Minisitiri Twagirayezu yakomoje ku banyeshuri babura ubushobozi bwo kujya mu bigo boherejwemo

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard, arasaba ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange guhindura imyumvire ndetse no gufasha abana kumva ko kuba umwana watsinze neza ibizamini bya Leta abamurera bakabura ubushobozi bwo kumujyana mu kigo aba yoherejwemo, bidasobanuye kureka ishuri.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard
Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard

Minisitiri Twagirayezu ati: “Twari dukwiye kurenga kuvuga ko mu gihe utagiye kwiga uba mu kigo (boarding school) byose byarangiye. Tugomba kubaka ubushobozi mu mashuri yacu y’abiga baba mu kigo cyangwa se abataha, ku buryo ashobora kuba yatanga serivise ku banyeshuri bose ku buryo bungana kandi ruracyari urugendo rurerure.”

Ku mwana watsinze neza ibizamini bya Leta, Minisitiri Twagirayezu yemera ko hari uburyo bwakabaye buhari maze bugafasha ababuze ubushobozi bwo kujya muri ibyo bigo boherejwemo.

Minisitiri Twagirayezu avuga ko nubwo ari urugendo rurerure ariko na we asanga hakwiye imbaraga mu gushaka uburyo abana batsinda neza bakabura ubushobozi bw’ibigo baba boherejweho bakwiye kujya bafashwa.

Yagize ati: “Kuba abana bo mu mashuri yisumbuye bafashwa kwiga hagendewe ku mikoro, sinavuga ko ari ikintu turimo gukora muri iyi minsi, ariko nanjye nemera ko abana badashoboye kugira ubushobozi bubajyana mu bigo boherejwemo, dukwiye kubashakira igisubizo.”

Minisitiri Twagirayezu akomeza avuga ko Abanyarwanda na Leta muri rusange bakwiye gufashanya mu gushaka igisubizo.

Akenshi iyo amanota y’ibizamini bya Leta asohotse usanga hari abanyeshuri benshi babura uko bajya kwiga ku bigo baba boherejwemo kubera amikoro make, rimwe na rimwe ababyeyi babajyana kwiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ariko bamwe mu banyeshuri bakanga kujyayo, aho babifata nko gusuzugura imbaraga baba barashyize mu kubona amanota meza.

Umwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today yagize ati: Umwana wanjye ni umukobwa yatsinze ku manota 29/30 bamwohereza kujya kwiga mu wa mbere i Nyamasheke. Nabuze amafaranga yo kumujyanayo, minerivale, ndetse n’ibindi byose bisabwa n’ikigo. Nirutse mu buyobozi ariko nta bufasha nabonye.”

Hari n’abandi banyeshuri batsinda bakoherezwa mu bigo byigenga ku buryo iyo bagezeyo babasaba kwishyura amafaranga y’umunyeshuri wigenga kandi nyamara amasezerano Leta ifitanye n’ibigo bitandukanye asaba ibyo bigo kutazamura amafaranga.

Kuri izi mbogamizi, Minisitiri Twagirayezu yagize ati: “Bijya kujya mu masezerano n’aya mashuri twari twemeranyijwe ko umunyeshuri wese woherezwa mu ishuri ryigenga dufitanye ayo masezerano agomba gutanga uruhare rungana n’urwo yari gutanga iyo ajya kwiga mu ishuri rya Leta, kuko birumvikana ni umwana tuba twoherejeyo kubera inyungu rusange.”

Minisitiri Twagirayezu yakomeje avuga ko ayo mashuri yagiranye amasezerano na Leta agomba kuyubahiriza, ndetse mu gihe bigaragaye ko bitubahirizwa, abanyeshuri bakaba basabwa amafaranga y’umurengera, ari amakosa kandi agomba gukurikiranwa, byaba na ngombwa ayo masezerano agasubirwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye umwana wanjye yatsinze neza anahabwa ikigo yifuza aricyo TTC-GACUBA II mumugi wa Rubavu.Nifuzagako umwana yakwiga ataha kubera uburwayi. Nandikiye ikigo ibaruwa iherekejwe n’icyemezo cya muganga Banga no kunyakira ngo ninjye kukarere.
Nagiyeyo banyohereza muri service ushinzwe uburezi.byarangiye bambwiyeko ko bidashoboka kwakira uwo mwana kabone n’ubwo nariha amafranga yose asabwa uwiga aba mukigo,kugeza Ubu umwana ndimo kumuhatira kwiga imyuga atabyifuza. Mwatubariza Ministre niba kurwara bivutsa umuntu uburenganzira ahabwa nk’umwenegihugu mukanambariza uruhare umubyeyi afite muburere bw’umwana WE mugihe badashaka no kumwumva.Nabuze uwansubiza iki kibazo pe.

Habiyaremye.Innocent yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

That’s fine to us thank you.

Eric Max yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

Iby’uburezi byo ni ibyo kwakira uko bije nubwo Abana bacu batabyumva!!gusa birababaza kubona umwana yatsindiye kujya muri boding ukabura ubushobozi na l’Eta ntikugoboke mugihe hari amafranga ashyirwa mubindi byubaka imibereho y’abaturage ariko bikanaboshya gukomeza kwitwara nabi kuko bazi ko bazakomeza gusindagizwa ex: amafranga ahabwa umubyeyi wabyaye utishoboye banze bikunze azongera abyare kuko yizeye yankunga kd ariko hazava babana bazananirwa kwishyurirwa ishuri nyamara iyo ahabwa umunyeshuri wabuze uko ajya kwiga yakabaye ajijuka akazafasha mubukangurambaga mukuboneza urubyaro n’ibindi bizamura iterambere ry’igihugu

Harindintwari Andre yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Ubu se hari igisubizo atanze!!!!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka