Ibikorwa remezo bidahagije biracyari imbogamizi mu gusakaza ikoranabuhanga mu mashuri

Abatumirwa bitabiriye ikiganiro EdTech Monday cyibanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba tariki 30 Ukwakira 2023, cyagarukagaga ku bikorwa bigamije kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta mu guteza imbere uburezi bufite ireme, bagaragaje ko hakiri imbogamizi z’ibikorwa remezo bituma ridasakazwa mu mashuri yose yo mu gihugu.

Basanga ibikorwa remezo bidahagije bikiri imbogamizi mu gusakaza ikoranabuhanga mu mashuri
Basanga ibikorwa remezo bidahagije bikiri imbogamizi mu gusakaza ikoranabuhanga mu mashuri

Madamu Natalie Niyonzima, Umuyobozi wa Porogaramu n’imyigishirize muri MasterCard Foundation, yasobanuye ko kuva batangiye gukorera mu Rwanda mu 2018, hari byinshi bimaze kugerwaho.

Atanga urugero nko mu gihe cya Covid-19 abantu bifashishije ikoranabuhanga mu gutanga amasomo binyuze kuri Radiyo no kuri television, ndetse amashuri mesnhi akoresha imbuga zitandukanye kugira ngo bakomeze kwigisha abana bari muri Guma mu Rugo.

Niyonzima avuga ko nyuma ya Covid-19 bakomeje kugira gahunda yo kwigisha no guhugura abarimu mbere y’uko batangira akazi, kugira ngo batange amasomo bifashishije ikoranabuhanga, bagahabwa n’inama n’ibikoresho bitandukanye.

Mu ntego Master Card Foundation ifite, abana bose bazaba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga.

Gusa nubwo hari intego ko ikoranabuhanga rigezwa ku bantu benshi, haracyari imbogamizi z’uko amashuri menshi atagira amashanyarazi ahagije, kutagira imiyoboro ya Internet, bikaba bisaba ko habanza kubakwa ibikorwa remezo by’ibanze, kugira ngo iryo koranabuhanga risakare kuri bose.

Ati “Navuga ko tumaze gutera intambwe ishimishije, ariko dukurikije aho twifuza kugera haracyari urugendo kubera izo nzitizi zose maze kuvuga”.

Niyonzima avuga ko ubumenyi mu ikoranabuhanga ari kimwe mu bintu bifasha abantu gukomeza kugendana n’Isi y’ikoranabuhanga, mu guhanahana amakuru ndetse by’umwihariko no mu burezi.

Ati “Ubumenyi mu ikoranabuhanga ni ngombwa cyane ku bari mu rwego rw’uburezi, kugira ngo bibafashe gukoresha ikoranabuhanga ku bw’inyungu z’abanyeshuri ndetse n’uburyo bwo kubona imirimo”.

Natalie Niyonzima
Natalie Niyonzima

Avuga ko bakeneye gufashwa kubona no kugera mu buryo bworoshye ku bikoresho bikwiye, byo kubafasha mu myigire yabo, no kubona amahugurwa ahagije kugira ngo babashe gukoresha neza amahirwe ari mu ikoranabuhanga mu burezi.

Umuyobozi wa WEDTC Ltd, Epimaque Maniragena, avuga ko iki kigo abereye umuyobozi kikiri gishya kitaramara imyaka myinshi, kuko bamaze igihe cy’umwaka umwe ariko hakozwemo ibikorwa byinshi birimo gutanga amahugurwa, cyane cyane ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ibindi bikorwa bakora ni ibyo kwamamaza kuri murandasi (digital Marketing), bakanabyigisha abana barangije amashuri yisumbuye kugira ngo na bo babimenye, babikoreshe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Tubereka uko bakoresha mudasobwa, uburyo bashobora kwamamaza bayifashishije, tukabereka n’uburyo bashobora gukora ikirango cy’ikigo cyabo (Logo), ndetse tukabereka uko bashobora no gukora ‘Web site’ n’uburyo bayamamaza ikamenyekana.

Maniragena avuga ko mu masomo 40 batanga bagabanyijemo ibyiciro bibiri, harimo ikiciro kibanza n’ikindi gikurikira, bakurikije ubumenyi umunyeshuri aba yagize, ayo masomo agatangwa mu gihe cy’amezi atatu.

Ati “Umunyeshuri tumwigisha gushyira mu bikorwa ibyo twamwigishije kuruta kubikora mu magambo, kugira ngo abashe kumenya neza ibyo yize”.

Maniragena avuga ko bahura n’imbogamizi ku bana baba barize mu cyaro, kuko baba badafite ubumenyi bw’ururimi budahagije, bikaba ngombwa ko babanza kureba urwego ariho kugira ngo bamufashe.

Ati “Iyo dusanze ari umwana ufite ikibazo cyo kuvuga ururimi, tumufasha kumuhugura mu gihe cy’amezi atatu cyangwa ane kugira ngo abashe gukurikira amasomo tumuha ayumva neza”.

Epimaque Maniragena
Epimaque Maniragena

Yungamo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha ikoranabuhanga abana bakiri bato, kugira ngo bakure barikunda bityo bikazatuma intego yo kuba ryarasakaye hose mu mwaka wa 2060 iba yaragezweho.

Ikindi ni ugufasha abarimu gukomeza kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhana no gukosora, kugira ngo rimufashe gutanga serivisi yihuse. Hakwiye kandi kunozwa amategeko agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kugira ngo abarikoresha bubahirize ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ku ruhande rwa Maniragena asanga hakwiye kubanza gutegura ahigishirizwa ikoranabuhanga, abaryigisha no kubaka ibikorwa remezo, kugira ngo abarimu babashe kwigisha abanyeshuri nta mbogamizi bafite.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka