Basanga ireme ry’uburezi ryagerwaho ku bufatanye bw’ababyeyi na Leta

Abarezi basanga hakenewe ubufatanye bwa mwalimu, umubyeyi ndetse na Leta kugira ngo gahunda yo gusoma, kwandika no kubara itange umusaruro byihuse.

Kuzamura ireme ry'uburezi bisaba ubufatanye bw'impde zose bireba
Kuzamura ireme ry’uburezi bisaba ubufatanye bw’impde zose bireba

Babigarutseho ku wa Kane tariki 06 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, ihuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi, ikiga ku kuzamura ireme ry’uburezi hashyirwa ingufu mu gusoma, kwandika no kubara.

Bavuga ko mbere bahuraga n’imbogamizi zitandukanye zirimo ko nta bikoresho byari bihari, byiganjemo ibitabo byo gusoma.

Odette Mujawamariya, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Remera Catholic, avuga ko uruhare rwa Leta ari ngombwa, ariko kandi ngo n’urw’ababyeyi ni uko.

Ati “Imbogamizi ya mbere ni uko nta bikoresho byari bihari, ibitabo byari bicye, ariko ubu uko iminsi igenda yicuma, niko Leta igenda itanga ibitabo, ibikoresho bihagije kugira ngo abana bashobore kwiga neza mu mpande zose. Uruhare rwa Leta ni ngombwa kugira ngo ibikoresho biboneke, ariko n’uruhare rw’ababyeyi ni ngombwa, ndetse n’urw’amashuri kugira ngo abarimu bakore uko bikwiye.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Gasopard Twagirayezu areba ibitabo byo gusoma
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gasopard Twagirayezu areba ibitabo byo gusoma

Inama yiga ku kuzamura ireme ry’uburezi by’umwihariko ku gusoma, kwandika no kubara, iba ifite intego eshanu, arizo kumenya abarimu no kubafasha kwigisha neza imyaka itatu ya mbere y’amashuri abanza, gutegura neza imfashanyigisho n’integanyanyigisho, uruhare rw’ababyeyi, hamwe n’imikoranire y’inzego zitandukanye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko mu isuzumabumenyi bakora bagenda babona ko barimo gutera imbere.

Ati “Iyo urebye mu isuzumabumenyi dukora, ubona ko turimo kugenda dutera imbere cyane cyane mu bijyanye no gusoma, kwandika no kubara, bivuga ko ibi ari ibiganiro bigenda bitanga umusaruro. Ikindi ni uko dutumira n’abahanga ku Isi mu bijyanye n’ubu bumenyi, baraza bakatuganiriza, bakatubwira aho ubushakashatsi bugeze ku Isi, kugira ngo tujye natwe dushobora gufata ingamba zigendeye kuri siyansi.”

Minisitiri Uwamariya ahamya ko ireme ry'uburezi rigenda ritera imbere
Minisitiri Uwamariya ahamya ko ireme ry’uburezi rigenda ritera imbere

Minisiteri y’uburezi ivuga ko ireme ry’uburezi mu Rwanda ririmo kugenda rirushaho gutera imbere, ahanini kubera uruhare rwa Leta rutandukanye, rurimo kuba mu mashuri harongewemo abarimu bagera ku bihumbi 40 bafasha abari basanzwe, ndetse n’umushahara w’abarimu uheruka kongezwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka