NESA yasubije ibibazo byibazwa ku manota y’ibizamini bya Leta

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), nyuma y’ibibazo bitandukanye byibazwaga n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi, cyabisubije.

NESA ivuga ko kugira ngo umuntu arebe amanota ye bisaba gukoresha uburyo bubiri, aho ushobora gukoresha mudasobwa ajya kuri https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/national ExaminationResult.zul agakanda kuri Advanced Level/TTC/TVET, hafunguka akandikamo ahabanza nomero yakoreyeho ikizamini (full index number), ahakurikiyeho akuzuzamo nomero y’indangamuntu ye, agakanda kuri "GET RESULTS" agahita abona amanota ye.

Ushobora kandi gukoresha ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa, ajya ahandikirwa ubutumwa akandikamo nomero yakoreyeho ikizamini (index number), agashyiramo akitso, akandika nomero y’indangamuntu ye, (urugero:12PCHEG0082021,1198770010059010) akohereza kuri 8888.

Umunyeshuri utashoboye kubona amanota ye we asabwa kugeza ikibazo cye ku muyobozi w’ishuri yizeho, akamufasha kugikurikirana.

Hari abibaza uburyo muri uyu mwaka amanota yabazwemo, kuko akenshi hari ubwo usanga byahindutse, ariko NESA ivuga ko nta cyahindutse.

Iti “Mu gihe cyahise, amanota y’abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye yabaga ari mu nyuguti (A, B, C, D, E, S, F). N’ubu nta cyahindutse. Icyakora, uyu mwaka habayeho guhuza igiteranyo cy’amanota (aggregates). Mu myaka yashize, abanyeshuri bakurikiye inyigisho rusange bafite igiteranyo cy’amanota gisumba ibindi, babaga bafite aggregates 73. Muri TVET babaga bafite 60; naho muri TTC bakagira 100”.

“Ubu rero habayeho guhuza ibyo byiciro byose, ku buryo igiteranyo cy’amanota cyo hejuru haba ku bize inyigisho rusange, imyuga n’ubumenyingiro n’iz’inderabarezi ari 60. Ibyo bivuze ko umunyeshuri watsinze wagize igiteranyo cy’amanota menshi aba afite 60, naho uwatsinze ufite make akagira 9. Munsi ya 9 umukandida aba yatsinzwe”.

Mu gihe amanota yawe yasohotse ku mazina harimo ikosa, usabwa kubigeza ku Inspection Authority (ESA), maze ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri wizeho, na bwo bukihutira kugikurikirana mu gihe kitarenze amezi abiri amanota asohotse.

Hari abajya bibaza uko bigenda kugira ngo amanota yasohotse ahindurwe, NESA isobanura ko bishoboka kuko nyuma yo kuyatangaza akazi ko gukomeza kuyagenzura gakomeza, harebwa umwimerere w’ibyatangajwe mu rwego rwo gutunganya ibijyanye n’itangwa ry’impamyabumenyi/bushobozi.

Igihe cyose habonetse ko hari ibisaba gukosorwa byakorwa, ndetse byaba ngombwa amanota akaba yahinduka.

Aha NESA itanga urugero ko mu gihe amakaye agaragaraho amakosa mu myirondoro y’abakandida, cyangwa se ay’abakekwaho uburiganya mu bizamini ashyirwa ku ruhande, agakomeza gukorwaho iperereza, byagaragara ko nta buriganya bwabaye, amanota agatangarizwa umukandida.

Abakosozi batoranywa bate?

Abakosozi batoranywa mu barimu bigisha isomo runaka no mu cyiciro bigishamo. Ibyo bikorwa ku bufatanye n’urwego rushinzwe uburezi mu karere, kuko ari rwo ruba ruzi neza abarimu b’inararibonye kandi b’inyangamugayo.

Amanota yandikwa ate mu mashini? Agenzurwa ate?

Iyo amanota amaze kwandikwa ku mafishi, ashyikirizwa abayashyira mu mashini isomo ku rindi. Amanota avuye mu mashini yongera kugenzurwa n’irindi tsinda ridafite aho rihuriye n’iryayanditse mu mashini, hagereranywa ayasohotse mu mashini n’ayanditse ku mafishi.

NESA ishishikariza umunyeshuri wese utishimiye amanota yabonye kuyajuririra, akurikije amabwiriza yashyizweho.

Icyo gihe umunyeshuri utanyuzwe n’amanota yabonye mu bizamini bya Leta ajurira bitarenze iminsi mirongo itatu (30), ibarwa uhereye igihe amanota yatangarijwe.

NESA ivuga ko ubujurire bwose bunyuzwa ku muyobozi w’ishuri umukandida yiyandikishirijemo gukora ikizamini cya Leta, kuko nta bujurire bwakirwa na NESA.

Iyo umukandida wigenga atanyuzwe n’amanota yatangajwe ku byavuye mu bizamini bya Leta, na we yemerewe kujurira ariko akabinyuza kuri NESA mu buryo bw’ikoranabuhanga (SDMS), maze nayo ikabusuzuma binyuze mu itsinda ishyiraho rishinzwe kugenzura no gukosora impapuro zakoreweho ibizamini bya Leta.

NESA ishyiraho umwihariko, iti “Icyakora ishobora kwanga ubujurire ubwo ari bwo bwose, nyuma yo gukora ubusesenguzi igasanga impamvu z’ubujirire zidafite ishingiro kandi ikamenyesha ishuri ryatanze ubujurire mu minsi itarenze mirongo itatu (30), ibarwa uhereye umunsi yakiriye ubujurire”.

Nyuma yo gusuzuma ubujurire, NESA itangaza ibyavuye mu igenzura cyangwa mu ikosora ryasubiwemo binyujijwe ku ishuri mu gihe kitarenze iminsi 60, itangira kubarwa ku munsi yakiriyeho ubujurire bw’abanyeshuri.

Mu butumwa NESA yanyujije kuri Twitter, yavuze ko umutekano mu gukosora uba wizewe.

Iti “Gukosora Ibizamini bya Leta bikorwa hifashishijwe uburyo bwitwa ‘conveyor belt marking
system’, bwatangiye gukoreshwa mu 2008. Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kwirinda amakosa yashoboraga gukorwa mu gihe cy’ikosora, aho ikaye y’umukandida yakosorwaga n’umwarimu umwe. Muri ubwo buryo bwa ikaye ikosorwa n’itsinda ry’abarimu bari hagati ya 5 na 7 b’inararibonye, kandi b’inyangamugayo bigisha isomo bakosora”.

Ikomeza ivuga ko kuri iryo tsinda hiyongeraho irindi ry’abagenzuzi (checkers) bari hagati ya 2 na 3 kuri buri kaye, bareba ko ibibazo byose byakosowe, ko amanota ari mu ikaye ari yo yashyizwe ku ikaye ahabugenewe, bakareba ko ateranyije neza kandi bagafungura imyirondoro y’abakandida hanyuma bakandika amanota ku mafishi yabugenewe. Ibyo bigatuma amanota abakandida babonye aba afitiwe icyizere gihagije.

Ibi byakozwe ku mugoroba wo ku wa 15 Ukuboza 2022, nyuma y’uko hasohotse amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, maze Minisiteri y’Uburezi ivuga ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza kuko mu byiciro byose byatsinze hejuru ya 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira mwebwe mwabashije kudutangariza iyi gahunda.
Nange nabasabaga gutanga ubujurire bwange. Bwo mwisomo rya economics
Ubwo nabigenza nte

Ninyebambe Josue yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka