Kurikira ikiganiro ‘Ed-Tech’ gisesengura aho umwarimu n’umunyeshuri bageze mu gukoresha ikoranabuhanga

Ikiganiro Ed-Tech Monday cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2023, kiragaruka ku gusesengura uko ikoranabuhanga rifasha umwarimu n’umunyeshuri mu burezi bukoresha ikoranabuhanga, akamaro ryitezweho, n’ibikenewe ngo koko ikoranabuhanga ribashe gufasha kuzamura ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Ikiganiro kizasesengura aho ikoranabuhanga rigeze rifasha abanyeshuri n'abarimu
Ikiganiro kizasesengura aho ikoranabuhanga rigeze rifasha abanyeshuri n’abarimu

U Rwanda nk’Igihugu gishyize imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, rwahisemo guteza imbere ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira yizewe, yo kurera Abanyarwanda bazatanga umusaruro mu gihe kizaza.

Ni muri urwo rwego mu mashuri hose uhasanga ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga, mu kwigisha by’umwihariko mu mashuri yisumbuye, ari na yo mpamvu mu kiganiro Ed-Tech Monday cyo kuri uyu wa Mbere, hazibandwa ku kureba imikoreshereze y’iryo koranabuhanga n’icyo rimaze mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Ni ikiganiro cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye, iyo ku cy’uyu wa mbere ikaba igira iti “Kubaka ikoranabuhanga rifasha abarimu n’abanyeshuri”, aho abasesenguzi ku ikoranabuhanga mu burezi barebera hamwe uko abarimu bamaze gusobanukirwa, gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize.

Hazanarebwa kandi ubumenyi bugezweho mwarimu akeneye mu ikoranabuhanga niba buhari, ndetse n’uko bujyana n’iterambere ry’Isi mu ikoranabuhanga, n’ibikoresho umwarimu akeneye ngo ajye mu mujyo waryo.

Isesengura kandi riranarebera hamwe umusaruro umaze kuboneka kubera ikoranabuhanga mu burezi, hanarebwe aho rigeze mu banyeshuri b’ibyiciro byose birimo n’abafite ubumuga, n’abatishoboye. Hakaza no kurebwa niba ikoranabuhanga koko ritera umwarimu ishyaka mu kwigisha.

Abatumirwa muri iki kiganiro ni Danton Eric Ngilinshuti ukuriye ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Rwanda Polytechnic (RP), hari kandi Niyonizeye Abdulrahman, umuyobozi wa Smartclass Ltd ndetse na Jean Baptiste Ukwizabigira, ushinzwe ikoranabuhanga akaba n’Umuyobozi wungirije muri Kepler College.

Ed-Tech Monday yo kuri uyu wa 25 Nzeri 2023 kandi iragaruka no ku ruhare rw’ibigo by’amashuri na ba rwiyemezamirimo, mu guteza imbere ibikoresho by’ikoranabuhanga n’uko Leta irishyigikira.

Bazaganira kandi ku burezi buteza imbere ubukungu n’imibereho myiza muri rusange, n’icyakorwa ngo uburezi bwifashisha ikoranabuhanga bugere ku ntego haba ku mwarimu no ku munyeshuri .

Leta y’u Rwanda itegereje umusaruro w’ireme ry’uburezi bukoresha ikoranabuhanga, nk’isubizo cyo kuzamura ubumenyi bwa mwarimu, ubumenyi bw’umunyeshuri no kugera ku cyerecyezo cy’iterambere rirambye cy’Igihugu.

Iki kiganiro kiba buri wa mbere wa nyuma w’Ukwezi kigaterwa inkunga n’ikigo cya Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Rwanda ICT Chamber, gitambukira icyarimwe kuri KT Radio n’Umuyoboro wa YouTube kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Moya (18h00-19h00).

Abafite aho bahuriye n’uburezi by’umwihariko abayobozi b’ibigo, abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi, murashishikarizwa gukurikira iki kiganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka