Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteganyijwe

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’ibigo by’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kirihuko, guhera tariki ya 19 kugeza tariki 22 Ukuboza 2023.

Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri iteye ku buryo bukurikira:

Ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biga mu turere dukurikira:

Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’AMajyepfo
Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba
Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyarugu
Nyagatare na Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba
Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu
Ngoma na Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
.Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
.Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba

Inzego z’ibanze zirasabwa gukangurira ababyeyi mu midugudu yabo kwakira neza abanyeshuri baje babagana mu biruhuko, no gukomeza kubaba hafi mu gukomereza aho amashuri yari agejeje abaha uburere bubereye Umunyarwanda.

Amashuri arasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi bafite abanyeshuri banyura mu mujyi wa Kigali barasabwa kugurira abana amakarita y’urugendo akoreswa mu ma Bisi atwara abagenzi.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo abanyeshuri bahagurukira Kigali n’abandi banyura Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.

Nyuma ya saa 15hoo z’amanywa Sitade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’ayo masaha yavuzwe haruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka