije, bakaba basaba Leta ubufasha bagasakarirwa iryo shuri bavuga ko ryari ribafitiye akamaro.

Umwe muri bo yagize ati “Aya mashuri amaze imyaka itanu asambuwe n’imvura, twaratekereje tuti ese abayobozi ko bahagera ikigo kikaba kizwi mu rwego rw’Igihugu, bakaba bazi uburyo abana biga babyigana mu mashuri kandi bibujijwe, bakatwizeza ko bazayasakara tukaba twararambiwe, tukibaza tuti ese twatutse Imana, ese twaribagiranye mu rwego rw’Igihugu, byagenze bite?”.

Arongera ati “Abana bamwe bagiye mu bindi bigo aho biga bakora ingendo ndende, abandi bongerwa mu byumba aho biga bacucitse, icyo ni igihombo gikomeye twagize, twaratereranwe rwose wagira ngo turi inyuma y’Igihugu, nta n’amashanyarazi ahari abandi bana bigira kuri computer, twe ni ibibazo”.

Undi muturage ati “Umuntu agira ibiza Leta ikamwegera ikamufasha, none n’iri shuri ko ari irya Leta, rikaba iry’abaturage ni gute ryamara imyaka igera muri itanu ridasakarwa, ni ishuri ryari rikomeye ryubakishije amatafari ahiye, ariko ntibashaka kurisakara, abana biga bacucitse mu buryo buteye ubwoba, abandi bakigira mu rusengero Abaporoso badutije, ibi ni ibiki koko?”

Arongera ati “Ni gute abayobozi barebera ishuri rikangirika abana bakiga babyigana? Hakagombye gusakarwa, abana ntacyo bakura mu masomo mu gihe biga bacucitse, Leta nidufashe ikurikirane iki kibazo, abana batangire amashuri yasakawe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ngo ntibuzi icyo kibazo

Mu gushaka kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga kuri icyo kibazo, ku murongo wa Telefoni, Kigali Today yaganiriye n’Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko atari afite amakuru kuri icyo kibazo.

Ati “Ko nta makuru mfite? ishuri se ryarasambutse ku buryo abana batabona aho bigira? Ni byo koko hari ibigo birimo na Gatikabisi bifite ibyumba bishaje, ariko abana bafite aho bigira, muri gahunda ya Leta yo kugenda dusimbura ibyumba by’amashuri bishaje, na ho hari muri gahunda y’aho tuzagenda twubaka uko ubushobozi bugenda buboneka”.

Arongera ati “Ariko kugeza ubu abana ba Gatikabisi bafite aho bigira, n’ubwo tubizi ko hakenewe ibindi byumba, ariko hari ikibazo gishyashya nagikurikirana iby’uko hari ibyumba byasambutse ndumva ntabizi, gusa amakuru mfite ni uko hari ibyumba bishaje nk’ahandi hose turi kugenda dusimbuza buhoro buhoro, aho tugenda duhera ahari ikibazo cy’ubucucike”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose ngororero nigire isakare kiriya kigo p birababaje

Paul yanditse ku itariki ya: 18-09-2023  →  Musubize

Vice mayor udupfinyikiye ikibiribiri. Kuki umenya umuturage wahuye n’ibiza ntumenye ishuri, ishuri, ishuri byasambuye.oya aha rwose uratubeshye. Munyamakuru nawe kwandikira inkuru mu yindi si byo!Rulindo yajemo ite? Ngororero rwose musakare kiriya kigo.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2023  →  Musubize

Ndabivuga mukagira ngo ndakabya ibintu byinshi bya Leta iyo ataribyo bibiramo ntibabibona ubu ali isoko ryokubaka ishuli ibyo baba bahari babona ibyumba bishaje kuko alibyo bizavamo amafaranga ntibabone ishuli rikomeye ribuze gusakara gusa nawe wibaze abantu batabona ishuli ringana kuriya ikindi babona ku karere bo birashoboka ko hali abatabizi aliko se ntawe ushinzwe uburezi uhaba!!MATYAZO ntabayobozi igira!!hali ibintu wumva ukabonako hali abantu bahembwa badakora nkubwo uwo murenge utazi cyangwa ukizi ugaceceka imyaka 5 umaze iki ubu bazubake ishuli ryashaje kubera kubura amabati atagurwa amafaranga yabo

Lg yanditse ku itariki ya: 17-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka