Ngoma: Abanyeshuri baburiye ibikoresho byabo mu nkongi bashumbushijwe

Abanyeshuri ba Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho byabo byiganjemo ibiryamirwa biherutse gushya kubera impanuka y’umuriro, bahawe matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).

Bafashijwe kongera kubona ibikoresho bakenera ku ishuri
Bafashijwe kongera kubona ibikoresho bakenera ku ishuri

Iri shuri ryafashwe n’inkongi y’umuriro saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, mu gihe abanyeshuri barimo basubiramo amasomo. Hahiye icyumba kimwe (Dormitory), cyararagamo abanyeshuri b’abahungu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko ibikoresho byahiye ari matela n’amashuka, imyambaro, amakaye n’ibindi bikoresho by’isuku.

Avuga ko impanuka ikiba Akarere ndetse n’Itorero EAR, ba nyiri ishuri, bihutiye gufasha abanyeshuri kugira ngo babone uko baryama ndetse banahabwa ibikoresho by’ibanze bifashishaga.

Ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024, ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza (MINEMA), bashyikirije aba banyeshuri ibikoresho bitandukanye.

Mukayiranga ati “Hari ubufasha twahawe na MINEMA, buri mwana arongera abone matela ye, amashuka, ibikoresho by’isuku, imyenda, inkweto, amakaye n’ibindi.”

Ashingiye ku kuba icyumba cyahiye kitari mu bwishingizi, yashishikarije abayobozi b’Ibigo by’amashuri gufata ubwishingizi bw’ibyumba by’amashuri, ku buryo mu gihe habaye impanuka bagobokwa.

Yagize ati “Twasanze icyumba abana bararagamo kitari mu bwishingizi, twavuganye n’ubuyobozi bw’Ikigo na ba nyiracyo (EAR), tubereka ko ibyabaye ari uburangare, tubasaba ko ibikorwa remezo byose by’amashuri bigomba kuba mu bwishingizi, si na bo bonyine twabwiraga.”

Abayobozi basabye abakuriye ibigo by'amashuri kubifatira ubwishingizi
Abayobozi basabye abakuriye ibigo by’amashuri kubifatira ubwishingizi

Avuga ko ibyabaye ari isomo ku mashuri yose, ku buryo abayobozi bayo bakwiye gushaka ubwishingizi bw’impanuka ku bikorwa remezo by’amashuri.

Avuga ko hanashyizweho gahunda idasanzwe yo kugenzura ibigo by’amashuri birimo n’iby’abikorera, kugira ngo barebe ko bifite ubwishingizi bw’impanuka nk’uko bahora babikangurira.

Akarere ka Ngoma kabarirwamo amashuri ya Leta, ayigenga afashwa na Leta ndetse n’ay’abantu cyangwa amatorero n’amadini 127.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka