Komisiyo ikorana na UNESCO yagaragarije abarezi imyigishirize yarinda abana ihohoterwa

Komisiyo y’Igihugu Ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), isanga igihe kigeze ngo abarimu bashyire imbaraga mu myigishirize y’isomo ry’ubuzima bw’imyororokere mu buryo bunonosoye, kugira ngo abana b’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa basobanukirwe byimbitse imikorere n’imiterere y’umubiri, babone uko bitwararika, birinde ubusambanyi bityo n’inda ziterwa abana ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bikomeje kugaragara bigabanuke ku kigero gifatika.

Mu bikwiye kwibandwaho nk'umuti w'iki kibazo harimo no kwita ku nyigisho z'ubuzima bw'imyororokere hatabayeho kubica ku ruhande
Mu bikwiye kwibandwaho nk’umuti w’iki kibazo harimo no kwita ku nyigisho z’ubuzima bw’imyororokere hatabayeho kubica ku ruhande

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n’iyi Komisiyo, bikamara iminsi ibiri bibera mu Karere ka Musanze, byahuje abahagarariye ibigo by’amashuri ndetse n’abafite aho bahuriye n’iterambere ry’Urwego rw’Uburezi, ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, byagaragajwe nk’ibihangayikishije umuryango nyarwanda.

Bamwe mu bana b’Abanyeshuri babwiye Kigali Today, ko haba ubwo baba barimo kwigishwa isomo ry’ubuzima bw’imyororokere bakagira isoni cyangwa bagatinya kugira ibibazo babaza mwarimu, banga ko bagenzi babo babaseka bikaba byabaviramo ingaruka.

Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ati “Mwarimu ashobora kuba arimo kutwigisha iryo somo njya nko mu mihango, hari n’amakuru menshi ntazi y’uburyo babyitwaramo, ariko simbe natinyuka guhaguruka mu ruhame rwa bagenzi banjye ngo ngire nk’ibibazo by’amatsiko mubaza. Mba nanga ko banyibazaho byinshi cyanga bakaba banseka”.

Ati “Icyo gihe uwo mwana w’umukobwa mu gihe abuze amakuru y’ibanze ku buzima bw’imyororokere no kutayasobanukirwa, niho ashobora kugirira ibyago byo kugwa mu bishuko bakaba bamwangiriza ubuzima”.

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO igaragaza ko hakomeje gushyirwaho ingamba, zirimo no gushishikariza abato n’abakuru, abarezi n’abagize umuryango muri rusange binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro bahabwa, ngo buri wese agire amakuru ahagije ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kurwanya icyorezo cya SIDA.

Gusa ngo inzira yo gukomeza gukurikiranira abana hafi, ngo bafate iya mbere mu kugira intego yo kwirinda ibyabangiriza iracyari ndende, ari na yo mpamvu uruhare rw’abarezi mu kongera ikibatsi mu buryo bigishamo abana kubikumira, nk’abantu bahora hafi y’abana, rukenewe cyane.

Albert Mutesa, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, agira ati “N’ubwo ubwo buryo bwose bwatangiye gushyirwa mu bikorwa, dusanga n’abagenerwabikorwa ubwabo bakwiye gutera intambwe ifatika mu kubyaza umusaruro amakuru, afasha abana gukumira hakiri kare ibishobora kubahungabanya. Abarezi nk’abantu bahorana na bo igihe kinini, bakwiye gufata iya mbere, muri kwa kubigisha ubuzima bw’imyororokere no kubasobanurira imihindagurikire y’ubuzima, birinde kubica ku ruhande ngo bagire amakuru babakinga”.

Ati “Nibabereke ko bakwiye gushyira imbere umuco n’indanagagaciro zituma birinda ibyakwangiza ubuzima bwabo, bazigendereho buri munsi atari mu gihe bari ku masomo gusa, ahubwo no hanze y’ubuzima bw’ishuri”.

Inzego zifite aho zihuriye n'iterambere ry'Uburezi zasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ikibazo cy'abana baterwa inda
Inzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’Uburezi zasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ikibazo cy’abana baterwa inda

Ababyeyi cyane cyane b’abana batagize amahirwe yo kugana ishuri, nabo ngo ntibakwiriye gusigara inyuma muri uru rugendo kuko n’abo muri icyo cyiciro bari mu bugarijwe.

Ati “Ubwo bufatanye n’ubwuzuzanye bihuriweho, bushobora kurengera ubuzima bw’abana benshi ahanini wasangaga bajya gushakira amakuru ahatariho, bikabaviramo kugwa mu mutego w’ibishuko byononaga ubuzima bwabo”.

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (DHS) bwa 2019-2020, bwagaragaje ko 5% by’abangavu bafite hagati y’imyaka 15 na 19 batewe inda.

Ni mu gihe ubushakashatsi bw’inzego zirimo n’izishinzwe ubuzima bwo bugaragaza ko mu myaka 15 ishinze, ubwandu bwa Virus itera SIDA bwagumye ku kigero cya 3% ariko ubwandu bushya bwo bukaba bwarakomeje kwiyongera, cyane cyane mu bantu b’igitsina gore.

Ikigo RBC muri raporo yacyo, kigaragaza ko mu bantu basaga ibihumbi 42, bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abantu banduye Virus Itera SIDA mu gihe cy’umwaka umwe gusa, uhereye muri Kamena 2022 kugeza mui Kamena 2023, abagera ku 8% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24 bahise bandura iyi virusi, naho abahungu banduye bo bakaba bangana na 7%.

Ku ruhande rw’abarezi barimo na Padiri Egide Nsabimana uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Andereya, ikigo kibarizwa mu Mujyi wa Kigali, basanga “Hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukurikiranira hafi abana binyuze mu kubarinda ababahenda ubwenge, bagaragara by’umwihariko mu buzima buri hanze y’ishuri. Abana baterwa inda ni gacye cyane uzasanga byagizwemo uruhare na bagenzi babo biga hamwe ku mashuri”.

Yungamo ati “Ababikora baba ari abantu bakuru, baba bafite n’ibyo babashukisha by’ubuhendabana. Ku ruhande rwacu nk’abarezi dukora ibishoboka tugashyiraho akacu ariko hakenewe n’uruhare rw’ababyeyi, dusaba kuba hafi y’abana n’igihe hagize ikibabaho kidasanzwe bakihutira kubimenyekanisha mu nzego z’ubuyobozi, badasize n’iz’uburezi kuko iyo amakuru amenyekanye hakiri kare bifasha mu kugena ingamba zishoboka zarengera umwana”.

Ku ruhande rw’ikigo REB, kigaragaza ko ingamba zose zifasha mu kunoza imyigishirize by’umwihariko irebana n’ubuzima bw’imyororokere zikomeje kwitabwaho, binyuze mu mfashanyigisho zigenerwa ibigo by’amashuri uhereye ku y’inshuke kuzamura, mu rwego rwo kubahiriza amahame yo ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje kandi rugenderaho, ndetse binajyanye n’uko iterambere n’ikoranabuhanga bikura umunsi ku munsi hari ubushake mu guhanga udushya mu buryo bw’imyigishirize kuri iyi ngingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka