Kaminuza ikomeye muri Sudani irateganya kwimukira mu Rwanda

Kaminuza yigisha Ubuvuzi n’Ikoranabuhanga (University of Medical Sciences and Technology - UMST) y’i Khartoum muri Sudani, irateganya kwimurira ibikorwa byayo mu Rwanda nyuma y’igihe ihagaritse kwigisha bitewe n’ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu.

Kaminuza yigisha Ubuvuzi n'Ikoranabuhanga (UMST) y'i Khartoum ni imwe mu zikomeye muri Sudani
Kaminuza yigisha Ubuvuzi n’Ikoranabuhanga (UMST) y’i Khartoum ni imwe mu zikomeye muri Sudani

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko bushaka gufasha abanyeshuri bayo bahagaritse amasomo kuyarangiza ndetse ibiganiro n’uruhande rw’u Rwanda bikaba bigeze kure.

Abanyeshuri b’iyi Kaminuza barenga 7000 ubu ntibari kwiga, bakaba bazagenda bazanwa mu Rwanda gukomeza amasomo yabo nyuma yo kwemeranya iyi gahunda kw’impande zombi.

Umuyobozi wungirije wa UMST kuri ubu utuye mu Rwanda, Dr. Suzan Homeida, yabwiye The New Times ko ibiganiro bikomeje kandi bigeze kure hagati y’iyi kaminuza n’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Yagize ati: “Gahunda ni iyo kwimura kaminuza yacu. Tubifashijwemo n’abayobozi muri Leta y’u Rwanda, ubu turi kuganira na HEC kugira ngo turebe uko kaminuza yacu yakwimuka. Ni uburyo bushyize mu gaciro kandi HEC yagiye idushyigikira cyane kugeza aho bigeze ubu”.

Hari abanyeshuri bamaze kugera mu Rwanda

Mu gihe iyo gahunda yo kwimurira kaminuza mu Rwanda ikiri mu biganiro, mu Rwanda hari abanyeshuri ba kaminuza bo muri Sudani bahakomereje amasomo ndetse hakomeje no kuza abandi. Ibi biri muri gahunda yo kohereza aba banyeshuri yatangiye muri Kanama uyu mwaka ubwo hazaga icyiciro cya mbere cyabo.

Dr. Homeida yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bo muri Sudani biteganyijwe ko bazagera Rwanda vuba bitegura umwaka w’amashuri utaha uzatangira ku itariki ya 28 Ugushyingo uyu mwaka.

Mu banyeshuri 180 bateganyijwe kuza muri icyo cyiciro, nibura abarenga 150 bamaze kwemeza ko bazaza kandi ko biteguye.

Ati: “Twatangiye kwakira bamwe mu banyeshuri kandi abenshi biteganyijwe ko bahagera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023”.

Aba banyeshuri bari kuza muri iki cyiciro cya kabiri, bakurikiye abandi 160 baje mu Rwanda mu cyiciro cya mbere muri Kanama uyu mwaka. Muri abo 160, abarenga 20 muri bo ubu bamaze gusoza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu mashami y’ubuvuzi yiganjemo kuvura amenyo. Abo bazatangira amasomo muri uku kwezi bazaba ari abo mu mwaka wa mbere gusa biganjemo abari hagati y’imyaka 18 na 19.

Aba banyeshuri bose bari kuza, na bo bazoherezwa kwiga muri UR- Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima mu Ishami ryayo rya Huye riri mu birometero birenga 120 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Gusa Dr. Homeida avuga ko aho ishuri riri nta kibazo cyaho kuko hasanzwe ari igicumbi cy’uburezi n’ihuriro ry’abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko hari kaminuza nyinshi muri Sudani zishaka imikoranire na UMST ngo ibafashe kohereza abanyeshuri gukomereza amasomo yabo mu Rwanda yahagaritswe n’intambara ariko ko hari imbogamizi y’ubushobozi.

Ati: “Ibyifuzo by’izindi kaminuza zo muri Sudani byo kuduha abanyeshuri bazo biriyongera, ariko ubushobozi dufite ni imbogamizi kuri twe. Kandi birumvikana kuko nta ho ababyeyi bakura ubushobozi kuko benshi badafite akazi bitewe n’ibibazo bihari ubu. Ariko ni ikintu dukomeje gukurikiranira hafi”.

Kaminuza ya UMST ifite amashami arenga 14 ikanaba mu za mbere zikomeye cyane mu zigisha ubuvuzi muri Sudani. Yafunguwe mu 1995 kandi mu 2017 yari muri kaminuza ziikomeye mu zigisha ubuvuzi ku mugabane wa Afurika.

Imirwano yaje kuvamo intamabra muri Sudani ari na yo yatumye ibirimo n’amashuri bifunga imiryango, yadutse ku itariki 15 Mata, 2023 hagati y’Ingabo za Leta zishyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Sudani n’igice cy’Inkeragutabara zahoze ari inyeshyamba ziyobowe na Gen Mohamed Hamdan Dagalo.

Aba bombi bafatanyije guhirika ubutegetsi bwa Omar el Bashir mu 2019, baza gushwana bapfa ko ingabo za Dagalo zangiwe kwinjira mu gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka