Minisiteri y’Uburezi yafunze amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko yafunze by’agateganyo amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) nyuma y’aho ikoreye igenzura igasanga hari ibyo atujuje, bikabangamira ireme ry’uburezi muri ayo mashuri.

Nk’uko biri mu itangazo MINEDUC yasohoye ku wa 18 Ukuboza 2020, ayo mashuri yafunzwe ngo namara kuzuza ibyo asabwa azongera ahabwe uburenganzi bwo gukora.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko mbere y’uko ayo mashuri afungwa habanje gukorwa igenzura ngo barebe uko ahagaze.

Agira ati “Muri Kanama uyu mwaka mbere y’uko amashuri yongera gufungura, twazengurutse amashuri yose ya TVET ngo turebe uko ahagaze. Muri Nzeri twari twabirangije ndetse twanahaye ba nyiri amashuri ibyavuye mu bugenzuzi, niba hari ibyo basabwa kuzuza babikore”.

Ati “Twarebye aho amashuri akorera niba azakomeza kwakira abanyeshuri no muri ibi bihe bidasanzwe, ese afite abarimu bahagije, icyerekezo cy’ishuri ndetse niba rinafite umutungo. Amwe muri ayo mashuri rero twasanze atakomeza gukora kubera ko adafite ibikoresho bihagije, hakaba n’andi atarigeze yongera gusaba gukora, gusa nk’undi mwaka bakongera bagakora niba ibyo babura bazaba babyujuje”.

Akomeza avuga ko muri ayo mashuri atari yagaragaje ko azasubukura amasomo, hari ayafunguye yakira abanyeshuri kandi atari abyemerewe, bigateza ibibazo kuko abo bana baba biga kandi bitazwi.

Irere avuga kandi ko ikibazo cyabayeho ari uko uturere twamenyeshejwe uko amashuri yatwo ahagaze, atemerewe gufungura ariko ntitubimenyeshe abo bireba.

Ati “Ubundi mu kwegereza ubuyobozi abaturage, amashuri arebwa n’uturere. Twatanze rero urutonde rw’amashuri yahagaritswe muri buri karere ariko tuza gusanga ayo mashuri agikora twari tuzi ko yahagaze, nibwo byabaye ngombwa ko twisubirirayo ari yo mpamvu twahisemo gushyira ahagaragara urutonde rw’ayo 20 yahagaritswe kugira ngo ababyeyi n’abana babimenye”.

Yongeraho ko urutonde rw’amashuri yemerewe gukora rugiye kuzajya rusohoka buri mwaka mbere y’uko amashuri atangira, bityo umubyeyi akamenya aho yohereza umwana we, hato atazamwohereza mu ishuri ryaharitswe agahomba kuko aba yishyuye amafaranga y’ishuri.

Uwo muyobozi avuga kandi ko barimo kwiga uko abanyeshuri bigaga muri ayo mashuri yafunzwe bakomeza amasomo yabo.

Ati “Muri ariya mashuri yafunzwe, agera kuri atanu ni yo yari yatangiye kwigisha kandi atari abyemerewe, ubwo rero turimo gufatanya ngo turebe aho abanyeshuri bayigagamo twabashyira, amashuri yo arahari. Andi mashuri ni ayigishirizaga ku murimo bivuze ko atari umubare munini w’abanyeshuri, biroroshye guhita tubona ahandi tubashyira”.

Amwe mu mashuri yafunzwe ni nka KIAC ryo muri Gasabo ryigishaga gukora amavidewo, Murama TVET School mu Bugesera, Rabagirana TVET School muri Kicukiro, KFTV muri Nyarugenge, CEFOTEL muri Rubavu, Youth Center Ruhango, Mushongi TVET School muri Rulindo n’andi.

U Rwanda rufite intego y’uko muri 2024 abana barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, 60% baba abajya kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, gusa ubu ngo rugeze kuri 52% nk’uko bigaragara mu mibare itangwa na WDA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rwose bagire vuba barwane kuri abo banyeshuri basubire ku ishuri kuko ni mu rwego rwo kubafasha gx twe turikwirinda rwose twabigize ibyacu. murakoze

ELISSA yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka