Kurikira ikiganiro ‘EdTech’ cyibanda ku ikoranabuhanga mu burezi bw’abafite ubumuga

Ikiganiro EdTech Monday cyibanda ku ikoranabuhanga mu burezi, cyo muri uku kwezi kwa karindwi kizagaruka ku bibazo bibangamiye uburezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, mu kugera ku ikoranabuhanga.

Mukarusine Claudine, ushinzwe imishinga muri NUDOR
Mukarusine Claudine, ushinzwe imishinga muri NUDOR

Iki kiganiro kizaba kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, ku nsangamatsiko igira iti: “Ikoranabuhanga mu burezi kuri bose budasiga inyuma abafite ubumuga”.

Mu gihe u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu bwihuta cyane ku Isi, kandi rukaba rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035, gusa nubwo bimeze bityo, haracyari imbogamizi zikomeye zikigaragara mu nzego zimwe na zimwe, cyane cyane mu burezi.

Imibare igaragaza ko abaturage batatu muri batanu mu Rwanda batunzwe n’Idorali 1.90 ku munsi. Imibare kandi yerekana ko no muri gahunda y’uburezi, cyane cyane mu bijyanye no gufasha abana kujya ku ishuri, mu 2019 abagera ku 121,348 ndetse 32,455 bageze mu kigero cy’ubugimbi batabashije kurijyamo, nk’uko muri uyu mwaka byagaragajwe na Global Partnership for Education (GPE).

Abarimu benshi usanga bigisha kabiri ku munsi mu rwego rwo gutuma imibare y’abana bagana ishuri ibasha kwiyongera, ibyo ni bimwe mu byo Leta ikora bikajyana kandi no gukemura ubuke bw’ibyumba by’amashuri, hubakwa ibishya kandi byinshi hanongerwa umubare w’abarimu. Ibi bikaba muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda.

Ibi kandi ntibisiga guteza imbere uburezi budaheza kandi bugera kuri buri wese, by’umwihariko gushimangira ko umwana w’umukobwa akwiye kwigishwa, bikajyana no kwita ku bana bafite ibibazo byihariye.

GPE yabashije gufasha Igihugu mu kuziba icyuho nubwo cyari gito, hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu bagana amashuri abanza n’ay’incuke.

Gusa bagaragaza ko abana b’abakobwa aribo bafite ibyago byinshi byo kuva mu ishuri, by’umwihariko amashuri abanza kurusha basaza babo.

Nk’uko ikiganiro EdTech Monday kizagaruka ku ikoranabuhanga mu burezi bugera kuri bose budasize n’abafite ubumuga, imbogamizi ziracyari nyinshi no kuba hakiri ikibazo mu gufashwa kujya ku ishuri, kuko bigaragazwa ko umwana umwe muri batatu usanga atabasha kujya ku ishuri.

Ni ikibazo usanga kididinza uburezi bw’abafite ubumuga, kuko bijyana no kuba hari ubuke bw’abarimu bahuguriwe kwigisha abo bana. Ni mu gihe kandi hari ikibazo cy’urugendo rurerure usanga abana bafite ubumuga basabwa gukora, nabyo bishobora kuba indi mbogamizi ikomeye.

Mu 2018, GPE yafashije Guverinoma y’u Rwanda kwigisha abarimu barenga 7,000 gahunda zijyanye n’uburezi budaheza bugera kuri bose, ni umubare wikubye inshuro eshatu ukurikije umwaka wari wabanje, hagamijwe guha ubumenyi abarimu bwo gufasha abana bafite ibibazo byihariye.

Hakozwe byinshi kandi birimo kubaka ibyumba by’amashuri y’abana bafite ubumuga, ndetse hashyirwamo n’ibikoresho bibafasha mu myigire yabo.

Gushyira imbere ikoranabuhanga, byafashije u Rwanda gushyiraho uburyo bwo gufasha abana bafite ubumuga kwiga.

Hashyizwe imbaraga mu ikoranabuhanga rifasha abanyeshuri bafite ubumuga, harimo imashini zibafasha kwandika no guhanahana amakuru, kumva no kubika amajwi, za mudasobwa zirimo porogaramu zihariye n’ibindi.

Ibi byose byakozwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona, ndetse n’ubw’ingingo kugira ngo babashe kwitabira ishuri ntibahezwe mu burezi.

Mukashyaka Agnes uhagarariye mu mategeko umuryango Izere Mubyeyi
Mukashyaka Agnes uhagarariye mu mategeko umuryango Izere Mubyeyi

Ikoranabuhanga mu burezi budaheza abafite ubumuga, ni kimwe mu bishobora kugira uruhare mu guteza imbere imyigire no guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Iki kiganiro EdTech Monday kiba buri wa mbere wa nyuma w’Ukwezi, giterwa inkunga na Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Rwanda ICT Chamber, gitambukira icyarimwe kuri KT Radio n’umuyoboro wa YouTube kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00).

Icyo kiganiro kizitabirwa n’abatumirwa barimo Mukarusine Claudine, ushinzwe imishinga mu muryango NUDOR, Yvette Iyadede akaba ashizwe ubugenzuzi muri Crosswise Works na Mukashyaka Agnes, uhagarariye mu mategeko umuryango Izere Mubyeyi.

Aba batumirwa bakazaganira ku nsangamatsiko yateguwe, barebera hamwe ibimaze gukorwa n’ibibura kugira ngo uburezi budaheza mu ikoranabuhanga budasiga n’abafite ubumuga.

Uyu ni umwanya mwiza ku bantu bafite aho bahuriye n’uburezi, gukurikira iki kiganiro ku ngingo izaganirwaho n’uruhare rwa buri wese by’umwihariko abayobozi b’ibigo, abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka