Muhanga: Ubucucike mu mashuri buravugwa mu byatumye hari ayataratsindishije neza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gutangira isuzuma n’isesengura, ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mirenge yatsindishije abana bake umwaka ushize w’amashuri, mu rwego rwo kurebera hamwe icyabiteye n’uko bahangana nacyo.

Ubucucike mu mashuri buravugwa mu byatumye hari ayataratsindishije neza
Ubucucike mu mashuri buravugwa mu byatumye hari ayataratsindishije neza

Bitangajwe nyuma y’uko amanoto y’ibizamini bya Leta byakozwe umwaka w’amashuri ushize, byagaragaye ko hari bimwe mu bigo byigisha abana bataha (Nine na twelve years basic education), bititwaye neza mu gutsindisha.

Iyo uganiriye n’abarimu n’abayobozi b’amashuri, bagaragaza ko ubushobozi buke bw’abarimu, amahugurwa make, ubucucike bw’abana mu mashuri, cyangwa uburangare n’imiyoborere itanoze y’ibyo bigo by’amashuri, biri mu byatumye abana batsindwa.

Urugero ni rimwe mu mashuri y’Umurenge wa Nyarusange, aho abana 80 bakoze ibizamini bya Leta nta n’umwe wagize amanota amwemerera kujya kwiga mu bigo bicumbikira abana, naho mu Murenge wa Cyeza ku bana basaga 1000 bakoze ibizamini bya Leta, 11 gusa nibo babonye ayo mabaruwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko amashuri yo mu mujyi yitwaye neza mu bizamini bya Leta, kubera imiterere n’ubushobozi bwo gukurikirana abanyeshuri ku ishuri no mu miryango batahamo, ariko mu byaro bakiri inyuma kubera n’ubundi imiterere n’ubushobozi bw’imiryango y’abanyeshuri.

Meya Kayitare avuga ko Akarere ka Muhanga katsindishije neza, kuko mu banyeshuri basaga ibihumbi 10 bakoze ibizamini bya Leta, bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, batsinze ku kigero cya 88.5%

Muri bo 32.4% ni bo babonye amabaruwa yo kujya kwiga mu bigo bibacumbikira (Boarding schools), naho 56.1% boherezwa mu mashuri biga bataha (Nine and Twelve Years Basic Education).

Meya Kayitare avuga ko nyuma y’itangira ry’umwaka w’amashuri 2023-2024, hagiye gutangira n’igenzura mu bigo by’amashuri birimo n’ibyatsindishije nabi, kugira ngo hasuzumwe icyabiteye bityo uyu mwaka w’amashuri bizakemuke.

Agira ati "Mu by’ukuri mu nshingano zacu turimo turasesengura icyaba cyaratumye hari ibigo by’amashuri bitatsindishije ku kigero cyo hejuru, nidusanga hari icyatewe no kuba harabayeho uburangare bw’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, dufate ingamba zazamo n’ibihano".

Kayitare avuga ko baramutse basanze koko ikibazo cy’ubucucike kiri mu mpamvu zo gutsindwa kw’abanyeshuri, hazabaho uburyo bwo gusuzuma uko abana bamwe bashobora kwimurirwa ku yandi mashuri yegereye iwabo, cyangwa hakubakwa ibyumba by’amashuri hagendewe ku bushobozi buhari.

Agira ati "Nta gahunda ifatika yo kongera ibyumba by’amashuri, kuko nibura tuzubaka ibigera kuri 12 gusa, ubwo twazareba niba hari uburyo bwo kwimurira abana ku bindi bigo bibegereye cyangwa turebe ahababaje cyane, ariho twubaka ibyo byumba bikenewe".

Impuzandengo y’ubucucike bw’abana mu mashuri mu Karere ka Muhanga iri hejuru y’abana 60 mu cyumba, mu gihe hari n’ibyumba birimo abana basaga 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka