Iburasirazuba: Abanyeshuri 406 ntibakoze ikizamini cy’umunsi wa mbere

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, buravuga ko abanyeshuri 406 bangana na 0.76% aribo basibye umunsi wa mbere w’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, kubera impamvu zirimo uburwayi no kwimuka.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, abanyeshuri bari bariyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, bari 53,709, barimo abahungu 24,481 n’abakobwa 29,228.

Akarere ka Nyagatare niko kari gafitemo benshi 10,028 naho Akarere ka Ngoma kakagira bacye bangana na 5,541.

Muri rusange abanyeshuri babonetse ku munsi wa mbere w’ibizamini ni 53,303, abahungu 24,297 n’abakobwa 29,006.

Abatarakoze ibizamini ku munsi wa mbere ni 406, barimo abahungu 184 n’abakobwa 222, bangana na 0.76%.

Uturere abana basibye kurusha ahandi ni Gatsibo, abanyeshuri 90, Kirehe 82 na Kayonza 76.

Uturere twagize ubwitabire bwinshi ni Ngoma hasibye 11, Bugesera hasiba 31 na Nyagatare hasibye 46.

Zimwe mu mpamvu zatangajwe zitumye abanyeshuri basiba ibizamini harimo uburwayi ndetse no kwimuka, icyakora ubuyobozi bukizeza ko abo imiryango yabo yimukiye ahandi harimo ababashije kwitabira ibizamini nk’ibisanzwe, ariko bagakorera mu Turere bimukiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka