Ibigo by’amashuri ntibyagombye kongera amafaranga y’ishuri bitavuganye n’ababyeyi - MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ibigo by’amashuri bitagombye kongera amafaranga byaka abanyeshuri bitabanje kugirana inama n’ababyeyi b’abana, ngo bumvikane ku cyakwiyongera bitewe n’ibikenerwa bitari bisanzwe.

Mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri, ubu haravugwa ikibazo ku mafaranga ababyeyi basabwa kwishyura
Mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri, ubu haravugwa ikibazo ku mafaranga ababyeyi basabwa kwishyura

Byagarutsweho mu kigaro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio cyabaye ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, cyibanze ku buryo ibigo by’amashuri yigenga byatangiye kuzamura amafaranga asabwa abanyeshuri, mu gihe iyo Minisiteri yabisabye ko ayo mafaranga yaguma uko yari ari mbere ya Covid-19.

Abitabiriye icyo kiganiro bagendeye kuri za ‘Babyeyi’ ibigo byoherereje ababyeyi, aho bigaragara ko minerval itiyongereye nk’uko babisabwe, ariko hariyongereye ibindi bisaba amafaranga, ari byo byateye impungenge abantu.

Urugero rw’aho bazamuye amafaranga mu mashuri atandukanye, ni nk’aho mbere bishyuraga ibihumbi 150, ubu bakaba basabye ibihumbi 236, hari aho bishyuraga 50,000 ubu ni 95, hakaba n’aho bishyuraga 220,000 ubu akaba yarabaye 405.000, aho hose ni ku gihembwe.

Umukozi ushinzwe itumanaho muri MINEDUC, Salafina Flavia, avuga ko amabwiriza ya Minisiteri atemerera ibigo kuzamura amafaranga y’ishuri, ngo binabayeho hakabanza kuba ibiganiro n’ababyeyi.

Ati “Amabwiriza ya Minisiteri arasobanutse, nta kongera minerval ariko nta no gushaka kongera amafaranga mu bindi, twese tuzi isoko duhahiraho, nta gapfukamunwa ka 2,000 ibyo ni ibintu abantu bakwiriye guhagarika. Minisiteri ubu yatangije ibikorwa byo kubigenzura yifashishije abakozi bayo bari hirya no hino mu gihugu”.

Ati “Ibyiza nibareke abana babanze bagere ku ishuri, cyane ko abo barimo bazamura amafaranga y’ishuri batigeze baganira n’ababyeyi ari cyo bagombye guheraho. Umurongo watanzwe ni uko bareka abana bakagera ku ishuri, bene ibigo nyuma y’igihe bakazatumiza inama y’ababyeyi bityo bakarebera hamwe ikibazo uko cyakemuka, ibigo ntibikajye hariya ngo bizamure amafaranga byonyine kandi ababyeyi ari bo babiha abana”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite amashuri yigenga, Jean Marie Vianney Usengumuremyi, avuga ko igihembwe kigiye gutangira ari kirekire bityo ko gutunga abana byabagora, gusa na we ashyigikiye ko haba ibiganiro hagati y’amashuri n’ababyeyi.

Ati “Iki gihembwe tugiye gutangira gifite amezi atanu, kandi nko ku ishuri ryanjye minerval yari ibihumbi 98 byakoraga mu mezi atatu, niba ari amezi atanu rero ntiwayagaburiramo abana ngo unahembe abarimu bivemo. Urumva ko ari ikibazo kuri ayo mezi, hakaba n’ikindi cy’uko no kuri atatu yari asanzwe, ibiciro byarazamutse”.

Ati “Mbere ya Covid-19 ikilo cy’ibishyimbo twakiguraga amafaranga ari hagati ya 300 na 400, none ubu mu Majyepfo kiri ku 1,200. Kuba ibiciro byarikubye hafi kane ni ikibazo, ni na yo mpamvu nshyigikiye ko abana batangira hanyuma ababyeyi bakazaza bakirebera uko ibintu bihagaze, bakajya inama hakarebwa icyakwiyongeraho ku nyungu z’impande zose bireba”.

Mutesi Scovia wavugaga mu mwanya w’umubyeyi muri icyo kiganiro, na we ashyigikiye ko amafaranga y’ishuri yakongerwa kugira ngo abana batazicwa n’inzara.

Ati “Ikigaragara ni uko amashuri nareka kongera amafaranga kugira ngo yakire abana nk’uko MINEDUC yabisabye, abana bazicwa n’inzara habe n’abareka kwiga, kuko bashobora kubura icyo bagaburira abana muri ayo mezi atanu. Ibizasabwa ni byinshi kubera kwirinda Covid-19, Minisiteri ntirebe gusa ku ruhande rw’ababyeyi, ariko inarebe ingaruka niba amafaranga y’ishuri atongejwe”.

Ibyo bibazo biravugwa mu gihe abana bagomba gutangira kwiga ku ya 2 Ugushyingo 2020, bakaziga mu bihe bigoye byo kwirinda Covid-19, icyorezo cyasubije inyuma ubukungu bw’igihugu n’ubushobozi bw’abaturage kubera gutakaza imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibigo biri gusahurira munduru bikabije!! Bamwe baritwaza ngo igihembwe nikirekire, ibiryo byarahenze!
Aburije udupfukamunwa, uniform,...ibyo bihuriyehe uburebure bwigihembwe cg ibyo biryo???
Hari nikigo cyandikiye ababyeyi ngo amaf yingaruka za covid19 ku kigo!!! Munyumvire nkiyo nyito koko, nkubwo abo babyeti bayaka muriyo covid19 bo bari mu ijuru kuburyo ntangaruka bahute nazo??

Kigali yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Ibigo biri gusahurira munduru bikabije!! Bamwe baritwaza ngo igihembwe nikirekire, ibiryo byarahenze!
Aburije udupfukamunwa, uniform,...ibyo bihuriyehe uburebure bwigihembwe cg ibyo biryo???
Hari nikigo cyandikiye ababyeyi ngo amaf yingaruka za covid19 ku kigo!!! Munyumvire nkiyo nyito koko, nkubwo abo babyeti bayaka muriyo covid19 bo bari mu ijuru kuburyo ntangaruka bahute nazo??

Kigali yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Ongeraho ko abayobozi b’ibigo birengagiza ko igihembwe cya mbere kitarangiye uko byari biteganyijwe, iminsi yaburagaho be kuyigira imfabusa; ikindi abana bose ntabwo bazatangirira rimwe bazagenda bajya ku bigo buhoro buhoro, ubu abayobozi b’ibigo barashaka kwishyuza n’amafaranga y’abana bataragera ku ishuli; ikindi kuvuga ko ibiciro byazamutse ibi ni ukwirebaho gusa kuko ibigo n’ababyeyi bahurira ku isoko rimwe kandi ingaruka za covid ntawe zitagezeho ibi ni bimwe byo kunyagiranwa n’abandi ukavuga ko ari wowe watose cyane.Ikindi usanga ibigo bishyiraho minerval ariko igaherekezwa n’andi mafaranga yo ku ruhande y’umurengera (airtime, communication, ingendo z’abanyeshuli,...) ukibaza mu by’ukuri inyito ya minerval ivuze iki?Rwanda waragowe!!!!

Frank yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka