Muhanga: Basuzumye impamvu zatumye bimwe mu bigo by’amashuri bidatsindisha neza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa mu burezi, basuzumiye hamwe ibibazo byatumye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 hari ibigo by’amashuri bitatsindishije neza.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abahagarariye amashuri bahuriye mu nama baganira ku mitsindire y'abanyeshuri
Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye amashuri bahuriye mu nama baganira ku mitsindire y’abanyeshuri

Bimwe mu byagaragajwe ko byatumye ibyo bigo by’amashuri bidatsindisha neza, by’umwihariko mu bigo by’amashuri ya Leta abana biga bataha, harimo ubucucike bukabije mu byumba by’amashuri, abarimu batabonekeye igihe, no kuba hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byagize uburangare mu kwita ku banyeshuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko nyuma yo gusanga hari bimwe mu bigo by’amashuri bitatsindishije neza, bakoze isuzuma kuri buri kigo, basuzuma ibyaba byarateye uko kutesa imihigo.

Kayitare avuga ko ubusanzwe gahunda ya Leta yo kubaka ibyumba by’amashuri, kugaburira abana ku mashuri yose ku manywa, no gushaka abarimu bashoboye ari bimwe mu byari byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi, ibyo bikagaragazwa n’umusaruro wo gutsinda kw’abanyeshuri.

Nyamara hari aho bitagenze neza ari na byo byatumye nyuma yo gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, hafatwa ingamba zo gukora ubugenzuzi ngo harebwe icyatumye imitsindire itagenda neza hose.

Kayitare agaragaza ko bimwe mu byo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buhurizaho n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bitatsindishije 100%, harimo kuba hari abarimu batinze kugezwa mu myanya ku gihe kandi amasomo yo ntahagarare, bigatuma hari abanyeshuri bagiye bimurwa batateguwe neza.

Agira ati “Ni byo twagize ikibazo cy’abarimu mu myaka ibiri ishize ku buryo hari abana batakurikiranwe neza, ariko hari n’aho twasanze abayobozi bataritwaye neza bakajya basiga ibigo bayobora bakitahira, hari n’aho abarimu batahagaze neza mu nshingano, cyakora twarakosoye aho biri ngombwa dutanga n’ibihano, ntabwo bizongera kubaho”.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge na bo bari bitabiriye inama y'uburezi
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na bo bari bitabiriye inama y’uburezi

Umuyobozi w’ishuri rya GS Nyarusange, Uwaramba Wellars, avuga ko imbogamizi bahuye na zo, ari ukuba ikigo gifite abanyeshuri benshi kuko basaga ibihumbi bibiri, ariko ugasanga nta mukozi ikigo gifite ushinzwe imyitwarire kandi uburere, ubumenyi n’ikinyabupfura bijyana.

Agira ati “Imyigire, imyigishirize n’ikinyabupfura biragendana, na byo bidukoma mu nkokora kuko nta mukozi ushinzwe imyitwarire dufite, bigasaba ko kubakebura bisaba gushyiraho undi mwarimu, twagize n’ikibazo cyo gusimbuza abarimu bagiye mu yindi mirimo kuko byasabye igihe kingana n’umwaka”.

Avuga kandi ko atewe impungenge n’uko abagore batwite bagera kuri batanu ku kigo abereye umuyobozi, kandi usanga nta buryo bwo gutanga abasimbura nk’uko biteganywa, cyakora akavuga ko kugeza ubu abarimu baburaga bamaze kuboneka, bakaba bafite icyizere cyo kuzazamura umusaruro.

Ubucucike bwabaye indi mbogamizi mu gutsindisha neza

Uyu muyobozi kimwe n’uwa GS Gitarama na we utaratsindishije 100% nk’uko byahoze, avuga ko ikibazo cy’ubucucike bw’abana na cyo ryateye imbogamizi, mu kubaha ireme ry’uburezi bukenewe.

Nk’urugero kuri GS Gitarama, umuyobozi wacyo, Mukanyandwi Fausta, agaragaza ko mu banyeshuri bigaga mu mwaka wa gatatu basaga gato 180, abagera kuri 86 babonye amanota abajyana mu bigo bibacumbikira, abiga bataha batsinze ni 46, naho abanyeshuri 30 baratsindwa.

Kayitare avuga ko abagaragaweho no kwitwara nabi bigatuma abanyeshuri batsindwa bahanwe
Kayitare avuga ko abagaragaweho no kwitwara nabi bigatuma abanyeshuri batsindwa bahanwe

Agira ati “Icyabiteye kigaragara ni uburyo umwaka ushize n’uyu bazamutse baturutse mu mwaka wa mbere bafite ubucucike bwinshi, kuko babaga basaga 70 mu cyumba cy’ishuri, bakomeje kuzamuka muri ubwo bucucike bituma uyu mwaka tubona umusaruro muke, ugereranyije n’imyaka ibiri ishize ubwo twatsindishaga 100%”.

Mukanyandwi avuga ko mu buryo bwo gukemura icyo kibazo, haganiriwe uburyo abarezi bashyiraho uburyo buhoraho bwo gutanga isuzuma, gukora isubiramo ry’amasomo buri munsi, kandi ko n’ubucucike bwagabanutse kuko ubu bafite nibura abanyeshuri basaga gato 50 mu mashuri.

Agira ati “Turacyareba icyo twakorera abana bimutse barize mu buyo bucucitse, ngo tubiteho by’umwihariko, ariko ubu abo mu wa mbere bo bazazamuka neza banatsinde neza kuko tuzarushaho kubitaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueine, avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ireme ry’uburezi ridasubira inyuma.

Abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Muhanga n'inzego z'umutekano na bo bitabiriye iyi nama
Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Muhanga n’inzego z’umutekano na bo bitabiriye iyi nama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka