Menya Abaminisitiri 16 bayoboye Minisiteri y’Uburezi kuva mu 1994

Kuzabona indi Minisiteri mu Rwanda izaca agahigo k’iy’Uburezi, mu kugira abayiyoboye benshi bizagorana, kuko mu myaka 29, ni ukuvuga kuva mu 1994, iyo Minisiteri imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri 16.

Ni Minisiteri yagiye ihabwa umuyobozi ntayitindemo, aho uwayiyoboye igihe kirekire ari imyaka itatu, naho uwayiyoboye igihe gito akaba amezi atanu. Reka turebe abo ba Minisitiri duhereye k’uyiyobora ubu:

Twagirayezu Gaspard

Minisitiri wa 16 mu bayoboye iyo Minisiteri, ni Twagirayezu Gaspard, wahawe izo nshingano ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, asimbuye Dr Uwamaliya Valentine wari umaze imyaka itatu muri izo nshingano.

Minisitiri Twagirayezu azi neza Minisiteri agiye kuyobora, aho yari asanzwe ayibereye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, akaba izo nshingano agiye kuzifatanya na Irere Claudette wari Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, binjiranye muri iyo Minisiteri umunsi umwe na Dr Uwamaliya Valentine.

Dr. Uwamaliya Valentine

Dr. Uwamaliya Valentine, wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, yari Minisitiri w’Uburezi kuva ku itariki 28 Gashyantare 2020, nyuma y’uko asimbuye Dr. Eugène Mutimura.

Dr. Uwamaliya, ni Minisitiri ufatwa nk’umunyabigwi, aho ashimwa cyane n’abo yari ashinzwe kureberera barimo abarimu, cyane cyane ko yabafashije kumwenyura nyuma y’uko bakiriye inkuru nziza, y’uko umushahara wabo wikubye kabiri.

Ni umuyobozi kandi washimwe na benshi ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda amaze igihe kitageze ku kwezi abaye Minisitiri, ariko icyo kibazo cyari gitunguranye acyitwaramo neza, ubwo hafatwaga icyemezo cyo gusubiza abanyeshuri mu ngo, igikorwa cyagenze neza.

Ubwo abanyeshuri bacyurwaga, Minisitiri Uwamaliya yagaragaye muri gare ya Nyabugogo mu gihe cy’amasaha arenga abiri, ategera abana imodoka, akanyuzamo agasaba abana numero za telefoni z’ababyeyi akavugana nabo abahumuriza.

Ni umuyobozi kandi utaratinye kugaragaza igitsure, kugeza no ku buyobozi bwa za Kaminuza n’Amashuri makuru, aho ku ngoma ye hafashwe icyemezo cyo gukurikirana Kaminuza zitujuje ibisabwa, zimwe zirimo Christian University, UNIK, KIM…, zifungwa burundu.

Dr Uwamariya yagiye agaragaza kenshi ukwicishabugufi imbere y’abo abereye umuyobozi (abarimu), aho yagiye abasura kenshi, rimwe hari ubwo ku munsi mukuru wa Mwarimu, ubwo yashyikirizaga umwe muri bo w’indashyikirwa igihembo cya moto, yayicayeho asaba umwarimu kumutwara, bishimisha cyane abarimu bari bitabiriye uwo muhango.

Dr Eugène Mutimura

Dr. Mutimura ni we Minisitiri w’Uburezi wa 14, aho yahawe izo nshingano ku itariki 6 Ukuboza 2017, asimbuye Dr. Musafiri Papias Malimba.

Ni umuyobozi waranzwe no gukanga cyane abo ayobora, dore ko yagiye agaragara kenshi akubita abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ibyo akabikorera imbere y’abanyashuri.

Dr. Musafiri Papias Malimba

Ku mugoroba wo ku itariki 24 Kamena 2015, nibwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, agira Dr Papias Musafiri Malimba, Minisitiri w’Uburezi asimbuye kuri uyu mwanya Prof. Silas Lwakabamba.

Dr. Musafiri ni Minisitiri utaravuzweho byinshi bigaragaza impinduka z’uwo yari asimbuye, kugeza ubwo asimbuwe kuri uwo mwanya ku itariki 7 Ukuboza 2017, aho mu gihe gito asimbuwe yahawe izindi nshingano zo kuba Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration).

Prof. Silas Lwakabamba

Nyuma y’uko asimbuye Dr. Vincent Biruta ku buyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, Prof. Lwakabamba nta gihe kinini yamaze muri izo nshingano, kuko yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi, tariki 24 Kamena 2015 asimbuzwa Dr. Papias Musafiri.

Dr. Vincent Biruta

Dr. Biruta ni umwe mu bayoboye Minisiteri y’Uburezi igihe gisa n’aho cyenda kuba kirekire, aho yahawe izo nshingano muri 2011, akazikurwaho muri 2014.

Dr. Vincent Biruta azibukirwa kuri Politiki yo guhuza amashuri makuru ya Leta na Kaminuza nkuru y’u Rwanda, bihinduka Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Ni nabwo abanyeshuri bari barasimbutse icyiciro rusange badakoze ibizamini bya Leta byo kujya mu wa kane, basubijwe inyuma.

Dr. Biruta ari mu bayobozi bake bakiri muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yo mu mu 1994, aho nyuma yo kuva muri Minisiteri y’Uburezi yagiye ahabwa inshingano zitandukanye.

Yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sénat, aba Minisitiri w’umutungo kamere, Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’ibidukikije(…), ubu akaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbuye Dr. Sezibera Richard.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Dr. Habumuremyi ari mu bayobozi bamaze igihe gito ayobora Minisiteri y’Uburezi, aho yahawe izo nshingano muri Gicurasi 2011, asimbuye Dr. Charles Muligande, ku itariki 07 Ukwakira 2011, agirwa Minisitiri w’Intebe asimbuye Bernard Makuza.

Dr. Charles Muligande

Dr. Muligande yagizwe Minisitiri w’uburezi muri 2009, asimbuye Dr.Gahakwa Daphrose, asimburwa muri izo nshingano na Dr. Pierre Damien Habiyambere muri 2011.

Dr. Daphrose Gahakwa

Dr. Gahakwa ari mu bayobozi batatinze ku buyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, kuko yahawe izo nshingano muri 2008, asimbuye Dr. Mujawamaliya Jeanne D’Arc, azikurwaho muri 2009.

Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagizwe Minisitiri w’Uburezi muri 2006 asimbuye Prof. Romain Murenzi.

Ari mu Baminisitiri bari bafite intumbero zo gukaza ireme ry’uburezi, aho mu gihe cye ariho hagaragaye ukutajenjekera abana bitwara nabi.

Ni Minisitiri wavuye muri Minisiteri y’uburezi muri 2008, ahabwa izindi nshingano zo kuyobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.

Prof. Romain Murenzi

Prof. Murenzi ni we wayoboye Minisiteri y’Uburezi igihe kirekire (imyaka irenga itatu), kuko yahawe izo nshingano muri 2002, asimbuye Mudidi Emmanuel, azisimburwaho muri 2006.

Prof. Murenzi ni we wazanye Politiki yo guteza imbere Siyansi n’ikoranabuhanga mu mashuri.

Emmanuel Mudidi

Mu 1999 nibwo izina Emmauel Mudidi ryumvikanye, ahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Uburezi, asimbuye Col Joseph Karemera.

Ni umugabo utarigeze yemeranwa na benshi kuri Politiki ye y’uburezi, bijyanye n’ikigero cy’ireme ry’uburezi, aho yakuyeho gahunda yo gusibiza abanyeshuri batsinzwe, ibyo bise ‘Promotion automatique’, muri slogan igira iti ”Nta mwana w’umuswa ubaho, nta mwana utsindwa, hatsindwa umwarimu”.

Ibyo bisigisigi byo kwimura umwana udashoboye, byakomeje gukurikirana ireme ry’uburezi, kugeza ubwo bivugwa kenshi ko umunyeshuri arangiza Kaminuza atazi kwandika ibaruwa isaba akazi, umwana akarangiza amashuri abanza atazi kwandika izina rye.

Col Joseph Karemera

Col Karemera wabaye Minisitiri w’Uburezi asimbuye Ngirabanzi Laurien, ni umugabo utaratinze ku buyobozi bw’iyo Minisiteri, aho izo nshingano yazimazeho amezi make asimburwa na Mudidi Emmanuel.

Mu gihe gito yamaze kuri uwo mwanya, yahanganye n’ikibazo cyo kuzamura ireme ry’uburezi, bigera naho aca ‘diplôme’ za bamwe mu banyeshuri bari barangije amashuri yisumbuye, avuga ko zitajyanye n’ireme ry’uburezi Igihugu cyifuza.

Ngirabanzi Laurien

Ngirabanzi yasimbuye Rwigema Pierre Céléstin mu 1999, bidatinze na we asimburwa na Col Joseph Karemera.

Rwigema Pierre Céléstin

Uyu ari mu bayoboye Minisiteri y’Uburezi igihe kirekire, kuko yahawe izo nshingano mu 1994, asimbuye Dr. Nsengimana Joseph, ava kuri uwo mwanya mu 1999, agizwe Minisitiri w’Intebe.

Dr. Nsengimana Joseph

Dr. Nsengimana Joseph bivugwa ko ari we wabaye Minisitiri wa mbere w’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho uwo mwanya atawutinzeho, asimburwa na Rwigema Pierre Céléstin.

Abo nibo bayoboye Minisiteri y’uburezi, ikomeje guca agahigo ko guhindurirwa abayobozi, kuva tariki 22 Kanama 2023, ikaba yabonye Minisitiri mushya, Gaspard Twagirayezu.

Minisitiri Uwamaliya Valentine ari kuri moto yahembwe umwarimu w'indashyikirwa
Minisitiri Uwamaliya Valentine ari kuri moto yahembwe umwarimu w’indashyikirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngo abaminisitiri 16 bose muri iyi myaka 30 bayoboye ministere imwe????? Ubwo buri wese ni imyaka 2.Urebye mu myaka 2 nibwo umuyobozi aba atangiye kwinjira mu nshingano neza, ubundi aba akiga. Ntabwo bitangaje ukuntu uburezi bwangiritse gutya, ni aha byapfiriye noneho. Ko ubanza iyi ministere igoye cyane?

iganze yanditse ku itariki ya: 24-08-2023  →  Musubize

Mudahinyuka, turagushimiye kubw’iyo nyunganizi!
Urakoze cyane.

Servilien Mutuyimana yanditse ku itariki ya: 24-08-2023  →  Musubize

INYUNGANIZI
Minisitiri Dr. Mutimura Eugene yashyize impinduka mu burezi! Yavanye abayobozi mu biro bajya ku mashuri kureba ibibazo bihari (Education quality awareness Campains). Iki gikorwa cyatanze umusaruro kuko niho havuye imishinga myinshi yatewe inkunga na Banki y’Isi. Imibare y’abana bataga ishuri iragabanuka, amashuri ashaje arasanwa, abigaga bicaye hasi babona intebe, imiyoborere mibi mu mashuri arakosora... Ntawakwibagirwa kandi Smart Classrooms na Computers nyinshi mu mashuri zatanzwe igihe Dr.Eugene yayoboraga MINEDUC. Dr.Eugene niwe wa mbere wahembye UDUSHYA DUSHINGIYE KU MYIGIRE N’IMYIGISHIRIZE MU RWANDA.N’ibindi utarondora mbyashyizwe mu bikorwa nyuma. Ukomye urusyo akoma n’ingasire! Ubu ayoboye NCST izwi cyane mu kiganiro dukunda "Bikora Bite?" Cyinyura kuri RTV. Murakoze yari inyunganizi. Umusomyi wa KT.

Mudahinyuka Sylvain yanditse ku itariki ya: 24-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka