Dore uko ingendo zo gusubira ku mashuri ziteye

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku ishuri gutangira amasomo y’igihembwe cya mbere, guhera ku itariki ya 21 Nzeri 2023 kugeza ku itariki 24 Nzeri 2023.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya NESA, gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri, irerekana ko kuwa Kane tariki 21 Nzeri 2023, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, hazagenda abiga mu bigo biherereye mu Karere ka Ruhango na Gisagara mu Majyepfo, Nyabihu na Rubavu Iburengerazuba, Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Naho abazagenda ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, ni abiga mu bigo biherereye mu Karere ka Huye na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi na Rutsiro Iburengerazuba, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngoma na Kirehe Iburasirazuba.

Ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, hazagenda abiga mu bigo by’amashuri biherereye mu Karere ka Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri iryo tangazo, NESA irasaba inzego z’ibanze gukangurira ababyeyi mu midugudu yabo, kohereza abanyeshuri ku ishuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.

Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko yateganyijwe, hashingiwe ku byerekezo ndetse n’amashuri abana babo bigamo, cyangwa bagiye kwigamo, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira.

Abana basabwa kwambara umwambaro w’ishuri, kandi abanyeshuri batangiye bwa mbere ku mashuri mashya bakazerekana urupapuro rugaragaza ikigo cy’ishuri boherejweho na NESA, ababyeyi nabo basabwa guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri.

Ababyeyi kandi bafite abana banyura mu Mujyi wa Kigali, barasabwa kubagurira amakarita y’urugendo akoreshwa mu ma bisi atwara abagenzi. Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo kandi, abahagurukira mu Mujyi wa Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pelé i Nyamirambo, zibajyana ku mashuri yabo.

Abanyeshuri bakaba bamenyeshwa ko nyuma ya saa cyenda (15:00) z’amanywa, stade izaba ifunze, bamenyeshwa kandi ko nta munyeshuri wemerewe kuza ku munsi utari uwo ikigo yigaho kizagendera, kandi ko ntawe uzemererwa kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge, baributswa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka