Basabwe kwita ku byo Umushinga BLF usoje ibikorwa byawo ubasigiye

Umushinga wa Leta y’u Bwongereza utera inkunga Uburezi bw’u Rwanda, uzwi nka Building Learning Foundations (BLF), wasoje ibikorwa byawo, abakoranye na wo basabwa kwita ku bwo ubasigiye.

Ni umushinga watwaye akayabo ka Miliyari 50 z’Amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe mu kongerera ubumenyi abarimu n’abanyenshuri mu masomo y’Icyongereza n’imibare.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Claudette Irere, yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yasabye REB, NESA, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu, gukomeza gushyigikira ibikorwa bya BLF yatangije, kuko byagaragaye ko imitsindire y’abanyenshuri muri ayo masomo yazamutse ku rugero rushimishije.

Yabibasabye mu muhango wo gusoza ku mugaragaro, ibikorwa MINEDUC yari ifatanyije na BLF, wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi muri MINEDUC, Claudette Irere
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi muri MINEDUC, Claudette Irere

Isuzuma ryakozwe na BLF ryagaragaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, kugera mu wa gatatu, batsinze isomo ry’Icyongereza ku kigero cya 54% ugereranyije na 19% bari bafite mu 2018.

Aha isuzuma rya BLF ryagaragaje ko abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, batsinze neza isuzuma ryo gusoma no kwandika Icyongereza. Naho mu isomo ry’imibare icyo kigereranyo cyari kuri 39% kivuye kuri 16%.

BLF yahuguye abarimu barenga ibihumbi 30, abayobozi b’ibigo by’amashuri 3,300, abayobozi bashinzwe uburezi mu turere twose ndetse n’abayobozi ba za TTC zihugura abarimu.

BLF yatanze ibitabo by’abanyeshuri by’imibare n’Icyongereza mu mashuri yose uko ari 3,300 kuri buri munyenshuri. Hashyizweho amahuriro y’abakobwa, Girls clubs mu mashuri, yatumye abana b’abakobwa bigirira icyizere mu mitsindire yamasomo ya siyansi.

Dr Nelson Mbarushimana
Dr Nelson Mbarushimana

Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yashimye BLF uburyo yatanze abakozi batanu b’inararibonye bafashije mu kunoza imikorere y’ibigo bishamikiye kuri MINEDUC.

Muri ubwo bufasha harimo kuvugurura amabwiriza areba imyigirire y’abakobwa, Girls Education policy, amabwiriza arebana no guhugura abarimu ndetse n’arebana n’ubugenzuzi bwo mu mashuri ariyo Inspection Framework.

Umuyobozi wa BLF, Silas Bahigansenga, yashimiye Leta n’abafatanyabikorwa bafashije uyu mushinga, by’umwihariko abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakomeje gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.

Yabasabye kuzafata neza ibikoresho bahawe, no guhanahana ubumenyi muri bagenzi babo bashya mu mwuga.

Umushinga BLF usoje mu gihe Leta y’u Bwongereza itangaje ko izatanga akayabo ka Miliyoni 60 z’Amapound (hafi Miliyari 90Frw) umwaka utaha, azakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka