Mu mashuri hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubucucike

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2022, yagaragaje ko amashuri mu Rwanda akibonekamo ubucucike bw’abanyeshuri, ku kigero cy’abana 77 mu ishuri rimwe. Ni ikigero kiri hejuru hagendewe kuri gahunda ya Leta, aho biteganywa ko nibura icyumba kimwe cyabamo abana 46.

Hari amashuri akirimo ubucucike bigatuma abana batiga neza
Hari amashuri akirimo ubucucike bigatuma abana batiga neza

Gahunda ya NST1 igaragaza ko ishyize imbere kongera umubare w’abana bagana amashuri y’icuke, bakava kuri 17.5% kuva muri 2016 kugera kuri 45% muri 2024, ibi bikaba byaragombaga kugerwaho hashyizweho amashuri y’incuke mu midugudu yose, ku bufatanye bw’abaturage n’abikorera.

Muri iyi gahunda hateganywaga guteza imbere uburezi mu mashuri, hatezwa imbere indimi n’imibare, bigafasha abana kuzamuka neza mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ingingo ya 62 ya NST1 igaragaza ko hagomba kongerwa ibikorwa remezo, harimo kongera ibyumba by’amashuri n’ibikoresho bikenerwa, nk’aho gukorera ubushakashatsi (Laboratory).

NST1 iteganya ko mu burezi hagombaga kubakwa ibyumba by’amashuri binyuze mu bikorwa by’umuganda, no kongera umubare w’abarezi babishoboye.

Mu mwaka wa 2020 mu Rwanda hatangiye kubakwa ibyumba by’amashuri ibihumbi 22,500 mu kugabanya ubucucike, ndetse uturere dufite amashuri make twagiye tugenerwa ibyumba byinshi, aho nka Nyagatare yubatswemo ibyumba 1240, Gasabo ibyumba 1074 naho Akarere ka Rubavu hubakwa ibyumba 1201, mu gihe mu Karere ka Gatsibo hubatswe ibyumba 1193.

Muri Kamena 2020 uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko bizagabanya ubucucike mu mashuri, kuko wasangaga mu ishuri harimo abana 80, hari n’aho bagera mu 100, ariko hamaze kubaka ibyumba bishya, ubucucike bwagombaga kugabanuka kugera munsi y’abana 60 mu cyumba.

Akarere ka Rubavu nk’akubatswemo ibyumba birenze 1200, ubucucike bukomeje kuzamuka kuko hari aho abana biga barenze 100, ndetse Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yabwiye Inama Njyanama ko iki kibazo gituma hari ibyumba by’ amashuri bishyirwamo abarimu babiri.

Agira ati "Ikibazo cy’ubucucike kirahari, hari ibyumba bibonekamo abana benshi kugera mu ijana, bikaba ngombwa kwiga igitondo n’ikigoroba, kandi gahunda Leta isaba ko abana biga umunsi wose."

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, basabye ko hakorwa ibishoboka ubucucike bukagabanuka, kuko bugira ingaruka mu mitsindire y’abana.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, na we avuga ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gihari, nubwo cyagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize.

Ubwo aheruka kuganira n’ikinyamakuru Igihe, Minisitiri Twagirayezu yagize ati "Kuva mu 2020, hiyongereyeho amashuri mashya 650. Byagabanyije ubucucike n’ingendo abana bakora bajya cyangwa bava ku ishuri."

Minisitiri Twagirayezu avuga ko ubucucike buri ku kigero cya 59 mu cyumba, ariko akavuga ko hakenewe abanyeshuri 46 mu cyumba.

Yongeraho ko nubwo hongerwa ibyumba hakenewe gukuraho uburyo bwo kwiga ingunga ebyiri, kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga amasaha yose yagenwe, akava hagati ya 400 na 500 akagera hagati ya 800 na 1000.

Bamwe mu barezi mu Karere ka Rubavu babwiye Kigali Today ko kugira umubare mwinshi w’abana mu cyumba bigira ingaruka ku burezi, kuko hari abadakurikiranwa uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo gikomeye , nuko Nesa (REB) mashyizeho amananiza kubantu bunganira reta bashinga amashuri yegenga . Bakabasaba byinshi, maze bigaha icyuho cya RUSWA bamwe mubayobozi bibanze , kugirango badafunga ishuri ....

Ntiwabyuzuza byose 100%
Ikindi ugasanga ngo harahagenewe kwubaka amashuri, ese ko habaho agace kagenewe inganda , sinari nunva agace kagenewe amashuri .Aho abantu batura mugace runaka ,hanyuma Bose kakajya kwiga mugace runaka. Noneho niyugiye gushaka ubutaka Aho ngo bgeneye amashuri , nyirabwo arakunaniza cagwa akaguhenda

Hodari yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

Bakureho kwiga kabiri bamwe bige igitondo abandi ikigoroba,Nibura nka lower primary.Byafasha abana.kuko abana 70 ba P1 abeshi batazi nibyo barimo ntibazafata ibyo biga.ariko umwana uri P4 niyo baba 60,bafata kuko barakuze

Claude yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka