Kamonyi: Abayobozi n’ababyeyi baganiriye ku kugaburira abana ku ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, baganiriye ku mbogamizi zagaragaye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2023-2024, ngo barebere hamwe uko zakemuka.

Kugaburira abanyeshuri ku ishuri bituma biga neza
Kugaburira abanyeshuri ku ishuri bituma biga neza

Muri rusange abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri isigaye igenda neza, kuko amasoko y’ibyo kurya asigaye atangwa n’Akarere, bikabonekera igihe, bitandukanye na mbere amasoko agitwanga n’ibyo bigo, ariko uruhare rw’ababyeyi rwabaye ruke mu gihembwe gishize.

Kuva gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri yatangira, Leta y’u Rwanda yorohereje ababyeyi kugeza ku mafaranga 975, asabwa gutangirwa umwana wiga mu mashuri abanza, kugira ngo abana bose bafatire amafunguro ku ishuri.

Cyakora n’ubwo bimeze bityo haracyagaragara imbogamizi zijyanye no kuba, uruhare rw’ababyeyi rutaratanzwe neza mu gihembwe gishize, kubera imyumvire ya bamwe mu babyeyi y’uko Akarere ari ko gasigaye kabagaburira abanyeshuri, no kuba mu gihembwe gishize ubushobozi bw’ababyeyi bwabaye buke kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza Mukanziga avuga ko kubera ko uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana ku ishuri rwabaye ruke, byatumye ubu barimo ideni ry’ibihumbi 300frw ku bicanwa bakoresheje.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye bagaragaza ko uruhare rw'ababyeyi rwabaye ruke mu gihembwe gishize
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bagaragaza ko uruhare rw’ababyeyi rwabaye ruke mu gihembwe gishize

Avuga ko ku bana basaga gato 200 biga mu mashuri abanza bafite, bagombaga gutanga asaga miliyoni n’ibihumbi ijana, ariko habonetse asaga ibihumbi 900frw ni ukuvuga ko bishyuye hejuru gato ya 80%.

Agira ati, "Ubu gahunda iragenda neza kuko Akarere kaduha ibishyimbo, akawunga, umuceli n’amavuta yo guteka, ariko uruhare rw’ababyeyi ruracyari ruto n’iyo tubasha kwishyuza ayo yose ntabwo twari kubasha kwishyura ibisigaye ishuri rigomba kwishakamo ngo abana barye neza".

Mukanziga avuga ko bibaye byiza Akarere kashaka uko kunganira ibigo by’amashuri abanza, kuko amafaranga 975 atangwa ku ruhare rw’umubyeyi adahagije, cyane ko nayo adatangirwa ku gihe.

Agira ati, "Ababyeyi bumvise ko Akarere gasigaye kaduha ibyo kurya none hari abumva batakwishyura ariya basabwa, kandi ni make ntabwo bayabura, cyakora nayo ntahagije twebwe nk’Akarere katwishyuriye ibicanwa, rwa ruhare rw’umubyeyi rwadufasha ibisigaye".

Avuga ko n’ubwo Akarere gatanga ibyo kurya bicururizwa ku masoko magari, abana barya n’ibibarizwa hafi y’amashuri nk’ibijumba, n’imboga kugira ngo byunganire ibitangwa n’Akarere, hakishyurwa abatetsi, abakora amasuku n’ibindi bikenerwa ngo abana barye neza ari naho ababyeyi basabwa kugira uruhare.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye bagaragaza ko uruhare rw'ababyeyi rwabaye ruke mu gihembwe gishize
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bagaragaza ko uruhare rw’ababyeyi rwabaye ruke mu gihembwe gishize

Umuyobozi wa GS Nyarusave mu Murenge wa Rukoma, Deo Nsekarije, avuga ko ku mashuri afite abana biga mu abanza n’ayisumbuye naho ababyeyi batatanze neza uruhare rwabo, kuko nko kuri miliyoni zisaga enye zagombaga gutangwa mu gihembwe gishize, habonetse asaga gato miliyoni ebyiri.

Avuga ko ababyeyi bagaragazaga ko badafite ubushobozi kubera inzara n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ariko harimo n’abashingiye ku kuba Leta isigaye itanga ibyo kurya bihagije ngo abana bafatire amafunguro ku mashuri.

Agira ati, "Hari imyumvire iri hasi y’ababyeyi mu kwitabira gutanga uruhare rwabo mu kugaburira abana ku mashuri, nka hano bishyuye hejuru gato 40% urumva ko tukiri hasi ibyo bituma abana batarya neza ariko kubera ko twe dufite abana biga mu mashuri yisumbuye ntabwo dufite ibibazo nk’iby’abadite abanza gusa".

Dr. Nahayo avuga ko bagiye kureba uburyo ibigo by'amashuri abanza byagaburira neza abana bijyanye n'ubushobozi
Dr. Nahayo avuga ko bagiye kureba uburyo ibigo by’amashuri abanza byagaburira neza abana bijyanye n’ubushobozi

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr.Nahayo Sylvere avuga ko bamaze kuganira n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, bafashe imyanzuro irimo no gukora ubukangurambaga ku babyeyi mu kurushaho kugira uruhare mu kugaburira abana ku mashuri.

Agira ati, "Muri rusange biragaragara ko ababyeyi batatanze neza uruhare rwabo ngo abana barye ku ishuri, ariko imbogamizi zose twazifatiye ingamba turanoza ubukangurambaga kugira ngo birusheho kugenda neza".

Akarere ka Kamonyi gafite ibigo by’amashuri bigaburira abana bya Leta n’ibifashwa na Leta bisaga 120, ababyeyi bakaba basabwa kwitanga ngo bafashe Leta kwita ku mirire y’abana hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Basaba ko amashuri abanza yafashwa mu bushobozi bwo kugaburira abana kuko uruhare rw'ababyeyi n'iyo rwaboneka rudahagije
Basaba ko amashuri abanza yafashwa mu bushobozi bwo kugaburira abana kuko uruhare rw’ababyeyi n’iyo rwaboneka rudahagije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka