FAWE irizeza abakobwa b’abahanga batishoboye ko izakomeza kubishyurira

Ihuriro Nyafurika ry’Abagore bita ku Burezi n’Uburere bw’Abakobwa(FAWE) ririzeza abakobwa baturuka mu miryango itishoboye ariko b’abahanga, ko rizakomeza kubishyurira amasomo kugera muri Kaminuza cyangwa mu myuga n’ubumenyingiro.

Umuryango FAWE washimiye abakobwa 211 wishyuriye bakarangiza kwiga muri INES-Ruhengeri
Umuryango FAWE washimiye abakobwa 211 wishyuriye bakarangiza kwiga muri INES-Ruhengeri

FAWE irateganya koherereza ubuyobozi bw’imirenge yose mu Gihugu (mu gihe itashatse gutangaza), impapuro abanyeshuri cyane cyane ab’abakobwa batishoboye buzuzaho imyirondoro yabo, kugira ngo bazafashwe kwiga guhera ku cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Umuyobozi wa FAWE ku rwego rwa Afurika, Martha Muhweezi yagize ati "Mu myaka 30 twakomeje gufasha abakobwa kwiga, iyo gahunda irakomeje kuko barahari benshi batishoboye, tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kuko turabizi ko Leta hari ubwo ikenera kunganirwa."

Muhweezi ati "Umubare tuzongera ushobora kugaragara ko atari munini, ariko twizera ko muri FAWE iyo dufashije umukobwa umwe bizana impinduka, nshobora kutaguha imibare ariko gahunda yo gufasha abakobwa batishoboye irakomeje."

Muhweezi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, mu muhango wo gushimira abakobwa 211 barangije kwiga muri INES-Ruhengeri mu mwaka wa 2021/2022, bishyuriwe na FAWE ifatanyije na Mastercard Foundation.

Nyuma y’umwaka umwe bamaze barangije kwiga, hari abamaze kubona imirimo mu nzego zitandukanye cyangwa kuyihangira, barimo uwitwa Byukusenge Deborah wize ibijyanye n’ikoranabuhanga hamwe n’ibarurishamibare, ubu akaba akorana n’abanya-Singapore ari mu Rwanda.

Byukusenge avuga ko ikigo runaka (urugero nka banki) gishobora kubona gikorera mu gihombo, kikaza kikamureba akakigira inama(consultancy), akanatanga ikoranabuhanga(application) ryafasha guhangana n’ikibazo gihari.

Uwitwa Izere Diane yize ibijyanye no gupima ubutaka muri INES-Ruhengeri, ariko akaba yarishingiye ikigo gikora inkweto mu gihe atarabona umurimo ujyanye n’ibyo yize mu risanzwe.

Izere agira ati "Ku mafaranga umushinga wa FAWE wampaga nagiye nizigamiraho make make ari na ko njya hanze(y’ishuri) kwiga ibijyanye n’uyu mwuga wo gukora inkweto, nkaba ninjiza amafaranga mu gihe ako kazi katari kaza."

Umukuru wa Komite Nyobozi y’Umuryango FAWE mu Rwanda, Christine Mbabazi avuga ko abo bakobwa bafashijwe kwiga ubu bafite ubushobozi bwo guhatana ku isoko ry’umurimo no mu ishoramari riciriritse mu Rwanda.

Mbabazi avuga ko yasuye imurikabikorwa ry’imishinga yabo akabona ibintu bitandukanye bakora birimo ifumbire, ubuki, imitako n’imyenda, ndetse abenshi bakaba ari abatekinisiye n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Bafite ubumenyi bwo gukora ibintu bitandukanye
Bafite ubumenyi bwo gukora ibintu bitandukanye

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Jean Bosco Baribeshya, ashimangira ko Umuryango FAWE wafashije umubare munini w’abakobwa gutinyuka Siyansi, bikaba ngo birimo kuziba icyuho mu mirimo myinshi yari yarihariwe n’abagabo.

Gahunda FAWE ifashwamo n’umuryango Mastercard Foundation kuva mu mwaka wa 2013 yatangiranye n’abakobwa 1200, ikaba imaze gufasha abagera kuri 838 kwiga kugera muri Kaminuza, barimo 432 babonye impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda na INES-Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka