IPRC Musanze yungutse Laboratwari eshanu zizafasha mu kwiyungura ubumenyi

Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, riherereye mu Karere ka Musanze, hamuritswe Laboratwari nshya eshanu, zizajya zifashishwa mu gukarishya ubumenyi no kunoza ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi mu by’amashanyarazi akoresha ikoranabuhanga(Electrical Automation Technology), ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga rya murandasi(E-Commerce), kunoza ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi.

Abanyeshuri bo muri IPRC Musanze bishimiye izi Laboratwari
Abanyeshuri bo muri IPRC Musanze bishimiye izi Laboratwari

Izo Laboratwari zigizwe n’ibikoresho birimo imashini kabuhariwe mu gutanga ubwo bumenyi abanyeshuri bazajya bifashisha, zatanzwe na Kaminuza y’Ubumenyingiro yo mu gihugu cy’u Bushinwa yitwa Jinhua Polytechnic n’ubundi bisanzwe bifitanye ubufatanye n’imikoranire bya hafi.

Abanyeshuri biga muri IPRC Musanze barimo Uwera Ange, basanga icyuho cyagaragaraga mu myigire bitewe no kutagira ibikoresho bigezweho kigiye kuvaho.

Ati: “Hari amasomo menshi abarimu bajyaga batwigishaga, bikaba ngombwa ko bifashisha amashusho cyangwa amafoto byakuwe mu bindi bigo, bigasa n’aho ibyo twiga ahanini bihera mu mpapuro cyangwa kubivuga mu magambo gusa kubera ko tutagiraga ibikoresho. Ariko kuba twungutse izi mashini, ubu tugiye kujya twiga, noneho nihiyongeraho no gushyira mu ngiro ibyo twize bizatwagurire ubumenyi, twongere ubushakashatsi bufite ireme, bityo n’igihe dusoje amasomo tujye twerekeza ku isoko ry’umurimo dufite impamba ifatika”.

Abayobozi ku ruhande rw'u Bushinwa n'abo ku ruhande rw'u Rwanda bishimiye iyi ntambwe itewe mu guteza imbere ireme ry'uburezi
Abayobozi ku ruhande rw’u Bushinwa n’abo ku ruhande rw’u Rwanda bishimiye iyi ntambwe itewe mu guteza imbere ireme ry’uburezi

Ambasaderi w’igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yavuze ko umubano u igihugu cye n’u Rwanda bifitanye kuva mu myaka isaga 50 ishize uvuze ikintu gikomeye kuko waranzwe n’ibikorwa byinshi bizamura iterambere harimo n’Uburezi.

Akavuga ko igihugu cy’u Bushinwa gishishikajwe no gushyira imbaraga muri ubwo bufatanye. Ati: “Ibihugu nk’u Rwanda n’u Bushinwa bihuriye ku ntego zo kuba bishishikajwe n’iterambere mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga kandi ibi mbibona nk’ishingiro mu guhindura no kubaka ibintu byinshi, mu rugendo rw’ibyiza u Rwanda rurimo. Niyo mpamvu natwe nk’u Bushinwa turi mu murongo w’ubwo bufatanye; kandi izi laboratwari mureba ni ikimenyetso gishimangira ko koko tubishyizemo imbaraga no kwizera neza ko bishoboka”.

Dr Sylvie Mucyo, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), agaragaza ko izi laboratwari zigizwe n’ibikoresho biri ku rwego ruteye imbere ku isi kandi byitezweho umusaruro mu kongera ireme ry’uburezi.

Ati: “Ni ibikoresho bijyanye n’igihe kuko urebye no mu bindi bihugu byateye imbere, byigisha amasomo ari ku rwego rumwe n’atangirwa hano mu Rwanda by’umwihariko muri za IPRC, nibyo byifashishwa. Tugasanga rero iyi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ireme ry’uburezi, twitezeho umusaruro mu guhanga udushya no gushaka ibisubizo ku isoko ry’umurimo”.

Jinhua Polytechnic na IPRC Musanze, bifitanye ubufatanye mu kuzamura ireme ry’uburezi kuva mu mwaka wa 2013. Laboratoire zatashywe ku mugaragaro ku wa gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, zikaba zaratwaye Miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibikoresho byo muri izi Laboratwari byatwaye amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyoni 800
Ibikoresho byo muri izi Laboratwari byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 800
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka