Musanze: DASSO yahaye ibikoresho by’ishuri abana 132 yakuye mu muhanda

Bamwe mu bana bahoze mu buzererezi bo mu Karere ka Musanze, bakabukurwamo n’abagize Urwego rwunganira Akarere ka Musanze mu gucunga Umutekano (DASSO) bagasubizwa mu ishuri, bavuga ko byabafunguriye icyizere cyo kuzakabya inzozi nziza bifitemo.

DASSO yahaye abana ibikoresho by'ishuri
DASSO yahaye abana ibikoresho by’ishuri

Ibi babishingira ku bikoresho by’ishuri batangiye gushyikirizwa n’abagize uru rwego, hagamijwe kurushaho gushyigikira imyigire yabo, kandi rukabizeza ko ruzakomeza kubashyigikira na nyuma yaho.

Umwe muri abo bana witwa Irakoze, yagiye mu buzererezi afite imyaka 7, nyuma yo kunanirwa kwihanganira ubuzima bwo gufatwa nabi n’ababyeyi be.

Ati “Ababyeyi banjye bari baratandukanye nderwa na mukadata, bakajya birirwa bankingiranye mu cyumba, nkirirwa ntariye, na ducye bangeneraga batumpaga bwije cyane. Nta burenganzira bampaga bwo gusohoka ngo nkine n’abandi bana”.

Ubwo buzima ngo bwamuteye kwiheba no kwiyanga agera ubwo afata icyemezo cyo gutoroka iwabo ajya mu buzererezi. Ariko agahenge yari yitezemo ngo kamubereye nka cya cyizere kiraza amasinde, kuko no kubona icyo arya cyangwa anywa yewe n’aho kurara byari ingorabahizi.

Agira ati “Nkigera mu buzima bwo mu muhanda byakomeje kumbana bibi. Nirirwaga ntafite icyizere cy’icyo kurya yaba ku manywa cyangwa nijoro. Uwo nahuraga na we wese agenda namusabaga igiceri ngo byibura mbone ayo ngura irindazi niririrwa”.

Ati “Byageraga nijoro njye n’abandi bana tukajya gushakisha ibisigarizwa by’ibiryo bataye muri puberi, akaba aribyo turarira. Ijoro ryose twabaga ducunganwa n’aba Home Guard na DASSO babaga badushakisha, n’agahenge kaboneka tukaryama muri bordure, imvura ikatunyagira imbeho bikaba uko, mbese hari nko mu kuzimu”.

Kayiranga hamwe n'ukuriye DASSO bashyikiriza umwe mu bana ibikoresho by'ishuri
Kayiranga hamwe n’ukuriye DASSO bashyikiriza umwe mu bana ibikoresho by’ishuri

Irakoze ngo igihe kinini yakimaraga mu kigo cy’abana b’inzererezi cya Kinigi, mu nshuro zose yibukamo eshanu yajyanweyo, aho ibanza yahamaze amezi atanu ubwa kabiri ahamara amezi ane, iya gatatu ahamara amezi atatu mu gihe iya kane yo yamazemo amezi ane, naho iheruka akahamara ibyumweru bibiri.

Muri uko guhora mu buzererezi niho we, hamwe n’abandi bana b’inzererezi bagera ku 132 babaga mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze, ku ma santere y’uburuzi ndetse n’ibindi bice byo muri kano Karere, baje gufashwa na DASSO, basubizwa mu ishuri aho ubu umubare munini ari abiga mu mashuri abanza.

Mu gikorwa uru rwego rwatangiye cyo kubashyikiriza ibikoresho by’ishuri, aho buri mwana agenerwa imyambaro y’ishuri, amapaki abiri y’amakayi, ipaki y’impapuro n’iy’amakaramu n’igikapu azajya abibikamo biherekejwe n’ibikoresho by’isuku; aba bana bavuga ko ubu bagiye kwiga badafite impungenge z’aho bazabikura.

Manishimwe agira ati “Inzozi zanjye zo kuba umuganga zari zaraburijwemo n’ubuzima bwo mu muhanda ntagifite icyizere cyo kuzazigeraho. Ndashimira aba bageraneza bansubije mu ishuri none bakaba bongeyeho no kumpa ibi bikoresho. Nanjye ngiye kubibyaza umusaruro nige neza nsinde amasomo nzaminuze”.

Bimwe mu bikoresho by'ishuri abana bahoze mu buzererezi batangiye gushyikirizwa
Bimwe mu bikoresho by’ishuri abana bahoze mu buzererezi batangiye gushyikirizwa

Nduwayezu ati “Kuva cyera nifuzaga kuzaba umusirikari ariko ubwo nari mu muhanda nibazaga inzira bizanyuramo nkayibura, kuko nari mbayeho ntafite icyerekezo cy’ahazaza. Nishimiye ko nasubiye mu ishuri ubu bakaba barimo kunyitaho banyigisha bakangaburira hakaba haziyeho n’ibi bikoresho by’ishuri. Ubu nta rundi rwitwazo ngifite. Ngiye kwiga nshyizeho umwete ntsinde cyane igihe nikigera nzuzuze ibisabwa byose ubundi ngane iy’igisirikari nk’uko nakuze mbyifuza”.

Munyandamutsa Venand uyobora DASSO mu Karere ka Musanze, avuga ko binjiye mu rugamba rwo guca ubuzererezi mu bana binyuze mu kubasubiza mu ishuri no kubaha ibikoresho nyuma yo kubona ko bishobora gutanga igisubizo kirambye mu kugabanya igipimo buriho.

Ati “Hari abana dufata b’inzererezi inshuro nyinshi, tukabajyana mu bigo by’igororamuco bakamarayo igihe runaka, hakaba abarekurwa bakongera kubujyamo. Rero twaricaye tugira igitekerezo cyo kuba twabafata tukabashyigikira binyuze mu kubaha ibyo bakeneye mu myigire, tugatekereza ko ibyo by’ibanze babifite bagaherekezwa muri urwo rugendo, nta kabuza bakwiga batararikiye ubuzima bwo mu muhanda. Duteganya ko na nyuma yo kubibaha tuzakomeza kubakurikirana tumenye ufite ikibazo ni uwuhe tunarebere hamwe uko cyakemuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, avuga ko gushyigikira abana muri ubu buryo, ari urugero rwiza, mu rugendo rwo gutegura ahazaza habo.

Aba DASSO biyemeje kwita ku myigire y'abana 132 bakuye mu mihanda
Aba DASSO biyemeje kwita ku myigire y’abana 132 bakuye mu mihanda

Uyu muyobozi akangurira ababyeyi kuzirikana inshingano zo kurera neza abana birinda amakimbirane mu miryango, kuko afatwa nk’ari ku isonga mu bituma abana benshi bishora mu buzererezi. Abana na bo bibutswa ko mu gihe hari ibibazo bagize bibabangamira, kwishora mu buzima bwo mu muhanda n’ubuzererezi atariyo mahitamo akwiye kuko abavutsa kuba ab’ingirakamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka