Basanga gukoresha uburyo gakondo n’ikoranabuhanga mu mashuri byihutisha imyigire

Ikiganiro EdTech cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Kamena 2023, cyagarutse ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi, bukomatanya uburyo gakondo n’iyakure mu Rwanda, bigamije kwihutisha ubu buryo bw’imyigire, kikaba ari ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation.

Basanga gukoresha uburyo gakondo n'ikoranabuhanga mu mashuri byihutisha imyigire
Basanga gukoresha uburyo gakondo n’ikoranabuhanga mu mashuri byihutisha imyigire

Eugene Karangwa, umuyobozi w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko Kaminuza ifasha abanyeshuri hakoreshejwe ikoranabuha, aho bashyizeho uburyo umwarimu ategura amasomo yifashishije ikoranabuhanga, bigatuma abanyeshuri bajya aho ayo masomo yateguriwe bakayumva mu buryo bw’amajwi (Audio), ndetse n’inyandiko bakazifashisha.

Ati “Uburyo gakondo bwo kwigisha urebana n’umunyeshuri burasanzwe, ariko ibihe bya Covid-19 byatwigishije kwifashisha ikoranabuhanga ku barezi no ku banyeshuri, kandi bituma bose babasha kugera ku ntego yabo”.

Uburyo bw’ikoranabuhanga rifasha umwarimu gukurikirana uko abanyeshuri bakoramo imikoro aba yabahaye, hatabayeho uburyo bwo kwigisha imbonankubone.

Eugene Karangwa
Eugene Karangwa

Chritian Ikuzwe, ashinzwe ikoranabuhanga muri Academic Brigde, na we uri mu bitabiriye iki kiganiro, avuga ko nabo bafasha ibigo kubakorera ‘Application’ bifashisha batanga amasomo yabo.

Ati “Muri gahunda yo kwiga hakoreshejwe uburyo busanzwe bw’imbonankubone hagati y’umwarimu n’umunyeshuri, birakorwa ariko ikigo cyacu gitanga urubuga (Application) rwo gutangiraho ayo masomo”.

Avuga ko basanzwe bafite Application baha amashuri akabasha kubikaho amakuru yose ajyanye n’ikigo, abanyeshuri n’ibindi byose bifashisha mu buzima bwa buri munsi”.

Ikuzwe avuga ko iyo Application ifasha abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga mu myigire yabo, ndetse bikanaborohereza kubona amakuru yose bakeneye.

Ati “Ubu buryo bukoreshwa n’ibigo bikeya kuko byari byitabiriwe mu gihe cya Covid-19, ariko kuva amashuri yafungura, ibigo byongeye kwifashisha uburyo busanzweho bwa Gakondo, bwo kwigisha imbonankubone, uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga buragabanuka”.

Chritian Ikuzwe
Chritian Ikuzwe

Songa Achille, umuyobozi mu kigo Technika, avuga ko bahugura abantu uko ikoranabuhanga rikoreshwa.

Ati “Kubera ko mbere imyigire y’abanyeshuri yasabaga kujya mu ishuri imbere ya mwarimu, gukoresha ikoranabuhanga byarabagoye rikiza, bituma tubafasha ku bijyanye no kubahugura uko bakoresha mudasobwa zagiye zitangwa mu mashuri abanza”.

Zimwe mu mbogamizi bagaragaje ni iz’uko kugira ngo imyigishirize ikomatanyije ibashe gutezwa imbere, ari ngombwa kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga no kubihuza n’umurongo wa murandasi (Internet).

Hakenewe kandi ishoramari mu kongera ibikorwa remezo bigari, hitabwa ku guha amashuri ibikoresho by’ikoranabuhanga, birimo za mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho bifasha abantu kugera ku ikoranabuhanga.

Songa Achille
Songa Achille
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka