Mwarimu akeneye kwifashisha ikoranabuhanga kugira ngo atange uburezi bufite ireme

Bimwe mu byo mwarimu akeneye kugira ngo abashe gutanga uburezi bufite ireme, harimo no kwifashisha ikoranabuhanga mu gutegura no kwigisha amasomo, nk’uko impuguke mu burezi zibigaragaza.

Baganiriye ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bufite ireme
Baganiriye ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bufite ireme

Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro Ed-Tech Monday, cyatambutse kuri KT Radio ku wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, cyagarutse ku ruhare rw’ibigo by’amashuri na ba rwiyemezamirimo, mu guteza imbere ibikoresho by’ikoranabuhanga n’uko Leta irishyigikira.

Iki kiganiro kiba buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi kigaterwa inkunga n’ikigo cya Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Rwanda ICT Chamber.

Niyonizeye Abdulrahman, umuyobozi wa Smartclass Ltd, yavuze ko Smartclass ari urubuga rwa Internet bubatse kugira ngo bifashe cyane cyane abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye by’amashuri, mu kiciro cy’abiga mu yisumbuye. Urwo rubuga rwifashishwa mu guha abana ubumenyi butandukanye kandi bakagira uburyo babusangira n’abiga mu bindi bigo.

Ati “Abarimu baturuka mu bigo bitandukanye bashobora gutanga umusanzu wabo kuri urwo rubuga, uburezi bukabasha gusangirwa mu gihugu hatabayeho imbogamizi zo kuba bari mu bice bitandukanye.”

Niyonizeye Abdulrahman
Niyonizeye Abdulrahman

Ikindi uru rubuga rufasha ku barezi, babasha gusangira ubunararibonye ku masomo bigisha hatabayeho imbogamizi z’ubushobozi bw’umuntu ku giti cye, ndetse hatabayeho no gukora ingendo.

Niyonizeye avuga ko Mwarimu kandi akeneye no kumenya uburyo bategura isomo ryifashishije ikoranabuhanga ‘Digital Content’, kugira ngo ikoranabuhanga ryunganire rya somo gutuma rimera nk’aho riri bwishimiwe n’abanyeshuri.

Ati “Mwarimu akaneye ikoranabuhanga rimufasha gukoresha amashusho ategura isomo, kugira ngo rirusheho kuryohera abanyeshuri no kutarirambirwa”.

Danton Eric Ngilinshuti ukuriye ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Rwanda Polytechnic (RP), avuga ko hakiri urugendo ku barimu mu kwitabira gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane ku bijyanye no kurikoresha bigisha mu byo bita ‘Pedagogic digital skills’.

Ati “Ushobora gukoresha telefone, ushobora kwereka abanyeshuri ibyo biga ukoresheje ikoranabuhanga rya mudasobwa, ariko gutegura amasomo yo kwigisha ukoresheje ikoranabuhanga bikagorana”.

Danton Eric Ngilinshuti
Danton Eric Ngilinshuti

Ngirinshuti avuga ko mwarimu akaneye mudasobwa kugira ngo ategure isomo neza, ndetse ikamamufasha kwigisha neza amasomo ye.

Ati “Kera batwigishaga kwandikisha itushi ku rubaho, mwarimu na we akwiye kwiga ibyo mudasobwa imufasha mu myigishirize ye”.

Ukwizabigira Jean Baptiste, ushinzwe ikoranabuhanga akaba n’Umuyobozi wungirije muri Kepler College, avuga ko mbere abarimu batumvaga akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, ariko icyorezo cya Covid-19 cyabajijuye uburyo bakoramo, kandi bakifashisha ikoranabuhanga bakabasha gutanga ubumenyi bwabo.

Ukwizabigira avuga ko kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga bivamo umusaruro mwiza, kuko bifasha mwarimu guha abanyeshuri ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ikindi ikoranabuhanga rifasha ni uko n’abanyeshuri bahabwa amasomo azabafasha, igihe bazaba bageze mu buzima busanzwe bikabagirira akamaro, kandi bagahangana n’abandi ku isoko ry’umuriromo.

Undi musaruro uri mu ikoranabuhanga ni ugufasha mwarimu gutanga ubumenyi ku banyeshuri benshi icyarimwe, kandi bitamugoye.

Ukwizabigira Jean Baptiste
Ukwizabigira Jean Baptiste

Ikoranabuhanga kandi rifasha umwarimu gukosora abanyeshuri benshi mu gihe gito kandi atavunitse, cyane nko gukosora umwe umwe bivuna.

Ikoranabuhanga kandi rifasha mwarimu gukoresha igihe gito, agatanga ubumenyi buhagije ndetse na we akaba yagira ibyo yungukira mu bumenyi aba yahaye abanyeshuri.

Leta y’u Rwanda itegereje umusaruro w’ireme ry’uburezi bukoresha ikoranabuhanga, nk’igisubizo cyo kuzamura ubumenyi bwa mwarimu, ubw’umunyeshuri no kugera ku cyerecyezo cy’iterambere rirambye ry’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka