Kaminuza y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guhuza abanyeshuri n’abatanga akazi

Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Ubukungu n’Icungamutungo (CBE), yatangije gahunda ngarukamwaka yo guhuza abanyeshuri bayo n’ibigo bitanga imirimo, kugira ngo biyifashe kujyanisha amasomo n’igihe.

Kaminuza y'u Rwanda yatangiye gahunda yo guhuza abanyeshuri n'abatanga akazi
Kaminuza y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guhuza abanyeshuri n’abatanga akazi

Umuyobozi w’Ishami rya CBE muri iyo Kaminuza, Joseph Nkurunziza, avuga ko ihuriro ryiswe ’Career Summit’ ryatangijwe ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, ari uburyo abanyeshuri bazamenya ibishakwa ku isoko ry’umurimo, kugira ngo bavugurure imyigire.

Nkurunziza avuga ko buri mwaka abakoresha basaba abanyeshuri batsinze neza kugira ngo babahe akazi, akaba ari yo mpamvu Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho uburyo bazajya bahura.

Ati "Mu minsi ishize twahinduye porogaramu zacu kugira ngo tuzijyanishe n’ihinduka ry’imiterere y’akazi, tugenda tubona impinduka zijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe gufasha umunyeshuri gushyira imbaraga mu byifuzwa ku isoko ry’umurimo".

Umunyeshuri witwa Hitamoyo Salvator wiga imicungire y’ubwikorezi n’ingendo mu mwaka wa kabiri, avuga ko guhura kwe n’abatanga imirimo byamuhesheje ubunararibonye no kumenyana, nk’intambwe ya mbere yo kuzabona akazi.

Mukankuranya Pierine wiga mu mwaka wa gatatu ibijyanye n’ibarurishamibare, avuga ko ubumenyi bafite buba budahagije n’ubwo baba barangije kwiga muri Kaminuza, bitewe n’uko umukoresha hari imirimo akoresha iba itarizwe mu Ishuri.

Ati "Ntabwo uzagera imbere y’umukoresha ngo ubumenyi ufite nubwo we yifuza bihite bihura, bibanza gusaba imenyerezamwuga (internship)".

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rushimangira ko abarangiza kwiga bakenera imenyerezamwuga bitewe n’uko akenshi ngo basohokana ubumenyi butajyanye n’igihe, ari yo mpamvu byari ngombwa gushyiraho ihuriro rya Career Summit.

Umuyobozi muri RDB w’Ishami rishinzwe gutanga ubushobozi ku bakozi, Amos Mfitundinda agira ati "Hagomba gukorwa isuzuma ry’imirimo ikenewe, tukamenya ngo ejo cyangwa ejobundi hazaba hakenewe abantu bazi murandasi y’ibintu, ibi bituma abarimu bajyanisha amasomo n’igihe".

Isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2022, rigaragaza ko ubushomeri bukomeje kwiyongera cyane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 (rungana na 29,7% by’abashoboye gukora mu Rwanda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka