Ibizamini by’akazi ku barimu biratangira mu cyumweru gitaha

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko ku itariki ya 14 Nyakanga 2020, abarimu bashaka kujya muri uwo mwuga bazakora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020, akaba yasubizaga uwari ubajije igihe ibyo bizamini bizakorerwa kuko itangira ry’amashuri ryegereje.

Dr. Ndayambaje Irénée uyobora REB
Dr. Ndayambaje Irénée uyobora REB

Asubiza icyo kibazo, Dr Ndayambaje yavuze ko ibyo bizamini koko byateguwe kandi ko bigiye gutangira gukorwa.

Agira ati “Navuga ko ibizamini biteganyijwe mu cyumweru gitaha ku itariki ya 14 Nyakanga 2020. Bizakorwa by’umwihariko n’abarimu bari barasabye kwinjira mu mwuga, ibizamini bikaba byaragombaga gukorwa muri Werurwe uyu mwaka ariko ntibyakorwa kubera ingamba zari ziriho zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus”.

Ati “Ubu amabwiriza ajyanye n’uko bizakorwa yageze mu turere, kandi na nyuma y’ibyo bizamini tuzashyira ku isoko indi myanya. Ibyo biraterwa n’uko imyanya yari yarashyizwe ku isoko mbere yari igendanye n’uko imyanya mu mashuri yanganaga ariko noneho hiyongereyeho indi myinshi, bityo tukazatanga amahirwe no ku bari baracikanywe, batari babashije gusaba akazi kiriya gihe”.

Yakomeje avuga ko urugendo rw’iyo gahunda rukomeje kandi ko birimo gukorwa mu buryo bwihuse kuko n’igihe cyo gutangira amashuri cyegereje.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangiza gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri ibihumbi 22 mu gihugu hose, bikaba bigamije kugabanya ubucucike no gukemura ikibazo cy’abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, ari na yo mpamvu yo kongera umubare w’abarimu.

Ubu imirimo yo kubaka ibyo byumba by’amashuri irarimbanyije ndetse hakaba hari n’aho bimwe byamaze kuzura, intego ngo ikaba ari uko byose muri Nzeri uyu mwaka wa 2020 bizaba byaruzuye mbere y’uko amashuri atangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Abakoze ubushize ibizamini mufitiye dossiers bazongera badepoze izindi kdi bari barabaye shortlisted?

Jonathan yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

Mbere na mbere mbanje kushimira ikibazo cyanjye kira gira kiti ESE kubazakora ibizamini by a primary byose bazabikorera umunsi umwe ese Nina Atari umunsi muramutse muduhaye time table byaba aribyiza kurushako kugirango tubone uko twitegura

Imbabazizayo jean damour yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Time table yashyizwe ahagaragara nimubarize ku turere mwadepojeho.murakoze

Edmond yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Nyakubahwa Muyobozi wa REB twizereko ibizamini bitazakorwa uko mwabikoresheje uhushize.Byari biteye agahinda.Nibiba ngombwa muzakoreshe ya makaye yo mu bizamini bya Leta.Mubitware i Kigali bikosorerweyo.Ibikorwa n’abayobozi ba education mu turere bishobora gutuma abantu barwara ibyimba byo ku bwonko.Uzi gukora ikizamini ntiwisange ku rutonde amanota asohotse!Uzi gukora examen imwe(subject imwe),amanota yasohoka ugasanga baguhaye zero ku yindi subject kandi nta copy yayo baguhaye.Ibyabereye muri utu turere tubiri two mu magepfo uko dukurikirana ucyambuka Nyabarongo.Ni agapfukamunwa!Birahesha isura mbi uburezi bw’u Rwanda.Cyangwa se,ba DEO na DDE,nibakurwe muri iyi gahunda bategereze bahabwe abarimu.Naho ubundi ni bo bica uburezi.Ntimunyumve nabi.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Reka nizere ko bari bukosore amakosa yabonetse ubwashize, reka nibwire ko batazongera gutanga ikizamini ku mabwiriza adadobanutse. Ese nizere ko hari impinduka mu mikosorere? Murizeza ki abatari bakabonye degrees zabo ubwo deadline zo kudepozaga zageraga?

Icyampa bakumva ijwi rya Mwalimu

Anonymous yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Barasabwa ibihe byangombwa kugirango umuntu akore ikizami

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka