Gahunda ya ‘Career Fair’ yitezweho kuzamura urwego rw’abiga muri IPRC Tumba

Ubuyobozi bwa IPRC Tumba n’abiga muri iryo shuri, barishimira gahunda yiswe Career Fair, nk’urubuga rufasha abanyeshuri guhura n’abakoresha, aho abafite inganda bagaragariza abanyeshuri isano y’ibyo bakora n’ibyo abanyeshuri biga.

Gahunda ya ‘Career Fair' yitezweho kuzamura urwego rw'abiga muri IPRC Tumba
Gahunda ya ‘Career Fair’ yitezweho kuzamura urwego rw’abiga muri IPRC Tumba

Ni gahunda ifasha abanyeshuri kumenya neza icyo ubumenyi bahabwa bubategurira, mu rwego rwo gukora neza akazi no kugahanga ubwo bazaba basoje amasomo.

Ibyo bifasha kandi umunyeshuri kurenga ubumenyi bujyanye n’impamyabushobozi, bagatozwa ubundi bumenyi n’ubumenyi ngiro (Skills) bukenewe, bufasha umuntu kurushaho kugera ku ntego zo guhanga akazi, mu mahugurwa bahabwa.

Ngo ni kimwe mu bitera inyota abanyeshuri, bakarushaho kumenya neza ibibera ku isoko ry’umurimo bakiri ku ntebe y’ishuri, bakamenyana n’abakoresha bakora ibijyanye n’ibyo biga, bityo bakarushaho gusobanukirwa ubumenyi bukenewe, bigafasha n’abakoresha kumenya impano ziri muri abo banyeshuri, no kurushaho kubatekerezaho babaha akazi muri izo nganda.

Ni muri urwo rwego ku ncuro ya kabiri, ku wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023 muri IPRC Tumba, hahuriye abafatanyabikorwa 33 b’iryo shuri bafite inganda, basangiza abanyeshuri ubumenyi bubategurira gushyira mu ngiro ibyo bize biba n’umwanya wo kumurika udushya, mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bijyanye no guhanga akazi, nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo n’Amahugurwa muri IPRC Tumba, Dr Muhirwa Alexis.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo n'Amahugurwa muri IPRC Tumba, Dr Muhirwa Alexis.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo n’Amahugurwa muri IPRC Tumba, Dr Muhirwa Alexis.

Uwo muyobozi yavuze ko gahunda ya Career Fair, yo guhuza abanyeshuri n’inganda, ikomeje gutanga umusaruro, haba ku banyeshuri ndetse no ku banyenganda.

Ati “Aho turi kwerekeza ni heza, abafite inganda bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kwitabira ibikorwa byo guhura n’abanyeshuri, twamaze gusinyana amasezerano n’inganda 72, kandi dukomeje kuganira n’izindi, dukenera cyane iyo mikoranire ya hafi, aho abanyeshuri bazajya bakorera imyimenyerezo, izo nganda kandi zikaza guhugura abanyeshuri bacu n’abakozi, ni gahunda ikomeje guteza imbere ahazaza h’abanyeshuri bacu”.

Career Fair ni gahunda yishimiwe n’abiga muri IPRC Tumba

Abiga muri IPRC Tumba bakomeje kwishimira Iyo gahunda, aho bemeza ko ikomeje kubafasha kurushaho gushyira mu ngiro ibyo biga.

Abiga muri IPRC Tumba bishimiye guhura n'abafite inganda
Abiga muri IPRC Tumba bishimiye guhura n’abafite inganda

Manishimwe Josephine ati “Akamaro k’uyu munsi wa Career Fair ni kenshi, idufasha kumenya inganda nyinshi, tukamenya uburyo twakorana n’abazifite mu kwihugurira guhanga akazi, no guhaha ubundi bumenyi bwisumbuye mu by’inganda”.

Haguma Jean Claude, ati “Nk’abantu bahanze imirimo mu gukemura ibibazo rubanda ruba rufite, ni byiza kubahuza natwe kugira ngo tubashe gukemurira hamwe bya bibazo, ugendeye ku bikorwa biba byamuritswe n’imishinga y’udusha iba yamuritswe n’abanyeshuri, ni ikimenyetso cy’uko hari icyizere cy’ibisubizo mu bumenyi butangwa mu banyeshuri”.

Abo banyeshuri banyuzwe n’ibikorwa bya bamwe muri ba rwiyemezamirimo bihangiye akazi, barimo itsinda riyobowe na Shema Pacifique, ryashinze koampanyi yirwa SANTECH, aho bavumbuye program ya E-Visitors System, ifasha ibigo bitandukanye mu kumenya amakuru y’ibiri kubera mu bigo byabo, haba amakuru y’abinjira muri ibyo bigo, imikorere y’abakozi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’umutekano muke zirimo ubujura n’izindi.

Silas Musabyirema, Umuyobozi wa Gahunda yo guha abanyeshuri ubumenyingiro muri Kepler College
Silas Musabyirema, Umuyobozi wa Gahunda yo guha abanyeshuri ubumenyingiro muri Kepler College

Career Fair ni umushinga utegurwa ku bufatanye na Kepler College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye iryo shuri ryagiranye na IPRC Tumba muri 2021.

Silas Musabyirema, Umuyobozi wa Gahunda yo guha abanyeshuri ubumenyingiro muri Kepler College, yavuze ko ubwo bufatanye bukomeje gutanga umusaruro ufatika mu gutoza abanyeshuri guhanga akazi.

Ati “Umwihariko wa Kepler College, abanyeshuri biga iwacu mu byo tuba tubategerejeho n’uko na nyuma yo kwiga babasha guhanga akazi cyangwa kubona akazi, mu myaka isaga 10 tumaze, nibura 90% by’abanyeshuri bize iwacu bagomba kuba barahanze mu gihe cy’amezi atandatu basoje amasomo yabo”.

Uwo muyobozi yavuze ko nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Rwanda Polytechnic (RP), by’umwihariko IPRC Tumba, byatanze umusaruro, aho avuga ko mu banyeshuri banyuze muri iyo gahunda y’imikoranire bahabwa amahugurwa, abagera kuri 91 %, bagaragaje ko bamaze kubona akazi kajyanye n’ibibafasha gukuza umwuga wabo, nyuma y’amezi 12 basoje amasomo.

IPRC Tumba iherutse gutaha ku mugaragaro inyubako igenewe ishami rya Mechatronics, ritanga ubumenyi mu by'inganda
IPRC Tumba iherutse gutaha ku mugaragaro inyubako igenewe ishami rya Mechatronics, ritanga ubumenyi mu by’inganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka