Basanga u Rwanda rwarateye intambwe ishimishije mu kugira abana bavuga neza Icyongereza

Intumwa yihariye ya Leta y’u Bwongereza ifite mu nshingano uburinganire bw’ibitsina byombi, Alicia Herbert OBE, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukoresha ururimi rw’Icyongereza mu mashuri, binyuze mu mushinga Building Learning Foundation (BLF).

Alicia Herbert OBE aganira n'abana
Alicia Herbert OBE aganira n’abana

BLF ni umushinga uterwa inkunga na Leta y’u Bwongereza (UKAid), hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatanu, by’umwihariko mu isomo ry’Icyongereza n’iry’imibare.

Uwo mushinga ufasha kandi mu kongerera abarimu n’abayobozi b’ibigo ubumenyi, no kububakira ubushobozi binyuze mu mahugurwa, ndetse no gutoza abana b’abakobwa kwigirira icyizere no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu matsinda y’abakobwa.

Alicia Herbert OBE, uyoboye itsinda ry’Abagore baturutse mu Bwongereza bitabiriye inama yaberaga mu Rwanda ya Women Deliver 2023, ku wa 18 Nyakanga 2023, yahuye n’itsinda ry’abana biga mu bigo bibiri by’amashuri, aribyo EPAK (Ecole Primaire d’application Kimihurura) na GS Mburabutoro bagirana ibiganiro.

Ibi ni bimwe mu bigo by’amashuri 40 bihabwa ubufasha na BLF mu kongerera ubushobozi amatsinda y’abakobwa (Girl’s Clubs), nk’imwe muri gahunda zayo, akorera mu turere 10 tw’u Rwanda.

Herbert OBE yagize ati “Kuva aho mviriye inaha mu mwaka wa 2018, hari impinduka igaragara rwose, kandi birashimishije cyane kubona intambwe abana bamaze gutera mu kuganira mu rurimi rw’Icyongereza”.

Yongeyeho ko igihugu cy’Abaturanyi cya Tanzania, aho batangije umushinga nk’uyu, gikwiye kwigira ku Rwanda, uburyo cyabasha kuva mu gukoresha ururimi rw’Igiswahili, kigana mu gukoresha Icyongereza.

Herbert kandi avuga ko yagize amahirwe yo kuganira n’aba bana bibumbiye mu matsinda y’abakobwa, ndetse aba n’umuhamya kuko yiboneye ubwe n’amaso, uburyo abana b’abakobwa b’u Rwanda bigishijwe kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina, n’uburyo batojwe kwigirira icyizere binyuze mu masomo bahabwa arebana nabyo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, wari kumwe n’iri tsinda ry’abayobozi basuye aba banyeshuri ba EPAK na GS Mburabuturo, avuga ko u Rwanda rufite politiki nziza irebana n’uburinganire bw’ibitsina byombi, ariko ko uruhare rw’abafatanyabikorwa ari ngombwa cyane mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Yagize ati “Iyo udafite abafatanyabikorwa, twebwe nka Minisiteri hari aho tutabasha kugera. Ariko iyo dufite abafanyabikorwa, bakagera kuri abo banyeshuri biradufasha cyane. Ikindi twabasabye ko umushinga utagomba kurangira gutyo, ko bakomeza gufasha abana muri izo gahunda”.

Herbert yavuze ko aya matsinda y’abakobwa yafashijwe na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ku bufatanye na Education Development Trust (EDT), bazakomeza kubafasha no mu myaka iri imbere.

Ahamya ko umushinga BLF, watangiye muri 2017 ugomba gusoza imirimo yawo muri Nzeri 2023, wagize impinduka zigaragara mu burezi by’umwihariko mu isomo ry’imibare n’Icyongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka